RFL
Kigali

Uruganda rwa Boeing mu marembera-Impuguke mu bukungu

Yanditswe na: Yvonne Murekatete
Taliki:13/03/2019 8:58
0


Uruganda rw’abanyamerika Boeing rukora indege rumaze guhomba miliyali 27 z’amadolari y’Amerika kuva indege rwakoze yo mu bwoko bwa Boeing 737 Max 8 ya Ethiopian Airlines ikoze impanuka kuri uyu wa 10 Werurwe 2019 abari barimo bose bakahasiga ubuzima.



Indege yo mu bwoko bwa Boeing 737 Max yakoze impanuka mu gitondo cyo kuri iki cyumweru taliki ya 10 Werurwe 2019, iva mu murwa mukuru wa Ethiopia igana mu gihugu cya Kenya i Nairobi abantu bose 157 bari bayirimo bahasiga ubuzima. Iyi ni impanuka ya 5 ikomeye itwaye ubuzima bw’abatari bacye ikozwe n’ubu bwoko bw’iyi ndege kuva mu mezi atanu ashize.

Ibi byatumye ibihugu byinshi bifite ibibuga by'indege bigwaho indege nyinshi kurusha ibindi ku isi, bihita bihagarika gukoresha izi ndege zo bwoko bwa Boeing Max mu ngendo zihagurukira ku bibuga by’indege biri ku butaka bwabyo. Ku ikubitiro harimo igihugu cya Ethiopia gifite ikompanyi ya Ethiopiana Ailine yakoze impanuka ,u Bushinwa (butari bunabanye neza n’abanyamerika bakoze iyi ndege) ,u Bufaransa, u Budage, u Bwongereza, Venezuela, Norvege, Singapore, Ireland, Australia n'ibindi.

BoeingHagati aho bamwe mu bakandida-Perezida ku mwanya w’umukuru w’igihugu mu ishyaka ry’abademokarate muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika barasaba ko izi ndege zavanwa ku isoko ku isi yose. Senateri Elizabeth Warren yagize ati “Ikigo kigenzura iby’indege FAA gikwiye gukura bwangu izi ndege mu kirere”.

Icyakora uru ruganda rwa Boeing ndetse n’iki kigo kigenzura iby’indege muri Amerika cyatangaje ko indege zo mu bwoko bwa Boeing 737 Max ari nzima zidakwiye kuva ku isoko. Abasesenguzi mu by’ubukungu bavuga ko hashingiwe ku gihombo kiri guturuka kuri ibi bikorwa byose uru ruganda rwa Boeing rushobora kuba ruri mu marembera kuko ibyo rukora byose byatakarizwa icyizere bikaba byabura isoko.

Iperereza ryakozwe nyuma y’impanuka indege yo mu bwoko bwa Boeing 737 Max yakoze mu mwaka ushize mu kwezi kwa 10, bwagaragaje ko abapiloti bari batwaye iyi ndege bagowe n’imwe mu maporogarame yakoranwe n’iyi ndege ituma bene iyi ndege yiruka cyane nyuma yo kwangirika kwa moteri.

Src: BBC






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND