RFL
Kigali

Abantu 49 baguye mu iraswa ryabereye mu misigiti 2 mu gihugu cya New Zealand

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:15/03/2019 11:03
2


Abantu 49 bahasize ubuzima naho abandi 48 barakomereka mu iraswa ryabereye mu misigiti 2 y’ahitwa Christchurch mu gihugu cya New Zealand. Kugeza ubu ubuyobopzi bwabaye busabye ko imisigiti yose muri uyu mujyi iba ifunze kugeza igihe umutekano wongeye kugaruka mu buryo bwizewe.



Kugeza ubu umugabo uri mu myaka ya za 20 niwe watawe muri yombi bwa mbere akekwaho kurasa aba bantu, ndetse ngo yifashe amashusho ari kurasa aba bantu b’inzirakarengane ayashyira kuri facebook. Ubuyobozi bw’igihugu muri New Zealand bwasabye abaturage kudakomeza gukwirakwiza aya mashusho mu rwego rwo guha icyubahiro abaguye muri iri raswa.

Shoo

Uyu niwo musigiti warasiwemo abantu

Ntiharamenyekana kandi umubare w’abarashe bose, dore ko hakomeje gutabwa muri yombi abandi bantu batandukanye. Umwe mu bari bahari ubwo iri raswa ryabaga, yavuze ko yumvise amasasu menshi akabona n’umuntu uraswa mu mutwe, ahamya ko uwarashe ashobora kuba yakoreshaga imbunda ya automatic kuko ngo akeka ko nta muntu wabasha gukora ku mbarutso vuba vuba nk’uko byari biri kugenda ubwo haraswaga.

Kubera ko hakekwa ko haba hari n’ibiturika byaba byarashyizwe ahantu hatandukanye abaturage bashobora kuba bagenda, basabwe kuba bagumye mu mazu yabo bakirinda kugendagenda cyane hakabanza hagakorwa iperereza.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • HARERIMANA Herman5 years ago
    Ese ayo masansu yaturutse he? iryoraswa ryatewe n,iki?
  • Salama NH5 years ago
    Inalilah wa inailahi rajiun





Inyarwanda BACKGROUND