RFL
Kigali

Byamaze kumenyekana ko kureba filime zibabaje bituma umuntu ananuka cyane

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:12/03/2019 11:24
0


Ubusanzwe filime ziteye agahinda zikundwa n’abatari bacye ku isi, niba nawe uri mu bazikunda rero iyi nkuru iratuma unezerwa kuko zibasha gutuma umuntu atakaza ibiro ku buryo bworoshye.



Iyo umuntu ari kureba filime ibabaje, umutima we utangira gutera cyane, agahumeka insigane n'ubwo aba atabyitayeho cyane ari nabyo bibasha gutuma agenda arushaho kunanuka uko akomeza kuzireba igihe kinini.

Ubushakashatsi bwakorewe muri kaminuza ya Westminster mu mwaka wa 2012 bugaragaza ko kureba filime ziteye agahinda bifasha mu kugabanya ibiro kuko ubu bushakashatsi bwakorewe ku bantu 10 barebye filime 10 zitandukanye ariko zibabaje. 

Nyuma y’izo filime abashakashatsi bapimye imitima y’abo bantu n’uko binjizaga umwuka bawusohora, ibisubizo rero byaje byerekana ko kuko umuntu aba atinjiza umwuka neza ngo awusohore bituma umubiri wotsa ibinure cyane kugira ngo ubone imbaraga.

Ibi bigasa cyane no kuba umuntu yagenda iminota 40 n’amaguru kandi yihuta cyane, iyo ibinure biyagijwe rero n’umuntu ntaba akibyibushye nk'uko Richard Mackenzie wari uhagarariye ubu bushakashatsi abisobanura. Ubundi bushakashatsi bwakozwe muri kaminuza ya Coventry muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bugaragaza ko kureba filime zibabaje birinda indwara bikongera insoro zera mu mubiri.

Ikindi abahanga bagaragaza ni uko kureba filime zibabaje bituma umuntu ashira ubwoba bwa hato na hato kuko iyo ari kuzireba biba bisa nk’aho ahibereye bityo bikamumara ubwoba.

Src: amelioretasante.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND