RFL
Kigali

Kagi Rwanda Ltd bashinja Meddy ubuhemu basobanuye birambuye ikibazo bafitanye, bashima The Ben ubunyangamugayo

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:6/03/2019 6:15
2


Kompanyi Kagi Rwanda Ltd irishyuza umuhanzi Meddy umwenda wa 10,000$ [Asaga Miliyoni 8 Frw]. Bavuga ko bamwishyuye aya mafaranga bashaka gukorana nawe igitaramo mu Bubiligi ariko birangira atahakandagiye. Bashima bikomeye The Ben bavuga ko aca bugufi.



Meddy ni umwe mu bahanzi badakunze kuvugwa mu nkuru zitari izerekeye umuziki akora. Ni umwe mu bahanzi utanakunze kwisanzura mu itangazamakuru, ibye akenshi abinyuza ku mbuga nkoranyambaga. Yagiye akora ibitaramo bitandukanye ahantu hatandukanye akishimirwa n'abafana, dore ko ari n'umwe mu bahanzi nyarwanda bakunzwe cyane.  Mu bitaramo bitandukanye yagiye akora amasezerano yabaga yagiranye n’abamutumiye ntiyakunze kugarukwaho mu itangazamakuru, cyane ko ari ibanga rya babiri.

Kuri ubu ariko ibyari ibanga byatangiye kujya ku karubanda, cyane ko Meddy yatangiye gushinjwa ubuhemu na Kagi Rwanda ltd nayo yari yamutumiye mu gitaramo mu Bubiligi. Umwe mu bantu bo muri Kagi ltd wavuganye na INYARWANDA yavuze ko umunyamategeko wabo yahuriye na Meddy kuri Park Inn Hotel amumenyesha ko yahawe integuza n’urukiko yo kwishyura, undi ashyiraho umukono yemeza ko urwo rupapuro yarwakiriye.

Bavuga ko inshuro nyinshi bagerageje kumvikana na Meddy ariko akagaragaza ubushake bucye.

Ngo kujyana mu nkiko Meddy byatewe n'uko yananiwe kubahiriza amasezerano y'imikoranire yagiranye nabo. Bati "Ni urukiko rwamuhamagaje ariko mbere y'uko aregwa habanje ubwimvikane ntiyabasha kubwubahiriza."

Ariko kandi ngo ntibyabatunguye kuko bari bafite amakuru bahawe n’abantu batandukanye bagiye batumira Meddy bikarangira ariye amafaranga yabo ntakore ibitaramo nk’uko babivuganye. Abo ngo baramutegereje umunsi umwe nabo bazamujyana mu nkiko. 

Umuzi w’ikibazo kompanyi Kagi Rwanda Ltd ifitanye na Meddy:

Byose byatangiye 2018. Meddy yandikiwe na kompanyi Kagi Rwanda Ltd bamumenyesha ko bashaka gukorera igitaramo mu Bubiligi kandi ko bifuza kuzakorana nawe. Yabasubije ko yiteguye banavugana amafaranga 13,000 $ ndetse bagirana amasezerano y’imikoranire.

Meddy yasabye iyi kompanyi kumuha avansi ya 10,000$ bamusigaramo 3,000$. Igitaramo cya mbere cyagombaga kuba muri Kamena 2018, Meddy avuga ko atabonye ibyangombwa, barasubika. Nyuma y'uko Meddy avuze ko nta byangombwa arabona, Kagi Rwanda ltd biyemeje kumufasha. Bati "Twiyemeje kumufasha kuko umuhanzi nk'uriya ntashobora kubura visa amaze kujya i Burayi inshuro zirenze enye kandi twemeye kumuha buri kimwe cyose."

Bemeranyijwe na Meddy gukora muri Kanama 2018 nabwo avuga ko yabuze ibyangombwa, ibintu bavuga ko batiyumvisha neza. Bongeye kwimurira iki gitaramo m'Ukwakira 2018 nabwo ntiyaboneka. Bavuga ko m'Ukwakira bamumenyesha ko bafite igitaramo banasabye The Ben ko bakorana kugira ngo Meddy nataboneka azabe ari we uririmba.

Bati “Ubwa kabiri twamubwiye kuzaza m'Ukwakira ariko dushyiraho The Ben ariko tuzi ko atazaza n’ubundi. Ikibazo n’ubundi cyabaye cya kindi atubwira ko yabuze ibyangombwa.” Ngo iki gitaramo cyari cyanagizwemo uruhare na Leta ku buryo Meddy atari kubura ibyangombwa. 

Meddy aheruka mu Rwanda, yerekanye umukazana mu muryango anashimagira urwo amukunda amwerekana mu gitaramo 'East African Party'

Uyu wo muri Kagi Rwanda ltd wavuganye n'INYARWANDA yavuze ko hari abantu baganiriye nabo bagiye batumira Meddy ariko bikarangira atahakandagiye. Ngo hari abantu bo mu Bufaransa, mu Busuwisi no muri Pays-bas arimo amafaranga yanze kwishyura nyamara ibitaramo bari baravuganye gukora yaranze kubikora ku mpamvu na bo batasobanukiwe, kandi ngo aba bose nta muntu arimo amafaranga ari hasi y’amadorali 5,000.

Yavuze ko bahise batangira urugendo rwo kwishyuza Meddy amafaranga bamuhaye ariko ngo yakomeje gucengana na bo kugeza ubwo bitabaje urukiko. Ngo yabanje kumworohereza nyuma yo kongera kubura ubwa gatatu, amubwira ko yajya abishyura amafaranga macye macye kugeza ideni rishizemo, ariko undi ntiyabikozwa.

Yagize ati “Twamusabye kwishyura ansaba ko azajya yishyura macye macye ndamwemerera, ndamubwira nti basi umwaka urangire (2018) wishyuye, arambwira ati 'nzaza mu Rwanda tariki 23 Ukuboza nzahita nkwishyura muri avansi nzabona', ndamubwira nti nta kibazo.”

Yavuze ko Meddy yaje mu Rwanda abagaragariza ko adapfa kuboneka bamwoherereza umunyamategeko. Ngo Meddy yababwiye ko abavugisha kuri telefoni barategereza baraheba, ava mu Rwanda batabizi.

Ati “Ubwo yaraje akajya yigira ‘busy’ ndavuga nti reka mwoherereze umunyamategeko amugezeho ubutumwa kuko sinashakaga kumwirukanka inyuma. Aravuga ngo araduhamagara atwishyure ariko ntabwo yabashije kubyubahiriza kugeza asubiyeyo ntanabimenye.”

Avuga ko Meddy amaze kuva mu Rwanda yamubwiye ko agiye muri Tanzania azamarayo ibyumweru bibiri kandi azahita agaruka basoze ikibazo bafitanye ariko ngo yarategereje araheba. Ibi byarakaje iyi kompanyi bahita bafata umwanzuro w’uko azabishyura amafaranga abarimo yose ndetse nayo bagiye bishyura ibintu bitandukanye bari bateguye gukoresha mu gitaramo cyabo: amatike, amacumbi n’ibindi byinshi byagenewe agaciro bitavuzwe mu itangazo.

Ati “Kuko menyereye bariya basore nahise mubwira nti nari narakubabariye nshaka ko unyishyura amafaranga yanjye ubwo rero nibyo nataye byose ugomba kubyishyura. Niba ari amatike, aho kuba, avansi ya ‘salle’ n’ibindi byose ndabiterura mbishyiraho. Ndamubwira nti rero nari nashatse kugufasha nk’umuvandimwe none biranze reka tujye mu mategeko.” Bakimara kwitabaza urukiko rwanditse ikirego nawe agishyikiriza Meddy wamusubije mu butumwa bugufi agira ati ‘Ok’. Ibi avuga ko bitamushimishije.

Yavuze ko The Ben ari inyangamugayo ndetse ko atigeze abarushya, yaba ari indege bamutegeye, aho gucimbika n’ibindi byose bamutanzeho mbese ngo ni umunyamutima utandukanye n’abandi bakoranye.

Ati “The Ben ni umuntu ukora! We arakubwira ati 'nta gihe dufite reka dufatanye.' Ari ukwamamaza n’ibindi ukabona ko yitanga ku buryo hari byinshi yirengagiza.”

Nyuma y'uko Meddy abahombeje, ngo The Ben yasabye iyi kompanyi kumutegera indege kandi bagafata umwanya usanzwe udahenze. Ibi byose gno yabikoze mu buryo bwo kubagabanyiriza amafaranga bari kumutangaho kuko yari azi ko bari mu gihombo.

Meddy arishyuzwa amadorali 10 000 $ yahawe, akishyuzwa amadorali 4500$ ya ‘salle’ yagombaga kuberamo igitaramo, akishyuzwa 880 $ y’amatike y’indege, n’ibindi. Ngo ni amafaranga menshi yishyuzwa ari nayo mpamvu urukiko rwamuhamagaje kugira ngo abwirwe n’ibindi.

Ibaruwa isaba Meddy kwitaba urukiko rw'i Kigali.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Claire 5 years ago
    Niba ari byo birababaje. The Ben ukomereze aho kwitwara neza.
  • Kara5 years ago
    Oh unfortunately ntago ari ubwa mbere, ndabona ameze nk'uwabigize ingeso, hari abandi yabikoze nabo ajya kubishyura nta nkuru. Birababaje cyane kandi ku muhanzi wo kuri uru rugero





Inyarwanda BACKGROUND