Umugabo wo mu Budage yakatiwe igifungo cya burundu nyuma yo kuroga amafunguro y'abo bakorana, bigatuma umwe asigara ari intere mu buryo buhoraho ntacyo agishoboye gukora.
Uwo mugabo w'imyaka 57 y'amavuko wiswe gusa Klaus O yatawe muri yombi
mu mwaka ushize wa 2018 nyuma y'aho amashusho ya camera z’umutekano amugaragaje
ashyira ibintu ku mugati wa sandwich w'uwo bakorana.
Ibizamini byagaragaje ko ibyo bintu ari ikinyabutabire cya acetate cyenda kutagira icyanga, gishobora guteza ukwangirika gukomeye kw'ibice by'umubiri w'umuntu. Mu iperereza ryakorewe iwe, ryatahuye ibindi binyabutabire byo mu bwoko bwa mercury, lead na cadmium.
Abandi babiri muri bagenzi be
bakorana bagize ikibazo gikomeye mu mpyiko ndetse Uregwa yakomeje guceceka mu
gihe cyose cy'urubanza, bituma abashinjacyaha badashobora gutahura icyamuteye
kuroga amafunguro ya bagenzi be.
Ikinyamakuru Süddeutsche Zeitung cyo mu Budage gitangaza ko amategeko
atazamwemerera kugabanyirizwa igihano nyuma yaho umucamanza asanze ateje
"ibyago bikomeye kuri rubanda".
Klaus O yafashwe nyuma yaho uwo bakorana muri kompanyi itunganya ibyuma
yo mu mujyi wa Schloss Holte-Stukenbrock uherereye mu majyaruguru ashyira
uburengerazuba bw'Ubudage, aboneye ifu yera mu ifunguro rye rya saa sita mu
mwaka wa 2018, ahita agira amakenga niko kugenzura amashusho ya za camera
zicunga umutekano nibwo amashusho yagaragaje Klaus O ashyira ikintu mu biryo.
Polisi y'Ubudage ivuga ko ubu noneho iri gukora iperereza ku mpfu z'abakozi 21 bakoraga aho zabaye guhera mu mwaka wa 2000. Ibiro ntaramakuru DPA by'Ubudage bitangaza ko umuhanga mu myitwarire n'imitekerereze ya muntu yabwiye urukiko ko Klaus O "agaragara nk'umushakashatsi wari urimo kugerageza kureba ingaruka ibintu [ibinyabutabire] bitandukanye bigira ku nkwavu".
Src:www.theguardian.com
TANGA IGITECYEREZO