RFL
Kigali

Umugabo yafatanywe utunyamasyo 3 abeshya ko ari Shokora zikoze nkatwo

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:19/03/2019 19:34
0


Umugabo w’imyaka 69 yafatanywe utunyamasyo 3 tukiri tuzima mu bikapu aho yari yadupakiye ajijsha ko ari Shokora zikoze muri forume y’inyamaswa zo mu bwoko bwa Etoile d’Or.



Uyu mugabo wafatanywe utunyamasyo dutatu, aho yari yaduhishe mu bikarito bya Shokora n’ibya Keke yafashe n’abakora ku kibuga cy’indege cyo muri Berlin.

Uyu mugabo yari ageze ku kibuga cy’indege cya Schönefeld avuye I Cairo ashaka kugaragaza ko nta cyaha afite ariko birangira ahagaritswe n’abashinzwe umutekano ku kibuga.

Abenshi bazi Chocolates (Shokora) za Etoile ziba zikoze mu buryo buri kamwe kaba gakoze nk’akanyamaswa. Inyuma igikarito kiba kiriho akantu kabengerana ka palasitike kagaragaza utwo dushokora cyangwa udukeke dushushanyijeho.

Akanyamasyo


Uwo mugabo yahishe utunyamasyo yifashishije ibikarito bya Shokora

Mu buryo bwo guhisha utwo tunyamasyo rero, uyu mugabo yari yafashe utwo tunyasyo, buri kose agashyira ukwatwo maze atwikirizaho utwo dupalasitike dushushanyijeho utunyamasyo ngo agaragaze ko ari Shokora zikoze nk’utunyamasyo.

Utu tunyamasyo byamaze kwemezwa ko twaturutse muri Morocco, yari yatubitse mu buryo butandukanye. Yari afite ibikapu bine, buri gikapu kirimo igikarito kigaragara nk’ikirimo izo shokora, kimwe nicyo cyarimo Shokora nyazo. Ubusanzwe uhamwe n’icyaha cyo gushimuta inyamaswa acibwa ihazabu y’ama €50,000 n’imyaka itanu muri gereza.

Nk’uko byatangajwe na The Independent, utunyamasyo 1529 duherutse gusangwa mu mizigo y’abagenzi muri Philippines aho twabariwe arenga £65,750. Twari twafatiwe kuri Terminal ya 2 ya Ninoy Aquino International Airport muri Manila. Twari twavanywe muri Hong Kong mu rugendo rw’amasaha 2 gusa kugera Philippine.

Akanyamasyo


Kamwe mu tunyamasyo uwo mugabo yafatanywe (turi kwitabwaho aho yafatiwe)

Ni inkuru dukesha urubuga rwa MSN, utu tunyamasyo turacyari kwitabwaho n’abakora ku kibuga cy’indege. 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND