RFL
Kigali

Uyu munsi ni umunsi mpuzamahanga wahariwe kurandura ivangura rishingiye ku ruhu ku isi: bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:21/03/2019 10:11
0


Uyu munsi ni kuwa 4 w’icyumweru cya 12 mu byumweru bigize umwaka tariki 21 Werurwe 2019, ukaba ari umunsi wa 80 mu minsi igize umwaka, hakaba habura iminsi 285 ngo umwaka urangire.



Ibintu by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka y’isi:

1857: Umujyi wa Tokyo mu buyapani wibasiwe n’umutingito ukaze, wahitanye abantu basaga 100,000 ukaba ari umwe mu mitingito ikaze yabayeho mu mateka y’ubuyapani.

1871: Otto von Bismarck yabaye Chancelleur w’ubudage.

1933: Inkambi ya mbere yari igenewe kuziciramo abayahudi  yubakwaga n’abanazi, ikaba ari iyitwa Dachau yaruzuye.

1960: Mu gihe cya Apartheid, mu gihugu cya Afurika y’epfo, mu mujyi wa Sharpeville polisi yarashe abaturage b’abirabura bari mu myigaragambyo maze abagera kuri 69 bahasiga ubuzima abandi 180 barakomereka.

1965: Dr. Martin Luther King, Jr. yayoboye urugendo rwarimo abantu bagera ku 3,200  kuva I Selma berekeza I Montgomery muri Alabama. Uru rugendo rwari urwa 3 ateguye rukaba rwari narwo rwa nyuma yakoze mbere yo kwicwa, akaba yarasabaga iyubahirizwa ry’uburenganzira bungana hagati y’abazungu n’abirabura muri Amerika.

1990: Nyuma y’imyaka igera kuri 75 kiri munsi y’ubutegetsi bwa Afurika y’epfo, igihugu cya  Namibia cyabonye ubwigenge bwacyo.

2000:  Papa Yohani Paul wa 2 yakoreye urugendo rwe rwa mbere mu gihugu cya Israel.

Abantu bavutse uyu munsi:

1961Lothar Matthäus, umutoza w’umupira w’amaguru w’umudage nibwo yavutse.

1978: Young Noble, umuraperi w’umunyamerika nibwo yavutse.

1980: Ronaldinho, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunyabrazil yabonye izuba.

1983: Jean Ondoa, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunyakameruni nibwo yavutse.

1984: Tiago dos Santos Roberto, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunyabrazil nibwo yavutse.

1986: Miguel Pérez Cuesta uzwi kandi nka MIchu akaba ari umukinnyi w’umupira w’amaguru wo muri Espagne nibwo yavutse.

Abantu bitabye Imana uyu munsi:

1843: Guadalupe Victoria, wabaye perezida wa mbere wa Megizike yaratabarutse, ku myaka 57 y’amavuko.

1991: Leo Fender, umushoramari w’umunyamerika, akaba ariwe washinze uruganda rukora ibikoresho bya Muzika byo mu bwoko bya Fender yaratabarutse, ku myaka 82 y’amavuko.

2001Chung Ju-yung, umushoramari wo muri Koreya y’epfo, akaba ariwe washinze uruganda rukora imodoka rwa Hyundai yaratabarutse, ku myaka 86 y’amavuko.

2013Chinua Achebe, umwanditsi w’ibitabo wo mu gihugu cya Nigeriya yaratabarutse, ku myaka 83 y’amavuko.

2013: Elsie Thompson, umunyamerika wari umwe mu bantu bakuze ku isi yitabye Imana, ku myaka 114 y’amavuko.

Iminsi mikuru yizihizwa uyu munsi:

Uyu munsi ni umunsi mukuru w’abatagatifu: Nicholas, Serapion, na Mutagatifu Thomas.

Uyu munsi ni umunsi mpuzamahanga wahariwe kurandura ivangura rishingiye ku ruhu ku isi.

Uyu munsi ni umunsi mpuzamahanga w’amashyamba.

Uyu munsi ni umunsi mpuzamahanga wahariwe indwara ya Down Syndrome.

Uyu munsi ni umunsi mpuzamahanga w’ubwanditsi bw’imivugo ku isi.

Uyu munsi ni umunsi mpuzamahanga w’ibipupe (ibikinisho by’abana biteye biteye nk’abantu).







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND