RFL
Kigali

AMAVUBI: Rwatubyaye yageze mu Rwanda akorana imyitozo n’abandi mbere yo kujya muri Cote d’Ivoire-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:20/03/2019 14:05
0


Kuri uyu wa Gatatu tariki 20 Werurwe 2019 guhera saa yine z’igitondo (10h00’) ni bwo ikipe y’igihugu, Amavubi yakoze imyitozo ya nyuma mbere yo kujya muri Cote d’Ivoire mu mukino w’itsinda rya munani (H), umukino uteganyijwe tariki 23 Werurwe 2019 kuri Stade Félix Houphouët-Boigny iri i Abidjan.



Rwatubyaye Abdul myugariro wa Kansas yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yari yaraye ageze mu Rwanda mu ijoro ry’uyu wa Kabiri tariki 19 Werurwe 2019 bityo kuri uyu wa Gatatu abyuka akorana imyitozo n’abandi bakinnyi.





Rwatubyaye Abdul mu myitozo y'Amavubi y'uyu wa Gatatu

Nyuma y’imyitozo, Rwatubyaye Abdul yaganiriye n’abanyamakuru ababwira ko ameze neza nta kibazo afite kandi ko yasanze abakinnyi bagenzi be bahagaze neza kandi ko intego ari uko batsinda Cote d’Ivoire muri gahunda yo kurwana ku ishema ry’igihugu.

“Ikipe nayisanze neza kandi n’imyitozo ubona ko morale iri hejuru. Umukino turawiteguye neza turashaka kujya muri Cote d’Ivoire kugira ngo dukomeze duharanire ishema ryacu n’igihugu muri rusange ndetse tunakomeze kuzamura urwego no kureba aho amakosa ari tugakosora twitegura n’indi mikino iri imbere”. Rwatubyaye


Rwatubyaye Abdul aganira n'abanyamakuru

Muri iyi myitozo yakozwe, Mashami Vincent umutoza mukuru w’Amavubi wabonaga agerageza buri mukinnyi ku mwanya we kugira ngo arebe neza ikipe azakoresha ahura na Cote d’Ivoire.

Aganira n’abanyamakuru, Mashami yabijeje ko afite ikipe nziza kandi ko kuba n’abakinnyi bakina hanze yahamagaye bose bahari kandi ko yizera ko imyitozo ya nyuma bazakorera muri Cote d’Ivoire izaba yuzazanya n’iyo bamaze iminsi bakora.

“Dufite ikipe nziza ntabwo natinya kubivuga kabone n’ubwo tudahagaze neza nk’uko twabyifuzaga ariko imyiteguro yose yagenze neza. Ikipe dufite iracyafite ubushobozi bwo kuba yatsinda uwo bahura uwo ariwe wese. Abakinnyi bameze neza bose bageze mu gihugu. Imyitozo ya nyuma tuzayikorera muri Cote d’Ivoire”. Mashami


Mashami Vincent aganira n'abanyamakuru nyuma y'imyitozo

Agaruka kuri Meddie Kagere waraye ageze mu Rwanda avuye muri Tanzania aho yaje arangije umukino Simba SC yatsinzemo Ruvu Shooting ibitego 2-0 akanatsindamo igitego kimwe, Mashami Vincent yavuze ko bamuhaye ikiruhuko cy’uyu wa Kabiri kugira ngo aruhuke nk’umuntu wari umaze amasaha macye akinnye umukino akanafata urugendo rumuzana i Kigali.

“Kagere yaraye ahageze ariko ejo hashize yari afite umukino wa shampiyona. Nawe ni umuntu, twamuhaye ikiruhuko cy’uko yaruhuka ariko ameze neza”. Mashami


Mashami Vincent afite icyizere cyo gutsinda Cote d'Ivoire iwayo


Abakinnyi bishyushya mbere yo gutangira imyitozo nyirizina

Mu myitoo y’uyu wa Kabiri, Emery Mvuyekure umunyezamu ukinira ikipe ya Tusker FC muri Kenya yari yakoze imyitozo ariko kuri uyu wa Gatatu ntiyagaragara ku kibuga bitewe n'uko ngo yabyukiye muri gahunda zo gushaka ibyangombwa by’inzira bitewe n'uko ntabyo yari afite bigendanye n’igihe ku muntu ugiye mu kazi k’igihugu (Pass Port de Service) nk’uko Mashami Vincent yabisobanuriye abanyamakuru.



Kimenyi Yves (Ibumoso) na Rwabugiri Omar (Iburyo) abanyezamu babiri bakoze kuri uyu wa Gatatu


Higiro Thomas umutoza w'abanyezamu b'Amavubi

Buteera Andrew ntabwo yabashije kwitabira umwiherero w’ikipe y’igihugu bitewe n’uburwayi yagize bitryo akava mu mubare w’abakinnyi bo hagati. Ugereranyije imyitozo Amavubi yakoze kuwa Kabiri n’iyo bakoze kuri uyu wa Gatatu usanga abakinnyi bazabanza mu kibuga ari abahora bagaruka cyane mu ikipe Mashami Vincent aba yagize iya mbere kuko Manzi Thierry yari yavuye mu ikipe ya mbere ajya mu ya kabiri aha umwanya Rwatubyaye Abdul.

Ikipe ya mbere (Team A) y’uyu wa Gatatu yari igizwe na Kimenyi Yves (GK), Jacques Tuyisenge, Iradukunda Jean Bertrand, Bizimana Djihad, Ally Niyonzima, Muhire Kevin, Hakizimana Muhadjili, Ombolenga Fitina, Nirisarike Salomon, Rwatubyaye Abdul na Imanishimwe Emmanuel.

Ikipe ya kabiri (Team B) yari irimo; Rwabugiri Omar (GK), Nshuti Dominique Savio, Nshimiyimana Amran, Buregeya Prince Caldo, Byiringiro Lague, Niyonzima Olivier Sefu, Nizeyimana Djuma, Nsabimana Eric Zidane, Iradukunda Eric Radou.



Eric Rutanga Alba akorera mu ikipe ya kabiri


Nshuti Dominique Savio nawe aba mu ikipe ya kabiri

Iragire Saidi na Habimana Hussein Eto’o bose bakina mu mutima w’ubwugarizi baje guhabwa umwanya mu ikipe ya mbere basimbura Rwatubyaye Abdul na Nirisarike Salomon.


Iragire Saidi ari mu bakinnyi bashobora gusigara mu gihugu

Urebye ikipe ya mbere Mashami Vincent yibandaho ubona ko Iradukunda Jean Bertrand umukinnyi uhagaze neza mu batahaza izamu bakina imbere mu gihugu bari mu mwiherero ashobora kuzaba ari umusimbura mwiza wa Jacques Tuyisenge na Meddie Kagere. Ikipe y’igihugu Amavubi irahaguruka mu Rwanda kuri uyu wa Kane tariki 21 Werurwe 2019 saa saba z’ijoro (01:00’) bagana muri Cote d’Ivoire.


Byiringiro Lague ahunga Iradukunda Jean Bertrand washakaga umupira

Mu itsinda rya munani (H) u Rwanda rurimo, ruri ku mwanya wa nyuma (4) n’amanota abiri (2).Cote d’Ivoire iri ku mwanya wa kabiri n’amanota umunani (8) dore ko umukino ubanza batsinze u Rwanda ibitego 2-1. Guinea iri ku mwanya wa mbere n’amanota 11 izaba ihatana na Republique Centre Afrique iri ku mwanya wa gatatu n’amanota atanu (5).



Izuba ry'i Kigali ryahuye na Rwatubyaye Abdul


Munyaneza Jacques bita Rujugiro umukozi ushinzwe ibikoresho by'Amavubi (Kit Manager)

Seninga Innocent umutoza wungirije mu ikipe y'igihugu Amavubi


Imyitozo y'uyu wa Gatatu yakomereje n'ubundi kuri sitade ya Kigali


Ally Niyonzima (iburyo) na Nshuti Dominique Savio (Ibumoso) bakinana muri APR FC


Jimmy Mulisa (Ibumoso) na Seninga Innocent (Iburyo) abatoza bungirije Mashami Vincent


Muhire Kevin aganira n'abafana nyuma y'imyitozo


Rwatubyaye Abdul yari akumbuwe n'abafana ba Rayon Sports


Ombolenga Fitina (15) azamukana umupira aca iburyo


Niyonzima Olivier Sefu agurukana umupira hagati mu kibuga



Muhire Kevin afata amabwiriza ya Mashami Vincent



Abakinnyi baganira hagati yabo


Jacques Tuyisenge kapiteni w'Amavubi

PHOTOS: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND