RFL
Kigali

Ragga Dee yahamagajwe n’urukiko rwo muri Uganda

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:5/03/2019 10:06
0


Umunyamuziki akaba n’umushoramari ukomeye Daniel Kazibwe wamenyekanye nka Ragga Dee, yahamagajwe n’Urukiko rwo muri Uganda ashinjwa guteza urusakuru mu baturanyi b'akabiri ke, Big Mikes.



Nk’uko bitangazwa n’urukiko City Hall Court, Ragga Dee ndetse na Ritah Nancy ushinzwe gukurikirana ibikorwa by'akabiri ke ‘Big Mikes’ gaherereye Kololo bashinjwa n’abaturanyi babo kurengera bagacuranga imiziki badashobora kwihanganira.

Mu itangazo ry’urukiko ryashyizweho umukono na Talisuna, rivuga ko Ragga Dee na Ritah Nancy bagomba kwitaba urukiko tariki 15 Werurwe 2019 biregura ku byo bashinjwa.

Chimpreports yanditse ko umushinjacyaha ashinja Ragga Dee na Nancy gucuranga imiziki irengeje ikigero mu ijoro ryo kuwa 28 Gashyantare 2019 mu kabari kabo gaherereye muri Kololo mu Mujyi wa Kampala.

Akabari ke gacuranga imiziki idashobora kwihanganirwa n'abaturanyi.

Mu rukiko kandi, Ragga Deee azanasobanura icyatumye adashaka igisubizo kirambye giterwa n’urusaku ruva mu kabiri ke. Ragga Dee wagizwe ambasaderi wa Uganda muri Burundi, amaze igihe kinini adakora indirimbo. Guhera 2000 -2005 Ragga Dee ni umwe mu bari bakomeye, yakoze indirimbo nka ‘Oyagala Cash’, ‘Ndigida’ n’izindi. 

Ragga Dee yahamagajwe n'urukiko.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND