RFL
Kigali

Iraha, kutimenya n’amarozi bimwe mu byo Gakumba Patrick abona bituma abakinnyi b’abanyarwanda batagira ijambo ku rwego mpuzamahanga

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:12/03/2019 15:39
0


Muri iyi myaka nk’ibiri n’itatu ishize mu Rwanda byatangiye kuba ibisanzwe ko abakinnyi b’abanyarwanda bava muri shampiyona y’umupira w’amaguru w’u Rwanda bakajya mu bindi bihugu. Gusa muri iyi minsi habaye indi ntero ko ntawugenda ngo arambeyo.



Nyuma y'aho abahoze ari abakinnyi nka Jimmy Mulisa na Karekezi Olivier bagiye ku mugabane w’i Burayi bagakinayo bakanabasha gukinayo igihe kinini cyo kimwe na nyakwigendera Ndikumana Hamad Katauti, kuri ubu byabaye indi nkuru kuko iyo umukinnyi w’umupira w’amaguru avuye ku kibuga cy’indege, abasesenguzi bandika neza iyo tariki kugira ngo batazagorwa no kubara iminsi igihe azaba agarutse kuko baba babyiteze.


Uretse umugabane wa Amerika y'amajyepfo n'amajyaruguru nta handi Jimmy Mulisa (Ibumoso) atakinnye akanarambayo

Bikunze kuba ikiganiro kitagira umusozo iyo abakunzi b’umupira w’amaguru bafashe umwanya bibaza impamvu abakinnyi b’abanyarwanda badakunze guhirwa iyo bahinduye shampiyona mu gihe abanyamahanga baza gukina mu Rwanda bikababera ubuki ndetse hakababera umuyoboro mwiza wo guhita bajya aheza kurushaho ndetse bakarambayo bagashakira ibihugu byabo amaboko n’icyubahiro.

Mu myaka ibiri ishize, hari abakinnyi batari bacye b’abanyamahanga bikojeje mu Rwanda bahacana umucyo bahita bajya mu mashampiyona akomeye kandi kugeza magingo aya ugasanga bafiteyo igihe kinini bakina.

Mu bakinnyi baciye mu Rwanda bikababera byiza kuri ubu bakaba bakiri mu mwanya mwiza wo gukinira amakipe barimo umuntu yavuga nka; Ismaila Diarra, Wai Yeka, Nahimana Shassir, Kwizera Pierrot, Moustapha Francis, Orotomal Alexis n’abandi bagiye baca mu makipe atandukanye bagahita babona amahirwe yo kuva mu Rwanda bajya ahandi heza kurushaho.

Gakumba Patrick uzwi nka Super Manager umenyerewe mu kazi ko kuba umuranga w’abakinnyi n’abatoza muri Afurika no hirya no hino ku isi avuga ko bamwe mu bakinnyi yagiye akurikira gahunda zabo zo kujya hanze gushaka akazi ko gukina bakagaruka byanze asanga biterwa n’ukuntu usanga abanyarwanda bagera hanze ntibimenye, bagakunda ubuzima bworoshye no kwiringira amarozi.

“Ikintu cya mbere kitwicira umupira ni uko abakinnyi bacu bataragira ikintu cyo kwimenya. Kumenya akazi kagutunze, ukagakora kandi ukagashyiraho umutima ukanagaha agaciro. Hari ikintu cyaje mu rubyiruko cy’iraha, no mu buzima busanzwe ntabwo ushobora kugera ku iterambere ngo ubifatanye n’iraha”. Gakumba

Yakomeje agira ati “Umukinnyi wo mu Rwanda arazamuka gato yagira amahirwe yo gukina mu cyiciro cya mbere akaba yigiriye mu nzoga n’ibindi bitagira icyo bimufasha mu gukina umupira. Nk’ubu impamvu dushobora kuvuga ko Kagere Meddie ari umukinnyi wa mbere ni uburyo yitwara no buzima bwe bwite kuko ibitecyerezo bye byose biba ku kazi”.


Gakumba Patrick avuga ko abakinnyi bavukira mu Rwanda batimenya iyo bageze hanze

Gakumba yunzemo ko kugira ngo urugero nka Meddie Kagere agere aho ageze hari ibyo aba yiyimye ndetse akagira bimwe atesha agaciro kuko byamwicira umwuga. Abakinnyi dufite uyu munsi ni beza imbere mu gihugu ariko hanze yacyo ntabwo byabahira bose”.


Meddie Kagere yageze muri SC Simba ajyanwe na Gakumba Patrick

Indi ngingo Gakumba Patrick yagarutseho ko idindiza iterambere ry’abakinnyi b’abanyarwanda ni uko ngo abenshi muri bo biringira amarozi kurusha ubushobozi n’impano bafite bityo bikabica mu mutwe bakananirwa gukoresha imbaraga no kumenya uko batwara umwuga wabo.

Gakumba yatanze urugero avuga ko hari igihe aba ari gushakira umukinnyi ikipe bamara kuyibona akamubwira ko kugira ngo burire indege bagende ari uko agomba kubanza kumuha amadolari 200 y’amanyamerika kugira ngo asige yishyuye umurozi.

“Ikindi kitwicira abakinnyi n’amakipe muri rusange, ujya kumva ukumva umuntu aravuze ngo kugira batsinde baciye ku muganga. Umupira ni ugukora umupira si ukuroga kuko nta hantu uburozi bwakugeza. Hari umukinnyi w’umunyarwanda nashatse gutwara muri Uganda arambwira ngo mbanze muhe amadolari 200 ajye kugura ibitego. Nibajije isoko agiye kuguramo ibitego ndumirwa”. Gakumba


Gakumba Patrick avuga ko uburozi butuma abakinnyi b'u Rwanda batagira aho barenga hahambaye

Gakumba Patrick kuri ubu ntabwo yumva ukuntu igihugu nka Uganda, Kenya na Tanzania abakinnyi babo bajya guhahira hanze bikabahira ndetse ugasanga baratinyitse ariko abanyarwanda bikanga mu gihe bakiri mu gihugu babaga bakomeye.

Ese nta gihe gishobora kugera ugasanga umuranga (Manager) ni we ukomeye kurusha umukinnyi?

Hari igihe usanga nk’umukinnyi runaka avuye muri shampiyona y’u Rwanda agahita atumbagira akagera muri shampiyona ikomeye cyane nyamara wareba neza ukaba waterwa ubwoba no kwiyumvisha ukuntu uwo mukinnyi ahageranye urwego rudahambaye usanzwe umuziho.

Akenshi abakunzi b’umupira w’amaguru bakunze kuvuga ko abarangira amakipe usanga bayabeshya ibitarabaye cyangwa se ugasanga ikipe ifashe umukinnyi ishingiye ku bintu bicye byiza yakoze akenshi kugira ngo bizisubiremo bigoye.

Gakumba Patrick yemeye ko umuranga ashobora gufasha umukinnyi kujya mu ikipe imurenze urwego harebwe ibikorwa bicye yakoze. Gusa nyine ngo agezeyo bya bikorwa ntibigaruke biba ngombwa ko bamwereka umuryango.

“Icyo ndacyemera ko gishoboka ariko n’ubwo nkemera aba-manager bo sinabarenganya kuko baba bakoze neza uruhare rwabo. Buriya abakinnyi akenshi iyo uganira nabo bakwizeza ibitangaza akakubwira ati nuko ndi mu ikipe yo hasi ariko ngeze ahakomeye nakora ibyiza kurushaho, hari uwuza afite nk’igitego yatsinze APR FC cyangwa Rayon Sporst ugahita wemera ukavuga ko nubwo atavugwa arashoboye, ugahita umushakira iterambere. Iyo agezeyo akumva agiye kujya afata ibihumbi bitandatu by’idolari ahita yumva ko birangiye”. Gakumba

Gakumba Patrick kuri ubu ni we ureba inyungu akanashakira akazi Meddie Kagere (SC Simba, Tanzania) na Jacques Tuyisenge (Gormahia FC, Kenya), abakinnyi babiri b’abanyarwanda bahagaze neza mu karere ka Afurika y’iburasirazuba.


Jacques Tuyisenge umunyarwanda wubashywe muri Kenya mu ikipe ya Gormahia FC






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND