RFL
Kigali

Mico The Best agiye kumurikira indirimbo ye ‘Jamais’ abazasohokera Bauhaus Club i Nyamirambo

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:12/03/2019 15:25
0


Umuhanzi Mico The Best yatumiwe gutaramira abazasohokera Bauhaus Bar iherereye i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali. Yavuze ko ari umwanya mwiza kuri we wo gutaramana n’abafana be kuko ari nabwo bwa mbere azabamurikira indirimbo ye yise ‘Jamais’ aherutse gushyira hanze.



Mico azwi mu ndirimbo ‘Indahiro’, ‘Arabyemeye’, ‘Umutaka’, ‘Amarangamutima’, ‘Sinakwibagiwe’ yakoranye na Diamond, ‘Nyiraminani’ n’izindi nyinshi zakunzwe. Yabwiye INYARWANDA ko mu gitaramo azakorera Bauhaus Club i Nyamirambo azaboneraho no kumurika indirimbo ‘Jamais’ yashyize hanze mu minsi ishize.

Yagize ati “Abafana bazaze twishimiye. Bizaba ari umwanya mwiza kuri njye n’abafana kuko nzanabamurikira indirimbo yanjye ‘Jamais’ mperutse gushyira hanze. Abazahasohokera ndabateguza uburyohe mu gitaramo.”

Uyu muhanzi witegura gutaramira Bauhaus Bar ni umwe mu bari bahatanye mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Stars ku nshuro ya munani. Ni umwe kandi mu bahataniye ibihembo bya Salax Awards, aho ahatanye mu cyiciro ‘Afrobeat’.

Mico agiye kumurikira indirimbo ye 'Jamais' abazasohokera Bauhaus Club.

Iki gitaramo giteganyijwe kuba tariki 15 Werurwe 2019, gutangira ni saa moya z’umugoroba (19h:00’). Dj Theo niwe uzifashishwa mu gucuranga imizi muri Bauhaus Bar. Kwinjira ni amafaranga igihumbi (1 000 Rwf).

Bauhaus Bar ifite akabyiniro gakomeye kafunguwe ku mugaragaro na Bruce Melodie ku munsi w’abakundana (St Valentin). Mu cyumweru gishize habereye igitaramo ‘Gakondo Iwacu umuco’ cyasusurukijwe na Senderi International ndetse n’Itorero Inkesha. Itsinda rya Dream Boys,  Social Mula n'abandi bamaze gutaramira Bauhaus Bar.

Buri wa Gatandatu Dj Anitha avanga imiziki mu cyiswe 'Ladies Night'. Buri wa kabiri haba kalaoke ikorwa n'uwitwa Karole.

Bauhaus Bar ifite inzoga z’amako yose, ibyo kurya bitandukanye n’ibindi byinshi. Iherereye i Nyamirambo ahazwi nka Cosmos iteganye na Station Merez. Ku bindi bisobanuro wahamagara kuri 0788816126.

Mico The Best agiye gutaramira Bauhaus Bar i Nyamirambo.

REBA HANO INDIRIMBO 'JAMAIS' YA MICO THE BEST






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND