RFL
Kigali

Urubanza rwa Meddy rwaburanishijwe adahari

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:14/03/2019 10:15
0


Mu minsi ishize nibwo byamenyekanye ko urukiko rw’Ubucuruzi rwa Kigali rwahamagaje umuhanzi Ngabo Medard [Meddy] mu kirego ashinjwa na kompanyi Kagi Rwanda Ltd ivuga ko ayifitiye umwenda. Kuri uyu wa Kane tariki 14 Werurwe 2019 nibwo uru rubanza rwaburanishijwe n'ubwo byabaye uyu muhanzi adahari.



Uru rubanza rwaburanishirijwe Kimihurura rwahuriwemo n’abanyamategeko b’impande zombi cyane ko Meddy yari ahagarariwe n'umunyamategeko uri kumufasha muri uru rubanza icyakora umuyobozi wa Kagi Rwanda Ltd kompanyi yareze Meddy we akaba yari ahibereye. Nyuma yo kumva impande zombi urukiko rwanzuye ko bakwicara hasi bakaganira ku kibazo cyabo kigakemuka binyuze mu biganiro bityo igihe byaba bigize icyo bitanga urubanza rugahagarara.

Meddy

Meddy ntabwo yitabiriye uru rubanza,...

Icyakora nanone nk'uko urubanza rwabyanzuye, ngo impande zombi zitabashije kumvikana bakongera kwitaba urukiko ku wa Gatanu tariki 22 Werurwe 2019. Meddy yarezwe na kompanyi Kagi Rwanda Ltd aho ashinjwa kutubahiriza amasezerano bityo basaba urukiko gutegeka Meddy kwishyura umwenda remezo ungana n’ibihumbi icumi by’amadorali (10,000 $), bavuga ko yahawe avansi ya 880$.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND