RFL
Kigali

Habimana Hussein mu bakinnyi ba Rayon Sports bahatanira igihembo cya Gashyantare 2019

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:20/03/2019 15:47
0


Habimana Hussein myugariro mu ikipe ya Rayon Sports utaramaramo igihe yaje mu bakinnyi batatu bagomba guhatanira igihembo cy’umukinnyi witwaye neza muri Gashyantare 2019 mu imbere mu ikipe ya Rayon Sports.



Ni igihembo biteganyijwe ko kizatangwa kuwa 28 Werurwe 2019 mu gihe nta gihindutse nk’uko amakuru atangwa na March’ Generation Fan Club abivuga. Abakinnyi bahatanira igihembo cya Gashyantare 2019 barimo; Habimana Hussein, Niyonzima Olivier Sefu na Mazimpaka Andre (GK).


Habimana Hussein (Ibumoso) Mazimpaka Andre (hagati) na Niyonzima Olivier Sefu (Iburyo)

Habimana Hussein ni umwe mu bakinnyi bashya b’ikipe ya Rayon Sports babashije kuyifasha kwitwara neza mu mikino imwe n’imwe ya shampiyona ndetse bikarangira nk’umukinnyi mushya mu ikipe abashije kwitwara neza ku giti cye bikamuhesha umwanya uhoraho bityo akanashimwa na Mashami Vincent umutoza w’ikipe y’igihugu wahise amahuhamagara.


Habimana Hussein myugariro wa rayon Sports

Habimana Hussein yageze muri Rayon Sports avuye muri Police FC. Habimana yaje kubona umwanya uhoraho mu bwugarizi bwa Rayon Sports ubwo Rwatubyaye Abdul yari agiye muri Kansas FC muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Kuri ubu Habimana Hussein afatanya na Manzi Thierry kapiteni wa Rayon Sports ndetse na Mutsinzi Ange Jimmy bagakina mu bwugarizi bw’iyi kipe yambara umweru n’ubururu.

Mazimpaka Andre ni undi mukinnyi uri ku rutonde rw’abakinnyi bahatanira igihembo cy’umukinnyi w’ukwezi kwa Gashyantare 2019 muri Rayon Sports bitewe n’uburyo yagiye abasha gukosora amakosa yari amaze iminsi mu izamu rya Rayon Sports.


Mazimpaka Andre umunyezamu wa Rayon Sports

Niyonzima Olivier Sefu ubitse igihembo igihembo cy’UKuboza 2018, yagarutse ku rutonde rw’abakinnyi batatu bahatanira igihembo cya Gashyantare 2019 nyuma yo kugenda yitwara neza mu mikino ya shampiyona akanagenda atsinda ibitego mu mikino itandukanye.


Niyonzima Olivier Sefu akunze gutsinda ibitego

Igihembo gihabwa umukinnyi witwaye neza buri kwezi muri Rayon Sports, ni igitekerezo cyazanwe n’itsinda ry’abafana ba Rayon Sports bibumbiye mu cyo bise “March’ Generation Fan Club”. Nyuma baje guhuza imbaraga na SKOL Brewery Ltd, umuterankunga mukuru wa Rayon Sports muri gahunda yo kongera ingufu n’agaciro k’igihembo.


Ubwo MC NH yahamagaraga Sarpong Michael nk'umukinnyi w'ukwezi kwa Mutarama 2019






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND