RFL
Kigali

Nsabimana Eric Zidane na Nizeyimana Djuma mu bakinnyi 23 Mashami Vincent yahisemo kujyana muri Cote d’Ivoire

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:20/03/2019 20:48
1


Mashami Vincent umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu, Amavubi yahisemo abakinnnyi 23 agomba kuzitabaza akina na Cote d’Ivoire mu mukino w’itsinda rya munani (H), umukino uteganyijwe tariki 23 Werurwe 2019 kuri Stade Félix Houphouët-Boigny iri i Abidjan.



Nsabimana Eric Zidane ukina hagati muri AS Kigali ni umwe mu bakinnyi batari baherutse mu ikipe y’igihugu wabashije kugirirwa icyizere cyo kujya mu bakinnyi 23 Mashami Vincent yabonyemo ubushobozi kuko aheruka kwisanga neza mu ikipe mu 2011 akina mu ikipe y’abatarengeje imyaka 17.


Nsabimana Eric ari mu bakinnyi 23 bazakina na Cote d'Ivoire 

Nizeyimana Djuma ukina ashaka ibitego muri Kiyovu Sport nawe yatoranyijwe mu bakinnyi 23 bagomba kuzajya guhangana na Cote d’Ivoire kuri uyu wa Gatandatu tariki 23 Werurwe 2019.

Si ubwa mbere Nizeyimana Djuma yari ahamagawe mu ikipe y’igihugu ariko inshuro zose yabaga yahamagawe yisangaga hanze y’urutonde rw’abakinnyi ba nyuma bityo abantu bagahora bibaza impamvu ariko kuri iyi nshuro yagiriwe icyizere gisesuye mu mukino uzabera hanze y’u Rwanda.

Mu bakinnyi bari bamaze iminsi bakora imyitozo kuri sitade ya Kigali na Sitade Amahoro batabashije gufatwa muri 23 bazakina na Cote d’Ivoire barimo; Nshimiyimana Amran wa APR FC, Iragire Saidi wa Mukura VS na Habimana Hussein wa Rayon Sports.


Habimana Hussein wa Rayon Sports ntabwo yabashije kujya mu bakinnyi 23

Abakinnyi 23 Mashami Vincent azitabaza muri Cote d’Ivoire:

Abanyezamu: Rwabugiri Omar (Mukura VS&L), Kimenyi Yves (APR FC) na Mvuyekure Emery (Tusker FC, Kenya)

Abakina inyuma: Rwatubyaye Abdoul (Sporting KC, USA), Nirisarike Salomon (FC Tubize, Belgium), Manzi Thierry (Rayon Sports FC), Buregeya Prince (APR FC), Fitina Ombolenga (APR FC), Imanishimwe Emmanuel (APR FC), Rutanga Eric (Rayon Sports FC) and Iradukunda Eric (Rayon sports FC).

Abakina hagati: Niyonzima Ally (APR FC), Muhire Kevin (El Dakhleya Sporting Club, Egypt), Niyonzima Olivier (Rayon Sports FC), Nsabimana Eric (AS Kigali) and Bizimana Djihad (Waasland Beveren, Belgium).

Abataha izamu: Kagere Meddie (SC Simba, Tanzania), Tuyisenge Jacques (Gor Mahia, Kenya), Hakizimana Muhadjiri (APR FC), Nshuti Dominique Savio (APR FC), Nizeyimana Juma (Kiyovu Sports), Byiringiro Lague (APR FC) and Iradukunda Bertrand (Mukura VS&L)


Nshimiyimana Amran (5) ntabwo yabonye uburyo bwo kujya muri Cote d'Ivoire 


Iragire Saidi wa Mukura Victory Sport nawe agomba kuba yongera gukora cyane agategereza andi mahirwe 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • nizeyimana vincent1 year ago
    gushaka inshuti





Inyarwanda BACKGROUND