RFL
Kigali

MTN yatangije gushyira amafaranga ku ikarita ya Tap&Go wifashishije Mobile Money-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:7/03/2019 18:44
0


Sosiyete y’Itumanaho MTN Rwanda ifatanyije na Sosiyete AC Group icuruza (ikanagenzura) amakarita ya Tap&Go batangije gushyira amafaranga ku ikarita y’urugendo ya Tap and Go wifashishije uburyo bwa Mobile Money (MTN MoMo), ubundi ugakurikiza amabwiriza.



Ubu ushobora gukoresha MTN MoMo ugashyira amafaranga ku ikarita yawe y’urugendo ukareba nayo usigaranye. Kuri uyu wa kane tariki 07 Werurwe 2019 nibwo MTN na AC Group batangije uburyo bwo gushyira no kureba amafaranga ari ku ikarita ya Tap &Go wifashishije MTN Mobile Money.

Iki gikorwa cyabereye muri gare y’umujyi wa Kigali ahazwi nka Down Town ahari hateraniye abakiriya ba MTN n’abakoresha amakarita ya Tap&Go basobanuriwe uko bigenda kugira ngo ushyire amafaranga ku ikarita wifashishije Mobile Money.

Arthur Umuyobozi Ushinzwe Mobile Money muri MTN yavuze ko gutangiza ubu buryo babitekerejeho mu rwego rwo gufasha abakiriya babo kworoherwa n’ingendo no kubafasha kugira umutekano w’amafaranga yabo.

Ati “Iki gikorwa twatangije ni uburyo bwokorohereza abantu kugira ngo bazajye bongera amafaranga kuri Tap&Go bifashishije Mobile Money.”

“Ufite amafaranga kuri Mobile Money ushobora gushyira amafaranga ku ikarita y’urugendo Tap&Go cyangwa se ukareba asigayeho. Twashatse kworohereza abantu ndetse utanafite Mobile Money mugenzi wawe yakwongereraho. Ubu buryo burizewe.”

Avuga ko abagenzi bajyaga barwoga no gushyira amafaranga ku ikarita bitewe n’uko hari igihe bashakaga aba-‘agent’ ntibababone cyangwa se ugasanga amafaranga yabashiranye.

Ubu buryo ngo bugiye gufasha mu gukemura ikibazo cy’imirongo y’abashyirishagaho amafaranga n’abandi byagoraga  kugera ahari aba-agent.

Ukoresha Mobile Money wongera amafaranga kuri Tap&Go.

Patrick Bucyana Umuyobozi bwa AC Group yabwiye INYARWANDA ko guhuza na MTN ari igitekerezo cyiza bahawe n’abakiriya kandi ko cyumwiswe kigashyirwa mu bikorwa.

Avuga ko atari ubwa mere ubu buryo bukoreshwa n’abakiriya kuko byabanje gusuzumwa. Yavuze ko Tap&Go inafasha abakiriya babo gukoresha serivisi zitandukanye zo muri bisi.

Ati “Turi kumva ibyifuzo by’abagenzi baragenda basaba ibintu bitandukanye kandi natwe tukareba ibintu bibakwiriye. Tuzagenda dukomeza twongeraho ibyo dutanga nka serivisi na ‘Product’ za AC Group.”

Kugeza ubu ku isoko hari amakarita ya Tap&Go agera kuri Miliyoni imwe n’ibihumbi magana atanu.

Yongeyeho ko nta kibazo aba-gent babo bazagira ahubwo bazakomeza gucuruza amakarita ya Tap&Go, ikindi ngo aba-gent banifashishwa mu gusobanurira abakiriya ibigendanye na Tap&Go n’izindi serivisi.

Bwana Bart Hofker Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda

Bart yatangaje ko ubu buryo bwo gushyira amafaranga ku ikarita ya Tap&Go wifashishije Mobile Money batangije buri muri gahunda ya Leta y’u Rwanda yo kugabanya umubare w’abagendana amafaranga mu ntoki.

Ati “Tap&Go ni urugero rwiza rwo kugabanya umubare munini w’abatwara amafaranga mu ntoki. Mu bihe bitambutse wasangaga abantu bishyura amafaranga kugira ngo bajye muri bisi nyuma haje uburyo bwa Tap&Go, ubu rero haje kwifashisha Mobile Money ugashyira amafaranga ku ikarita yawe y’urugendo.”

Avuga ko mbere y’uko ubu buryo bwo gukoresha Mobile Money ugashyira amafaranga ku ikarita Tap&Go bwamamazwa babonye ko bwari bwayobotswe n’abantu 7 000 biyemeza kubishyiramo ingufu babimurika abakiriya babo ku mugaragaro.

Kwohereza amafaranga ku ikarita ya Tap&Go ni ubuntu. Amafaranga ashyizweho ahita agera kuri banyiri-bus ako kanya. Kongera amafaranga ku ikarita y’urugendo ukanda *182*2*5#, ugakurikiza amabwiriza.

Dore uko wongera amafaranga ku ikarita yawe ya bisi: Kanda *182#, Hitamo ururimi, Hitamo kugura, Hitamo Bisi Tap&Go, Shyiramo Amafaranga, Shyiramo Nimero y’ikarita yawe, Shyiramo PIN.

Bart Umuyobozi wa MTN na Patrick Bucyana wa AC Group batangije uburyo bwo gushyira amafaranga kuri Tap&Go wifashishije Mobile Money.





Basobanuriwe uko ushyira amafaranga kuri Tap&Go wifashishije Mobile Money.

Bwana Bart Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda.

Patrick Bucyana Umuyobozi wa AC Group.

Phanny Wibabara Umukozi muri MTN Rwanda.

Abitabiriye iki gikorwa basusurukijwe na benshi babasekeje.

Bamwe mu bakobwa bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda bifashishijwe mu gusobanura gahunda yo gushyira amafaranga kuri Tap&Go wifashishije Mobile Money.

Arthur Ushinzwe Mobile Money muri MTN Rwanda.

Iki gikorwa cyitabiriwe n'abantu benshi.

Kanda hano urebe andi mafoto menshi

AMAFOTO: Cyiza Emmanuel-INYARWANDA.COM






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND