RFL
Kigali

FOOTBALL: Ibigwi n’amateka bya Waasland Beveren ikinamo Bizimana Djihad

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:15/03/2019 8:18
0


Tariki 24 Mata 2018 nibwo Bizimana Djihad yerekanwe nk’umikinnyi mushya muri Waasland Beveren ikipe ihatanira igikombe cya shampiyona mu cyiciro cya mbere mu Bubiligi.



Kuba umunyarwanda yari ageze muri iyi kipe, byari ngombwa ko abenegihugu bakomeza gushakisha amakuru kuri iyi kipe dore ko n’iyo ifite umukino usanga abantu bari mu Rwanda bashaka kumenya televiziyo iribuwerekane ndetse abandi bakaza gukurikirana bakamenya niba Bizimana Djihad yakinnye n’uko yitwaye mu mukino nyirizina.


Ubwo Bizimana Djihad yakirwaga muri Waasland Beveren muri Mata 2018

Waasland Beveren ni ikipe iri mu cyiciro cya mbere mu Buligi kuva mu mwaka w’imikino 2012-2013 kuko ubwo yarangizaga shampiyona 2011-2012 ari iya kabiri mu cyiciro cya kabiri yahise izamuka byihuse.

Amazina yayo yose ni Koninklijke Voetbalclub Red Star Waasland-Sportkring-Beveren ariko ikaba ikoresha amazina ya Waasland Beveren, ikipe yashinzwe mu 1936. Icyo gihe yitwaga KFC Red Star Haasdonk.


Bizimana Djihad (iburyo) ni umukinnyi ubanza mu kibuga muri Waasland Beveren

Mu 2002 yaje kwitwa KV Red Star Waasland mbere yuko mu 2010 yitwa KSK Beveren byaje kuvamo Waasland Beveren. Waasland Beveren ikinira ku kibuga cya Freethiel Stadion sitade yakira abantu bangana na 8,190.

Perezida w’iyi kipe yitwa Dirk Huyck uvuka mu Bubiligi, ikaba itozwa na Adnan Custovic ukomoka muri Bosnia–Herzegovina.

Mu 1936 nibwo Waasland Beveren yashinzwe mbere yuko mu 1944 yandikwa mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Bubiligi bityo igatangira guhatana mu cyiciro cyo hasi kiba kirimo amakipe yo mu ntara (Provincial League), icyo gihe yitwaga Red Star Haasdonk.


Waasaland Beveren yashinzwe mu 1936

Mu mwaka w’imikino 2000-2001 nibwo Waasland Beveren y’uyu munsi yavuye mu marushanwa y’amakipe yo mu ntara ijya mu cyiciro kisumbuye nyuma yuko yari yasoje imikino yo mu ntara iri ku mwanya wa mbere bityo bajya mu cyiciro cya gatatu. Muri uwo mwaka kandi baje kwitwara neza banajya mu mikino y’igikombe cy’igihugu bagarukira mu ijonjora ry’ibanze (Round of 32) bakuwemo na Gent yari irambye mu cyiciro cya mbere.

Nyuma yo gusoza umwaka w’imikino 2000-2001 bari mu cyiciro cya gatatu bahise batangira gukinira ku kibuga cya Sint-Niklase SKE, sitade nini yakiniragamo club Sint-Niklase SKE ari nabwo bahitaga bafata izina rya KV Red Star Waasland.

Mu mwaka w’imikino 2003-2004 nibwo Waasland Beveren izwi ubu yarangije imikino y’icyiciro cya cya gatatu iri ku mwanya wa mbere ihita mu cyiciro cya kabiri ku nshuro ya mbere ndetse bikaba ari bwo bwa mbere yari igihe guhatana mu cyiciro kinini kuva yabaho.


Waasland Beveren iri ku mwanya wa 15 mu makipe 16

Mu mwaka wa mbere mu cyiciro cya kabiri, Red Star Waasland Beveren yarangije ku mwanya wa gatanu ndetse inabona itike yo gukina imikino ya kamara mpaka, undi mwaka w’imikino isoza ku mwanya wa kane (4) ariko ibura amanota fatizo ayijyana mu ijonjora rya nyuma.

Mu mwaka w’imikino 2005-2006 baje kugera mu gikombe cy’igihugu (Belgian Cup) basoza mu ijonjora rya kabiri (Roud of 16) bakuyemo Lokeren mu ijonjora rya mbere bityo nabo bakurwamo na Anderlecht ikipe kuri ubu inafite izina muri shampiyona y’Ababiligi. Mu mwaka wakurikiye (2006-2007) baje kurangiza shampiyona y’icyiciro cya kabiri bari ku mwanya wa kane (4).


Waasland Beveren isigaje umukino umwe muri shampiyona

Mu mpeshyi ya 2010, abayobozi b’iyi kipe baje kwicara banzura ko bagomba kuyihindurira amazina niko kuyita Waasland Beveren ireka kwitwa Red Star Waasland Beveren bahita banimukira ku kibuga cya Freethiel Stadion bariho muri iyi myaka turimo.

Mu mwaka w’imikino 2011-2012 nibwo iyi kipe yaje gukora iyo bwabaga irangiza shampiyona y’icyiciro cya kabiri iri ku mwanya wa kabiri bahita babona itike ibaganisha mu cyiciro cya mbere (Belgian Pro League) mu mwaka w’imikino 2012-2013.

Mu gihe shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Bubiligi igeze ku munsi wa 29, Waasland Beveren iri ku mwanya wa 15 n’amanota 27 mu makipe 16. Genk niyo iri ku mwanya wa mbere n’amanota 63 mu mikino 29 amakipe yose amaze gukina.


Waasland Beveren ni imwe mu makipe akinamo umunyarwanda                






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND