RFL
Kigali

R Kelly yasabye urukiko kwemererwa kujya gukorera ibitaramo i Dubai

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:21/03/2019 13:31
0


Umuririmbyi mu njyana ya RnB, R Kelly, amaze iminsi mu bihe bitoroshye aho akurikiranweho ibyaba ho gusambanya abana batagejeje imyaka y’ubukure ndetse no guhohotera bishingiye ku gitsina abandi bagore bakuru. Uyu mugabo ukurikiranwe n’inkiko arifuza uruhushya rwo kujya gukorera ibitaramo mu mujyi wa Dubai.



Umuhanzi Robert Sylvester Kelly uzwi cyane nka R Kelly kuri ubu yandikiye urukiko asaba ko yakwemerera kujya I Dubai mu rwego rw’akazi. Bimwe mu byo yifuza kujya gukora harimo ibitaramo ndetse no guhura na bamwe mu bagize umuryango w’ubwami bw’abarabu. Mu kwezi kwashize nibwo R Kelly yambuwe pasiporo ye, bivuze ko atemerewe kurenga muri Amerika kubera ibyaha akurikiranweho.

r kelly

R Kelly amaze gutabwa muri yombi ubugira kabiri muri uyu mwaka

R Kelly asobanura ko akeneye gukora ibitaramo n’ibindi biraka bimuzanira amafaranga kugira ngo abashe kwibeshaho ndetse agira icyo aha abana be. Avuga ko kwishyura amafaranga y’indezo biri kumugora ndetse no gukomeza imibereho ngo byabaye imbogamizi nyuma y’uko label yari yaramusinyishije yamwirukanye, akabuzwa gukora ibitaramo bibiri ndetse indirimbo ze zikaba zarakuwe kuri nyinshi mu mbuga zicuruza umuziki kuri interineti.

Ibyaha R Kelly aregwa bigera ku 10, bikaba bivuga ko yasambanyije abana batagejeje imyaka y’ubukure ndetse agahohotera bishingiye ku gitsina abandi bagore 3. R Kelly ahakana ibi byose akavuga ko ibyo byaha aregwa bidahuye na kamere ye ndetse ko abamushinja ibi byose barimo n’umugore we bose bari kugerageza kumushyingura akiri muzima.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND