RFL
Kigali

UKO MBIBONA: Rayon Sports izungukira iki mu kugira abanyezamu benshi?

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:7/03/2019 11:06
2


Tariki ya 9 Ukwakira 2018 ni bwo ikipe ya Rayon Sports yashyize hanze urutonde rw’abakinnyi 28 yabonaga ko ari bo ngombwa ko yazitabaza mu mwaka w’imikino 2018-2019, muri abo bakinnyi harimo abanyezamu batanu kuri ubu isigaranye bane (4).



Icyo gihe abanyezamu batanu (5) bari ku rutonde bari bayobowe na Ndayishimiye Eric Bakame, Bashunga Abouba, Mazimpaka Andre, Kassim Ndayisenga na Bikorimana Gerard.

Nyuma Ndayishimiye Eric Bakame yaje kubona amahirwe agana muri AFC Leopards mu cyiciro cya mbere muri Kenya biba ngombwa ko Rayon Sports isigarana abanyezamu bane ari bo; Mazimpaka Andre, Bashunga Abouba, Ndayisenga Kassim na Bikorimana Gerard.


Bikorimana Gerard (mu izamu), Ndayisenga Kassim (29), Mazimpaka Andre (30) na Bashunga Abouba (Imbereyabo) abanyezamu bane ba Rayon Sports

Nyuma y'uko Ndayishimiye Eric Bakame aviriye muri Rayon Sports byabaye ngombwa ko Bashunga Abouba akomeza kuba mu izamu kuko ni we wari amahitamo ya mbere mu mikino Nyafurika Rayon Sports yari irimo. Gusa nyuma y'uko abafana n’abatoza ba Rayon Sports babonye ko atari kubafasha muri shampiyona 2018-2019, bahise baha amahirwe Mazimpaka Andre ahita ayabyaza umusaruro akaba ariwe munyezamu nimero ya mbere muri Rayon Sports.

Mu gihe Ndayishimiye Eric Bakame yari muri Rayon Sports mu mwaka w’imikino 2017-2018 yari amahitamo ya mbere mu gihe Ndayisenga Kassim yari amahitamo ya kabiri ndetse n’abasesengura umupira w’amaguru bagahamya ko ari we musimbura mwiza Rayon Sports ifite, gusa kuri ubu Ndayisenga Kassim nta cyizere ko yazageza igihe akaba umunyezamu wizewe wa Rayon Sports.


Ndayisenga Kassim wari ufite amahirwe yo gusimbura Ndayishimiye Eric Bakame ntayo yabonye

Bikorimana Gerard nawe ni umwe mu banyezamu bafite impano mu bari mu Rwanda ndetse akaba anafatwa nk’umwana w’ikipe ya Rayon Sports bitewe n’amateka afitemo y’igikombe batwaranye mu mwaka w’imikino 2012-2013. Gusa kuri ubu nawe ntabwo afite amahirwe yo kuba yahabwa umwanya ngo akine.


Bikorimana Gerard akomeje gukora ngo arebe yahabwa amahirwe

Mu mizo ya mbere ubwo Rayon Sports yashyiraga hanze abanyezamu batanu (5), byabaye urujijo ku bakunzi b’umupira w’amaguru ku ikipe itazasohoka mu mikino Nyafurika, ikipe iri mu gihugu kitabamo amarushanwa menshi ngo wenda izitabaze umubare munini w’abakinnyi.

Gusa hari abandi bagize igisubizo cy’uko bashaka kuba bamwe batizwa mu yandi makipe cyangwa se bikaba ari mu rwego rwo kugira ngo batagira uwo birukana agifite amasezerano bikaba byabahenda kurusha uko yakwigumira mu ikipe akarangiza amasezerano.


Uva ibumoso: Ndayisenga Kassim, Bikorimana Gerard (Hagati) na Bashunga Abouba

Kuba Rayon Sports ifite abanyezamu benshi yakabaye ibakoresha gute?

Ntabwo kuba ikipe yagira abakinnyi benshi ku mwanya ari ikosa ariko hari igihe biba atari ngombwa cyane ku buryo baba benshi mu gihe nta kazi kenshi uteganya imbere nk’amarushanwa menshi.

Gusa iyo bibayeho ko ugomba kuba ubafite mu ikipe, ugena uburyo ugenda ubakoresha kugira ngo wizigamire imbaraga zizagutabara mu gihe haba habayeho ikibazo ku bo wari umaze igihe ugenderaho usa naho wirengagije abandi.

Mu gihe shampiyona ubwayo isigaje imikino ibarirwa ku ntoki ndetse n’imikino y’igikombe cy’Amahoro 2019 ikaba yegereje, abatoza ba Rayon Sports bakarebye uburyo batanga amahirwe no ku bandi banyezamu bakagenda bamenyera guhatana ku buryo ejo cyangwa ejo bundi Mazimpaka Andre yagira impamvu ituma adakina bikaba byabafasha kuba bafite umunyezamu witeguye wabasha kumusimbura.


Mazimpaka Andre umunyezamu ugezweho muri Rayon Sports

Kuba Mazimpaka Andre yarafatishije akaba ari nta simburwa mu izamu rya Rayon Sports, ni ikintu cyiza kuko ni igihembo cy’imbaraga aba yakoresheje yitanga ariko na none abatekinisiye bagomba kwibuka ko ari umuntu wananirwa imbaraga zikaba nke bityo bikaba ari byiza ko n’abandi bashakirwa iminota bakamenyera ndetse rimwe na rimwe nk’imikino idakanganye bakaba bahabwa amahirwe bakabanza mu kibuga.


Bashunga Abouba yari yatangiye neza ariko biza guhagarara

Nyuma y’imikino 19 ya shampiyona 2018-2019, Rayon Sports ifite amanota 43 ikaba iri ku mwanya wa kabiri inyuma ya APR FC ifite amanota 45 mu mikino 19.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Umufana5 years ago
    Nka Kasimu n'umwana ugifite imbaraga kuki batamuha amahirwe
  • Umufana5 years ago
    Babatije niba bishoboka nibabacire heza habo bibagirana





Inyarwanda BACKGROUND