RFL
Kigali

Uburyo 5 bworoshye bwo kwirinda amaribori

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:13/03/2019 12:20
0


Amaribori hari bamwe bayafata nk’akarango k’ubwiza gusa hari n’abandi batayishimira. Uretse ibyo kandi, hari abagira amaribori aryana ku buryo bifuza kuba batayafite.



Amaribori ashobora guterwa no gutwita, guhindagurika k’umubiri, kunanuka cyangwa kubyibuha. Akunda kuza mu bice cy’amaboko, ku nda ku matako cyangwa mu ntege. Tugiye rero kugaruka kuri bimwe mu bintu bishobora kugufasha kwirinda amaribori.

1. Gukoresha igikakarubamba

aLOE

Igikakarubamba kigira intungamubiri nziza cyane ku mubiri w’umuntu, ku buryo kucyisiga biwufasha guhorana itoto. Gikunda gukoreshwa mu kuvura indwara zitandukanye zibasira uruhu. Mu gihe ugikoresha ushaka kwirinda amaribori, ufata amazi yacyo hanyuma ukayasiga ahari amaribori nko mu minota 15 hanyuma agahita woga. Kubikora kenshi, bituma amaribori agenda agabanuka.

2. Kwisiga neza

Moi

Akenshi hari igihe umuntu ava gukaraba akisiba asa nk’utitaye ku bice byose by’umubiri, ariko burya ngo kwita ku bice byose by’umubiri, ahari amaribori ukahasiga neza, ndetse na mbere yo kuryama, bishobora gutuma agenda agabanuka ku mubiri.

3. Gukoresha amavuta ya coconut

coc

Coconut ni imbuto zera ku biti byenda kumera nk’imikindo. Amaribori rero, ni nk’ukwangirika k’uturemangingo two mu ruhu, coconut ikaba izwiho kugira ububasha bwo gukiza umwangirika k’uturemangingo. Ushobora kuyikoresha rero mu kugabanya amaribori ku mubiri

4. Kurya indyo ikungahaye kuri vitamin A

vv

Ibyo kurya birimo karoti, ibirayi, ibihaza, poivron, ipapayi n’ibindi, bikungahaye kuri vitamin A. ibi bigira uruhare mu kurwanya amaribori ku mubiri. Mu gihe ugiye kugura amavuta yo kwisiga, ushobora kujya ureba ayiganjemo iyi vitamin A igira uruhare mu kurinda uruhu.

5. Gukuraho uruhu

cp

Ubu ni uburyo budakunze gukoreshwa cyane, kandi busaba kujya kwa muganga kuko bisaba gukuraho uruhu hakaza urundi rushya. Umuganga w’uruhu akoresha ibinyabutabire bituma umubiri ubyimba ubundi ugashishuka kahaza undi usa n’aho ari mushya.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND