RFL
Kigali

NKORE IKI: Ndi umukobwa w'imyaka 23 ndacyari isugi ariko nabaye igitaramo muri bagenzi banjye ngo ndi igicucu

Yanditswe na: Editor
Taliki:16/03/2019 15:29
12


Mu nkuru Inyarwanda.com tujya tubagezaho z'abasomyi bacu baba batwandikiye aho baba bagisha inama, kuri ubu itahiwe ni iy'umukobwa w'isugi ufite impungenge ko ashobora kuzagumirwa, bityo akaba abagisha inama y'icyo yakora.



Nk'ibisanzwe ntabwo tujya tugaragaza umwirondoro w'umuntu uba watwandikiye ku bw'impamvu z 'umutekano we. Mu ibaruwa uyu mukobwa w'isugi yandikiye Inyarwanda.com, yavuze ko afite imyaka 23 y'amavuko, akaba atarakora imibonano mpuzabitsina mu buzima bwe kuko yiyemeje kuzayikora ubwo azaba yakoze ubukwe. Avuga ko amaze gutandukana n'abasore benshi bamuziza 'kwanga ko baryamana'. Abakobwa bagenzi be nabo bamwita igicucu abandi bakamwita ikigoryi. Aragisha inama y'icyo yakora.

Ubutumwa yatwandikiye buteye gutya: "Mwiriwe bavandimwe nkunda. Maze iminsi nsoma inama mugira abandi nkumva biranyuze niyo mpanvu nanjye mpisemo kubagisha inama. Ndi umukobwa w'imyaka 23, ndacyari isugi ariko pe nabaye igitaramo muri bagenzi banjye ngo ndi igicucu, ngo sinuzuye ngo mu bigaragara ndi umusirimu, ngo ntibumva impanvu ndi ikigoryi bigeze aho.

Nkore iki koko ? Nta n'umuhungu tumarana kabiri ku bw'uko nanga kuryamana nabo. Nkibaza nti umuhungu ugukunda by'ukuri ibyo mwabipfa? Iyo ntekereje ibi byose rero nsanga nzagumirwa pe!. Ubuse koko ko numvaga nazata ubusugi ku munsi wanjye w'ubukwe, mbivemo njye ndyamana n'uwo dukundanye wese kugira ngo ntazagumirwa,cyangwa wenda ntegereze hazaza uwo tuzahuza akanyumva?. Mungire inama pe. Murakoze.

Tubibutse ko umuntu ushaka kugisha inama kuri inyarwanda.com, yohereza ubutumwa bukubiyemo ikibazo cye kuri Email yacu ari yo: nkoreiki@gmail.com kandi umwirondoro we ugirwa ibanga 100 %. Twandikire na we tuzakugereze icyifuzo cyawe ku basomyi bacu.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Unknown5 years ago
    Mukobwa mwiza, irengagize byose ukomere ku ntego wihaye. Nanjye ndenda kungana nawe kdi ndacyari isugi. Natandukanye na benshi kuko nanze kuryamana nabo ariko umusore ukwiye, unkunda kdi unyubaha akananyumva yaraje kdi turishimye. Ubusirimu si ukwirirwa wambarira ubusa buri wese kuko uwo ukwanga kuko wanze ko muryamana, azanakwanga mwaryamanye nta guarantee. Tuza humura Uwawe azaza kdi ntuzate ubusugi bwawe kubera ko bagenzi bawe bakwita igicucu. NibNibo bicucu. Batazi kwiha agaciro. Izo ni n'inshuti mbi ahubwo uzigendere kure. Senga Imana izaguha umusore ukwiye utagamije ubusambanyi, nanjye yaransubije ndayisimira cyane rwosee.
  • Ikirezi5 years ago
    Njye nakwita igicucu kuko ugendana n ibicucu kandi kuko wumva ubucucu bw ibicucu bukagutera ikibazo.ubwo nkaho wakwishimiye ko utisuzuguje ngo wemerere imbwa zikwinjiramo uraha uvuga ibi koko? Ninde wagishije inama ko atewe isoni no kuba umunyabwenge? Ninde wagishije inama ko atewe isoni ni kubaha Imana? Ninde wagishije inama ko atewe isoni no kutigira indaya? Muko rwose nutava muri izo ndaya wita inshuti wowe urwose uzaba icyo ntazi ute agaciro kawe.inama nkuguriye ni ugukomera kuwo uri we, njye ndi muri za 30 kandi ndi isugi nta gasore nakwemerera kunsuzugura kanyinjiramo kuko numva naba mbaye umwanda n umusore twuzuraga twatandukanye tudasambanye biri mubyo nishimira kandi nubu ntiyansuzugura kuko atandungurutse, narahiye ko nziyubaha nkategereza uwo Imana yangeneye kuko njye nubaha Imana kandi kuyubaha byanyigishije kwiyubaha kuko burya imigenzereze y uwubaha Imana iramwubahisha. Nahuye n abagabo benshi bashaka ko dusambana ndabatsembere nuyu munsi barabinyubahira kandi barantinya ntibapfa kumbwira amahomvu kuko baziko ntakorana nayo yewe nta n inshuti nagira imeze ityo kuko njye abameze batyo nta mwanya mbaha niyo menye ko ariko umeze nkuvaho rero wa mukobwa we nta nshuti ufite kandi vayo wiruka abo bose ubime umwanya niba mwasohokanaga ubabwireko uhuze mbese ujye wihuza ntukabaha umwanya wawe maze urebe ngo baragucikaho , ugume kucyo uri cyo witware neza uzategereze gushaka kandi unabisengere kuko urushako rwiza rutangwan n Imana, isi ntizagushuke ngo usamare utazisama wasandaye.
  • Nana5 years ago
    Mubyukuri rwose komeza wifate uwawe ntari muri abo Bose bagusaba ko muryamana kuko umuhungu wagukunze byukuri ntanubwo aguhatira kuryamana nange nabanye nuwo tutigeze turyamana kandi abo twaryamanye ntitwabanye bari abo kwirira amaturu gusa komeza wifate uwawe ari hafi uracyari muto
  • emile5 years ago
    nakubwira yuko wakomeza ukihagararaho rwose.wikwita kubyo bagutuka kuko urumunyabwenge
  • murorunkwere marie ange 5 years ago
    Umva nshuti nanjye turi kimwe pe ahubwo wagirango ninjyewe yewe ni myaka turayinganya ariko mubyukuri iyo ufite intego ntubura ibiguca intege gusa reka dukomere ku ntego I mana nayo izihesha icyubahiro. ubundi se abo bavuga gutyo bo ko baba batarubatse kandi batarizo.ahubwo ubagendere kure
  • Debi5 years ago
    Mukobwa mwiza rero ndumva ukiri muto,iyo myaka nimibi irashukana. Gusa ngusabe rwose ukomeze wiyubahe urwane kuriyo zahabu yubusugi kuko iyo itakaye ntigaruka. Izo nshuti zawe nizo bapfu kandi uzigendere kure rwose. Baragushuka ngo umere nkabo ariko nabo barabizi ko bataye ibaba. Ngewe ukubwira ibi nange nakomeye kubusugi bwange nakundanye numuhungu kuri 21 years tumarana 4 years turabana kdi ntitwigeze turyamana tutaraakora ubukwe. Kandi nage nari umukobwa mwiza wumusirimmu wakuriye mu i town.icyabimfashije nukugira inshuti nziza duhuje hamwe n'Imana.Umusore uguukunda byukuli arategereza ntago yakwangira ibyo. Rwose ndagusshishikariza gusengera umugabo muzabana hakiri kare Imana imugutegurire he kuzagira uza aje gukinisha umutima wawe numubili wawe. Ndakwifuriza amahitamo meza,God bless u.
  • umuhoza5 years ago
    Shawamukobwawenagukunze,imana,izakwihembere
  • umuhoza5 years ago
    uwomukobwa,nakomerekubusugibwe,imana,izamugabomwiza,kanduzahoramwubahira,koyabayumwarimwari,wirinze.
  • Nkezabera innocent5 years ago
    Bareke ugumye wirinde. Ahubwo bazakugambanira kuburyo wanafatwa ku ngufu mu buryo nawe utazi. Irinde gusura umusore uwo ari we wese aho aba hose kabone nubwo yaba adashyize imbere kurya kuryamana kuko bashobora kumuha iyo mission akakwiyoberanyaho kuko buriya abo bakobwa bandi bibatera ishyari. Ahubwo uwo mukundana ajye agusura i wanyu . My watsap number ni 0786557039 ubundi nzakubwire n,ibindi utazi.
  • Pa5 years ago
    Ufite impano idafitwe nabose ikomereho,uzabihemberwa nuzagushaka,baragushuka bakaguseka kuko utari icyohe nkabo,ikomereho
  • Sinikoraho gusa nanjye ndimanzi5 years ago
    Ahhhhhhh wabihereye ubundi uzahingamo amashu amaherezo isugi ubuse ntibindi ukora burutwa nokurongorana nureba nabi uzanayiheramo ngo ubitse ubusugi ngo komera shikama arko ndumva umutima nama wawe ariwo waguha igisubizo nahoc Internet ndagusetse
  • lucky4 years ago
    sha urashimishije najye pfite imyaka25 sriko nakomeye kubusugi bwajye gusa ishuti zajye zihora zintuka ngo ndikigoryi gusa ntacyo bibwiye kuko nzi icyo mparanira rero komere ushikame wahisemo neza naho ibyabantu ntibikgutere umwanya





Inyarwanda BACKGROUND