RFL
Kigali

Bikorimana Gerard uri mu mwaka wa nyuma muri Rayon Sports avuga ko 2012-2013 itaramugarukira

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:5/03/2019 10:33
0


Iyo ucyumva izina Bikorimana Gerard uhita utekereza umunyezamu wafatanyije na Rayon Sports gutwara igikombe cya shampiyona cy’umwaka w’imikino 2012-2013. Gusa kuri ubu ni umwe mu bakinnyi badafite uruhare mu kazi kose Rayon Sports irimo kuko ntabona umwanya wo gukina.



Bikorimana umwe mu banyezamu bane (4) Rayon Sports ifite muri uyu mwaka w’imikino 2018-2019, avuga ko kuva yagaruka muri Rayon Sports atarabona umwanya uhagije wo gukina bityo bigatuma akumbura cyane umwaka w’imikino 2012-2013, umwaka wamubereye amata n’ubuki ndetse kuri ubu akaba ategereje ko ibihe yawugiriyemo byamugarukira akongera agasubira mu izamu.

Agaruka ku kuba igaruka rye muri Rayon Sports ritarabaye ryiza, Bikorimana yagize ati “Sinavuga ngo wagenze neza (Umwaka wa 2017-2018) kuko sinabonye umwanya wo gukina ngo nongere nereke abafana ba Rayon ko ibyishimo nigeze kubaha mu 2013 n’ubu nabibaha. Gusa ndakomeza gukora igihe nikigera nzabona umwanya nongere nkine”.


Bikorimana Gerard umunyezamu uri gusoza amasezerano muri Rayon Sports

Bikorimana akomeza agira ati” Rayon Sports nyikinamo nanayikunda kuko kuva i Nyanza aho ikomoka kugeza muri Kigali aho iri ubu, twari kumwe kandi nayigiriyemo ibihe by’amateka akomeye ubwo twatwaraga igikombe cya shampiyona”.


Bikorimana Gerard yari umunyezamu wa mbere muri Rayon Sporst ya 2012-2013

Mu mwaka w’imikino 2017-2018, Bikorimana Gerard yabashije gukina imikino itatu (3) y’igikombe cy’Amahoro irimo ibiri ya ½ cy’irangiza ndetse n’umukino wa nyuma (Finale). Muri iyi mikino yabashije kurinda izamu ku buryo yinjijwe igitego mu mukino umwe gusa. Amasezerano yari afitanye na Rayon Sports ararangirana n’uyu mwaka w’imikino 2018-2019.

Bikorimana Gerard ari mu banyezamu bane Rayon Sports ifite kuko abana na Mazimpaka Andre, Ndayisenga Kassim na Bashunga Abouba. Bikorimana yatangiye umupira w’amaguru akina muri Nyanza FC mu cyiciro cya mbere mbere yo kujya muri Rayon Sports mu 2012-2013 batwara igikombe cya shampiyona.

Nyuma yo gutwara igikombe cya shampiyona, umwaka w’imikino 2013-2014 byatangiye kumubana bibi kuko yabuze umwanya uhagije wo gukina bitewe n'uko Ndayishimiye Eric Bakame yari aje muri Rayon Sports.


Bikorimana Gerard yari mu izamu ry'abakinnyi bahuye na Mukura VS ku mukino wa nyuma w'igikombe cy'Amahoro 2018

2015 Bikorimana yagannye muri Bugesera FC akinamo imyaka ibiri mbere y'uko agaruka muri Rayon Sports mu 2018 kugeza ubu ubwo ashobora kuyisohokamo cyangwa akaba yakongererwa amasezerano.


Bikorimana Gerard mu myitozo y'izamu rya Rayon Sports






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND