RFL
Kigali

Nshimiyimana Maurice yatoranyije abakinnhyi 18 ba Police FC bazahura na Marines FC

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:21/03/2019 10:32
0


Nshimiyimana Maurice umutoza ufite Police FC mu nshingano z’umutoza mukuru, yatoranyije abakinnyi 18 agomba kwitabaza asura FC Marines kuri uyu wa Gatanu ubwo bazaba bakina umukino w’umunsi wa 22 wa shampiyona 2018-2019.



Police FC izaba ikina umukino w’umunsi wa 22 mu gihe iheruka gutsinda Kirehe FC igitego 1-0 ku munsi wa 21 wa shampiyona. Ndayishimiye Antoine Dominique ni we watsinze iki gitego ku munota wa 62’ w’umukino.

Mu bakinnyi bamaze iminsi bakora imyitozo ikakaye ku kibuga cya siatde ya Kigali, byagaragaye ko mu bakinnyi 11 bakoreshejwe ku mukino wa Kirehe FC, hatazabamo impinduka nyinshi bitewe n’abo umuntu yabonaga bagiye bitabwaho mu myitozo bitegura FC Marines.

Impinduka zishobora kuba ni uko Ndayisaba Hamidou azaba ari mu mwanya warimo Niyibizi Vedaste kuri ubu utari mu bakinnyi 18 bagomba kujya mu karere ka Rubavu kuri uyu wa Kane.

Abandi bakinnyi batari muri 18 bagomba guhura na FC Marines barimo; Usabimana Olivier wagiyemo asimbuye ku mukino wa Kirehe FC ndetse na Nduwayo Danny Barthez nawe utari mu bazakina na FC Marines kuri uyu wa Gatanu.


Hakizimana Kevin (25) wa Police FC ahanganye na Samba Cedric (22) wa FC Marines bahoranye muri Mukura VS

Abakinnyi 18 ba Police FC bazahura na Marines FC:

Bwanakweli Emmanuel (GK,27), Ishimwe Issa Zappy 26, Muvandimwe Jean Marie Vianney 12, Nsabimana Aimable 13, Mitima Isaac 23, Eric Ngendahimana (C,24), Ndayishimiye Antoine Dominique 14, Mushimiyimana Mohammed 10, Songa Isaie 9, Ndayisaba Hamidou 20, Iyabivuze Osee 22, Maniraguha Hilary (GK,18), Mpozembizi Mohammed 21, Manzi Huberto Sinceres 16, Nzabanita David 8, Hakizimana Kevin Pastole 25, Peter Otema 17 na Bahame Alafat 6.

Police FC iri ku mwanya wa gatanu n’amanota 34 mu gihe FC Marines iri ku mwanya wa 11 n’amanota 23 mu mikino 21 amakipe yombi amaze gukina. Mu mukino ubanza wabereye ku kibuga cya Kicukiro, Police FC yatsinze Marines FC ibitego 3-2 mu mukino wakinwe tariki ya 8 Ukuboza 2018. Icyo gihe, Police FC yatsindiwe na Peter Otema (1) ku mupira yahawe na Muvandimwe Jean Marie Vianney, Iyabivuze Osse (2) mu gihe FC Marines yatsindiwe na Samba Cedric (1) na Nyirinkindi Saleh (1).

Marines FC itozwa na Yves Rwasamanzi, izakina idafite Dusingizemungu Ramadhan (Marine FC) na Bizimungu Omar (Marine FC) bari ku rutonde rw’abakinnyi batemerewe gukina umunsi wa 22 bitewe n’umubare w’amakarita bahawe mu mikino iheruka.


Umukino uheruka Iyabivuze Osee (22) wa Police FC yabashije kwinjiza ibitego bibiri mu izamu rya Marines FC

Dore uko umunsi wa 22 uteye:

Kuwa Gatanu tariki 22 Werurwe 2019

-Marines FC vs Police FC (Stade Umuganda)

Kuwa Gatandatu tariki 23 Werurwe 2019

-Musanze FC vs Gicumbi FC (Stade Ubworoherane)

-Etincelles FC vs Espoir FC (Stade Umuganda)

-Kirehe FC vs Amagaju FC (Kirehe Ground)

Ku Cyumweru tariki 24 Werurwe 2019

-SC Kiyovu vs Bugesera FC (Stade Mumena)

Abakinnyi batemerewe gukina umunsi wa 22:

-Niyibizi Pierrot (Bugesera FC)

-Isingizwe Patrick (AS Muhanga)

-Manishimwe Jean de Dieu (Amagaju FC)

-Dusingizemungu Ramadhan (Marine FC)

-Bizimungu Omar (Marine FC)


Nshimiyimana Maurice bita Maso ni we uri gutoza Police FC nk'umutoza mukuru






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND