RFL
Kigali

Uganda Cranes bageze mu Misiri aho bagiye kwitegurira umukino bafitanye na Tanzania

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:18/03/2019 12:37
0


Ikipe y’igihugu ya Uganda y’umupira w’amaguru (Uganda Cranes) yamaze kugera mu Misiri aho abakinnyi bayo bagiye gukomereza imyiteguro y’umukino wa nyuma w’itsinda rya 12 (L) bafitanye na Tanzania tariki 24 Werurwe 2019 i Dar Es Slaam.



Ni umukino udateye ubwoba Sebastien Desabre umutoza mukuru wa Uganda kuko bamaze kubona itike ibajyana mu gikombe cya Afurika cy’ibihugu cya 2019.

Desabre wari ufite abakinnyi bakina imbere muri Uganda, nyuma yo kubagerageza bakanakina umukino n’ikipe y’abakinnyi baba barasigaye bakabatsinda ibitego 4-0, yahise afatamo abakinnyi icumi (10) bagomba kwiyongeraho abakina hanze bityo bagakomeza imyitozo ikarishye mbere yo guhura n’abaturanyi babo Tanzania.


Uganda Cranes (umutuku) babanje gukina umukino wa gicuti mbere yo kujya mu Misiri

Mu itsinda rya 12 Uganda irimo kuri ubu ifite itike y’igikombe cya Afurika cy’ibihugu kizabera mu Misiri muri uyu mwaka wa 2019. Uganda iri ku mwanya wa mbere n’amanota 13 imbere ya Lesotho ifite amanota atanu (5). Tanzania iri ku mwanya wa gatatu nayo ifite amanota atanu (5) ariko ikaba isabwa gutsinda Uganda kugira ngo ikomeze.

Nyuma y’imyitozo yaberaga muri Uganda, abakinnyi icumi (10) batoranyijwe barimo; Timothy Awany (KCCA), Halid Lwaliwa (Vipers), Geofrey Walusimbi (Free Agent), Hassan Wasswa Mawanda (Free Agent), Tadeo Lwanga (Vipers), Ibrahim Sadam Juma (KCCA), Moses Waiswa (Vipers), Allan Kyambadde (KCCA, Uganda), Allan Okello na Henry Patrick Kaddu (KCCA).


Abakinnyi 11 babanje mu kibuga bakina n'izindi ntoranwa

Dore abakinnyi rusange ba Uganda Cranes bagomba kuba bari mu Misiri:

Abanyezamu: Denis Onyango (Mamelodi Sundowns, South Africa), Salim Magoola (Al Hilal, South), Robert Odongkara (Adama City, Ethiopia)

Abakina inyuma: Murushid Jjuuko (Simba, Tanzania), Timothy Awany (KCCA, Uganda), Halid Lwaliwa (Vipers, Uganda), Geofrey Walusimbi (Nta kipe afite), Joseph Ochaya (TP Mazembe, DR Congo), Kirizestom Ntambi (Ethiopian Coffee), Nico Wakiro Wadada (Azam, Tanzania)

Abakina hagati: Khalid Aucho (Churchhill brothers, India), Milton Karisa (MC Oujda), Hassan Wasswa Mawanda (Free Agent), Tadeo Lwanga (Vipers, Uganda), Ibrahim Sadam Juma (KCCA, Uganda), Moses Waiswa (Vipers, Uganda), Moses Opondo (Vendsyssel FF, Denmark)

Abataha izamu: Faruku Miya (Gorica, Croatia), Emmanuel Arnold Okwi (Simba, Tanzania), Allan Kyambadde (KCCA, Uganda), Allan Okello (KCCA,Uganda), Edrisa Lubega (SV Ried, Austria), Muhammad Shaban (Raja Casablanca, Morocco), Henry Patrick Kaddu (KCCA, Uganda)


Uganda Cranes yageze mu Misiri aho iri kuba kuri Tolip Hotel & Ismaila Forsan






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND