RFL
Kigali

Ibizamini by’abaganga byemeje ko Ndabarasa Trésor wa Bugesera FC agomba kubagwa

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:14/03/2019 18:20
0


Tariki 22 Gashyantare 2019 nibwo Ndabarasa Trésor, myugariro w’ibumoso mu ikipe ya Bugesera FC yagize ikibazo cy’imvune mu ivi ry’ibumoso ubwo bakinaga na Etincelles FC. Kuri ubu abaganga baje gusanga yaragize imvune ikomeye bisaba ko abagwa mu minsi ya vuba.



Ndabarasani umukinnyi wari wafashe umwanya ubanza mu kibuga cya Bugesera FCavuye muri Gasogi United. Nyuma yo kugira imvune, abaganga babanje kumusuzuma mbere yo kongera kumuha indi gahunda ya nyuma; ari nabwo ibizamini byemezaga ko imitsi ihuza ibice by’ivi yacitse bityo akaba agomba kubagwa kugira ngo akomeze akine umupira w’amaguru.

Aganira na INYARWANDA nyuma yo kuva ku bitaro byitiriwe umwami Faisal, Ndabarasa yavuze ko abaganga bamubwiye ko agomba kubagwa kandi bigakorwa mu gihe kitarambiranye kugira ngo gukira kwe bizihute.

“Bambwiye ko nta kindi cyo gukora kitari ukumbaga. Bazambaga muri iyi minsi kuko kuwa Mbere nzasubirayo bampe umunsi nyawo wo kubagwa. Basanze ari imitsi yo mu ivi yacitse. Ni mu ivi ry'ibumoso". Ndabarasa


Ndabarasa Tresor ubwo yari amaze kuvunikira kuri sitade Umuganda (Photo: Umurerwa Delphin)

Ndabarasa ukina inyuma ku ruhande rw’ibumoso muri Bugesera FC, yavunitse ubwo batsindwaga na Etincelles FC ibitego 3-2 mu mukino wakiniwe kuri sitade Umuganda tariki 22 Gashyantare 2019.


Ndabarasa Tresor ubwo yishimiraga igitego cy'umutwe yatsinze APR FC tariki 16 Ukuboza 2018 

Ndabarasa abaye umukinnyi wa kabiri wa Bugesera FC ugomba kubagwa nyuma ya Kwizera Janvier (Rihungu), umunyezamu wagiriye imvune y’urutugu mu mukino Bugesera FC yatsinzemo Police FC ibitego 3-1.


Ndabarasa Tresor yari amaze kubona umwanya uhoraho    


Kwizera Janvier (Rihungu) nawe agomba kubagwa imvune afite mu rutugu 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND