RFL
Kigali

Ubushakashatsi bwagaragaje ko umuntu aba ataraba mukuru neza mbere y’imyaka 30

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:19/03/2019 15:42
0


Mu gihe mu bihugu byinshi imyaka 30 ariyo myaka yitwa iy’ubukure, ubushakashatsi bwagaraje ko umuntu aba umuntu mukuru byuzuye nibura ku myaka 30. Ubu bushakashatsi bwakozwe hashingiye ku miterere y’ubwonko bwa muntu.



Waba uri umuntu mukuru, mu myaka yawe ya za 20 ariko ugasanga uracyashimishwa cyangwa uracyasetswa n’utuntu tudafatitse? Abashakashatsi bagaragaza ko abantu bakura mu buryo butandukanye, ndetse ikigero gikwiye cyo kuba wabaye mukuru abantu ntibakigereraho rimwe.

Abaganga biga ku mikorere y’ubwonko bavuga ko imyaka 18 umuntu ayigeza hari impinduka nyinshi mu myitwarire no mu mitekerereze bikiri kubaho. 

Mwalimu Peter Jones wo muri kaminuza ya Cambridge mu Bwongereza yagize ati “Icyo tuvuga ni uko gusobanura ukuntu umuntu ava mu bwana agahita aba umuntu mukuru atari ikintu cyoroshye. 

Ni ihindarurika ritwara nibura imyaka 30. Ibyo kuvuga ko imyaka 18 ariyo ishingirwaho umuntu yitwa mukuru bifasha gusa inzego z’ubutabera, uburezi n’ubuvuzi ariko siko mu by’ukuri bimeze.”

Ad

Ngo umuntu aba mukuru byuzuye ku myaka 30

Ku myaka 18 mu bihugu byinshi uba ushobora gutora, kunywa inzoga cyangwa guhabwa inguzanyo, kimwe no kuba ahanirwa ibyaha nk’umuntu mukuru igihe ubiguyemo. N’ubwo ibi bimeze bitya, Mwalimu Jones avuga ko abagenzacyaha n’abacamanza b’abahanga bamenya itandukaniro hagati y’umunyabyaha w’imyaka 19 n’urengeje imyaka 30. Urengeje imyaka 30 afatwa nk’umuntu uba waragize igihe gihagije n’inararibonye ihagije mu buzima ku buryo aba asobanukiwe ikiza, ikibi n’ingaruka z’icyo yakora cyose, kurusha uw’imyaka 19.

Uyu mwalimu akomeza avuga ko imikurire y’umuntu ari nk’imikurire y’ikinyugunyugu, gitangira ari ikinyabwoya (caterpillar) kikagenda kiba ikinyugunyugu buhoro buhoro. Ngo umuntu ntiyaba umwana ngo mu kanya abe umuntu mukuru, bitwara imyaka umubiri n’ubwonko bigenda bihindagurika.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND