Rwasamanzi Yves umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu y’abakinnyi batarengeje imyaka 17 yahamagaye abakinnyi 20 bazitabazwa n’u Rwanda mu irushanwa mpuzamahanga ryateguwe na FERWAFA rizaba kuva tariki28 Werurwe kugeza tariki ya 4 Mata 2019.
Ni irushanwa
rizaba ririmo u Rwanda, Cameroun na Tanzania rizabera i Nyamrambo kuri sitade
ya Kigali, imikino yose izajye iba guhera saa cyenda n’igice (15h30’). Iyi
mikino yateguwe na FERWAFA ku bufatanye na FIFA muri gahunda yo kongerera
amakipe imikino ya gicuti.
Rwasamanzi Yves umutoza mukuru w'Amavubi U17
Ni imikino
yo kwitegura hakiri kare amarushanwa mpuzamahanga aba ari imbere kuko nk’u
Rwanda rutangiye urugendo rwo gushaka abakinnyi bazitabazwa muri gahunda yo
gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2020 mu gihe Tanzania ariyo izaba
ibyungukiramo byihuse kuko ariyo izakira igikombe cya Afurika cy’abatarengeje
imyaka 17.
Abakinnyi 20 bahamagawe: Abanyezamu (3):
Hakizimana Adolphe (Isonga FA), Ishimwe Pierre
(Intare FA) na Ruhumriza Sugira Clovis (Isonga FA).
Abakina
inyuma (6):Kazungu Claver (Isonga FA), Kwizera Jean de Dieu (Intare FA), Mariza
Innocent (Intare FA), Eric Niyonsenga (Intare FA), Eny Niyomugabo (Isonga FA), Mwebaze
Yunusu (Isonga FA), Habumugisha Jean Claude Issa (Intare FA).
Abakina
hagati (7): Rodrigue Isingizwe (Isonga FA), Keddy Nsnazimfura (Kiyovu Sport),
Hesbon Rutonesha (Isonga FA), Niyitanga Emmanuel (Intare FA), Mico Ndoli Kevin
(Isonga FA), Ishimwe Jean Renne (Intare FA) na Kategeya Elia (Intare FA).
Abataha
izamu (3): Nyarugabo Moise (Heroes FC), Nshuti Aime Cedrick (Intare FA) na
Ishimwe Patrick (Heroes FC).
Intebe ya
tekinike: Rwasamanzi Yves (Umutoza mukuru), Gatera Moussa (Umutoza wungirije),
Mugabo Alex (Umutoza w’abanyezamu), Tuyishime Jean Claude (Umuganga),
Rutayisire M.Jackson (Ushinzwe ibikorwa by’ikipe), Tuyisenge Eric Cantona
(Ushinzwe ibikoresho/Kit Manager).
Gatera Moussa umutoza wungirije
Mugabo Alex umutoza w'abanyezamu
Dore uko
amakipe azahura:
Tariki 28
Werurwe 2019: Rwanda vs Cameroun (Stade ya Kigali, 15h30’)
Tariki ya 2
Mata 2019: Tanzania vs Cameroun (Stade ya Kigali, 15h30’)
Tariki ya 4 Mata 2019: Rwanda vs Tanzania (Stade ya Kigali,
15h30’)
TANGA IGITECYEREZO