RFL
Kigali

Ruremesha Emmanuel yagaragaje imbogamizi yahuye nazo mu minsi ye ya mbere muri Musanze FC

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:15/03/2019 16:22
0


Tariki ya 8 Werurwe 2019 nibwo ikipe ya Musanze FC yatangaje ku mugaragaro ko yahannye Ruremesha Emmanuel igihe kizakinwamo imikino ine ya shampiyona 2018-2019 bamuziza umusaruro udahagije yahaga ikipe.



Nyuma yo kuba Ruremesha avuga ko ategereje ko imikino yahanwe irangira kugira ngo yongere ahure n’abayobozi ba Musanze FC bamuhe umwanzuro wa nyuma byaba kuba yakimeza akazi cyangwa akaba yabasezeraho.

Mu kiganiro yagiranye na KT Radio kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Werurwe 2019, Ruremesha yavuze ko ibihano yahawe agomba kubyakira kuko ngo ni nk’uko undu mukozi wese yahagarikwa mu kazi cyangwa akaba yahabwa ikindi gihano.

“Nyuma y’umukino twatsinzwemo na Espoir FC nibwo nabwiwe ko mpagaritswe. Nk’icyemezo cy’ubuyobozi nagombaga kucyubaha kandi nkagikurikiza. Ubu ntegereje ko iyo mikino itatu isigaye irangira hanyuma nkareba icyo nongera kuvugana n’ubuyobozi bw’ikipe niba nzagaruka mu kazi cyangwa tugasesa amasezerano, byose birashoboka mu buzima”. Ruremesha


Ruremesha Emmanuel umutoza wahagaritswe muri Musanze FC

Ruremesha Emmanuel yakomeje avuga ko kuva yagera muri Musanze FC yumva ababazwa nuko icyo yari afite kuyikorera cyiza atarkigeraho ariko yizera ko byazamukundira aramutse ahawe umwanya.

“Gusa njyewe icyo nzi cyo nuko numva nanjye ubwanjye icyo nakagombye kuba narakoreye Musanze FC ntarakigeraho, ibintu bikimbabaza kugeza ubu kandi numva mfite ishyaka ryo kuzagerageza kubikora kandi nibaza ko nidufatanya n’ubuyobozi nk’uko dusanzwe dufatanya, tuzabigeraho”. Ruremesha

Ruremesha Emmanuel uvuga ko abayobozi ba Musanze FC bari bamuhaye inshingano z’uko ikipe yabo itagomba kubura mu makipe arindwi ya mbere. Gusa ngo ntabwo byakunze ko akomeza guhatana ngo bagere muri uwo mwanya.

“Urebye inshingano bari bampaye nuko ikipe itagomba kurenga umwanya wa karindwi (7) muri shampiyona. Urebye twari dusigaranye imikino icumi kandi iyo mikino icumi, imikino irindwi twagombaga kuyikinira mu rugo kandi harimo Amagaju FC, Gicumbi FC, Kirehe FC, urumva ni imikino ikinika kandi ikipe ya karindwi yaturushaga amanota umunani, byari bitaraba kure ku buryo watakaza icyizere”. Ruremesha


Musanze FC iri ku mwanya wa 11 mu makipe 16

Ruremesha Emmanuel watowe nk’umutoza w’umwaka w’imikino 2017-2018 avuga ko akinjira muri Musanze FC yaje yifuzwa n’ikipe kuko ngo no mu myaka yari yabanje bari bagiye bamwifuza.

Gusa uyu mugabo watoje amakipe arimo nka Gicumbi FC, Mukura VS, Rayon Sports na Etincelles FC, agaragaza ko gahunda yo kugura abakinnyi muri Musanze FC itamuguye neza.

“Nkinjira muri Musanze navuga ko ikintu cyo kugura abakinnyi ntabwo cyangendekeye neza cyane. Ikipe ntabwo yangendekeye neza, icya mbere twatakaje abakinnyi benshi bari basanzwe mu ikipe bayimenyereye. Peter Kagabo Otema yari agiye, Mudeyi Suleiman aragenda, Mazimpaka Andre nawe ku munota wa nyuma aragenda, Wai Yeka aragenda, Munyakazi Yussuf Lule nawe aragenda. Gusa abenshi kubera ko ikipe itari ihagaze neza byatumye n’ikipe imbwira ko byaba byiza ko tubarekura”. Ruremesha


Mudeyi Suleiman umwe mu bakinnyi babisikanye na Ruremesha Emmanuel ajya muri Musanze FC


Mazimpaka Andre nawe yasohotse muri Munsaze FC atunguranye agera muri Rayon Sports 

Nyuma yo gutakaza aba bakinnyi bari bamenyerewe muri Musanze FC, Ruremesha yavuze ko bafashe umwanya wo kubasimbuza abandi bashya avuga ko abenshi muri bo bagowe no kwisanga neza ku kibuga cya sitade Ubworoherane.

“Twaje kuzana abakinnyi bari bavuye muri Etincelles FC kandi beta barimo; Kayigamba Jean Paul bitaje kuduhira kubera ikinyabupfura cye kitagenze neza ariko ubu turashima Nyagasani ko ubona atangiye kujya ku murongo. Harimo kandi Gikamba Ismael umukinnyi wari mwiza muri Etincelles FC ariko ubona kwisanga muri Musanze byamugoye kubera ikibuga atamenyereye. Abakinnyi nahasanze nka Bokota Labama nawe numvaga nzamugenderaho arangije aradutoroka aragenda, ibyo byose ni ingorane nahuye nazo”. Ruremesha


Mugenzi Cedric umwe mu bakinnyi bageze muri Musanze FC bikabahira 


Gikamba Ismael yagowe cyane n'ikibuga cya Musanze FC


Kayigamba Jean Paul wabanje kugorwa n'imyitwarire karemano

Ruremesha avuga ko gutakaza abakinnyi bakomeye banafite ubunararibonye ukabasimbuza abashya benshi baje basanga abandi basubiye inyuma nabyo byamuhaye akazi katoroshye.

“Urebye abakinnyi twongeyemo byasaga naho batisanga neza mu mu ikipe. Hari abari basanzwemo ubona beta ariko hari n’abandi ubona bagiye basubira inyuma sinzi ikibazo cyabaye. Twatakaje abakinnyi benshi bari bamenyereye banafite ubunararibonye nyuma abo twongeyemo babanza kugorwa no kwisanga mu ikipe. Gahoro gahoro ubona byari bitangiye kuza”. Ruremesha

Muri iki kiganiro kandi, Ruremesha yahishuye ko mu mikino ibanza ya shampiyona hari aho byageze akabona ko imikino yo kwishyura ashobora kwegura kuko yabonaga ikipe ikomeje kumuyobera.

“Mu mikino ibanza nkurikije uko byari bimeze numvaga ko mu mikino ibanza nareka gutoza Musanze FC mu mikino yo kwishyura kuko ntabwo nkunda ahantu natoza bikanga ariko mu mikino yo kwishyura twari twatangiye kongeramo abakinnyi. Ku bw’amahirwe macye abakinnyi batanu twongeyemo, babiri gusa nibo babonye ibyangombwa (Kambale Salita Gentil na Munezero Fiston) abandi nka Marcel (Nzarora), Jean Didier Touya ntabwo babashije gukina”. Ruremesha

Ruremesha wahagaritswe muri Musanze FC yiha amahirwe angana gute yo gusubizwa mu kazi?

Ubwo yaganiraga n’abanyamakuru ba KT Radio, Ruremesha yavuze ko gusubira muri Musanze FC ari ijana ku ijana kuko ngo yumva kuri we nta kibazo gihari cyatuma adakomezanya n’ikipe.

“Ndumva nta kibazo gihari. Amahirwe aracyari yose 100%, ndacyari umukoze wa Musanze FC. Gusa bo ubwabo nibo bazafata icyemezo bakurikije uko bazicara bakaganira, njyewe amahirwe yo gutoza Musanze FC mbona agihari”. Ruremesha


Ruremesha Emmanuel kuri ubu ategereje imikino itatu ya shampiyona 2018-2019 akabona kumenya icyo azakurikizaho

Nyuma yuko Ruremesha Emmanuel ahagaritswe, Musanze FC yahise itsinda Police FC ibitego 2-0 ku munsi wa 20 wa shampiyona 2018-2019, amanota atatu (3) yatumye kuri ubu bari ku mwanya wa 11 n’amanota 22.

    






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND