RFL
Kigali

Rwasamanzi Yves umutoza wa Marines FC arifuza kuzahura n’umuntu ugena uko amakipe ahura muri shampiyona

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:7/03/2019 13:24
0


Rwasamanzi Yves umutoza mukuru wa FC Marines avuga ko uburyo imikino imwe n’imwe ya shampiyona iba ipanze biba bigoye ko hari amakipe yabigiramo amahirwe kuko ngo ntabwo yumva ukuntu yakina na AS Kigali agakurikizaho APR FC byongeyeho azisanga mu mujyi wa Kigali.



Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru nyuma y'uko Marines FC yari imaze gutsindwa na APR FC ibitego 2-0, Rwasamanzi Yves yavuze ko biba bigoye ko ikipe nka FC Marines yasohoka kabiri iza mu mujyi wa Kigali ikabanza gukina na AS Kigali igakurikizaho APR FC.

Rwasamanzi watoje amakipe nka APR FC na Kiyovu Sport, avuga ko ikibazo afite yaruhuka abonye umuntu utegura imikino ya shampiyona akakimubaza. “Ibyo cyereka uwanyereka uwapanze ingenga bihe y’imikino ni we nagira icyo mbwira kuko ntabwo babipanga mu buryo bwo koroherezanya, ntabwo wakina na AS Kigali, na APR FC zose usohoka, imwe kuwa Gatandatu indi kuwa Gatatu. Ntabwo biba byoroshye kubibamo. Twese baduhe amahirwe amwe”. Rwasamanzi


Rwasamanzi Yves abona imikino ya shampiyona iba iteguye nabi

Kuri uyu wa Gatatu ubwo FC Marines yatsindwaga na APR FC ibitego 2-0, hakinwaga umunsi wa 19 wa shampiyona. Ibitego byombi bya APR FC byatsinzwe na Hakizimana Muhadjili (9’, 40’).

APR FC yahise ifata umwanya wa mbere n’amanota 45 mu mikino 19. FC Marines ubu iri ku mwanya wa 13 n’amanota 17 mu mikino 19. FC Marines yaherukaga gutsindwa na AS Kigali bakina umunsi wa 18 wa shampiyona n’ubundi kuri sitade ya Kigali aho batsindiwe na APR FC.


Rwasamanzi aha amabwiriza Niyonkuru Sadjati

Umukino utaha, FC Marines izakira AS Muhanga kuri sitade Umuganda ubwo bazaba bahatana mu munsi wa 20 wa shampiyona ku Cyumweru tariki ya 10 Werurwe 2019.


Rwasamanzi Yves asuhuzanya na Zlatko Krmpotic umutoza mukuru wa APR FC






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND