RFL
Kigali

UKO MBIBONA: Hari impamvu zituma Bugesera FC ikomeza gushonga uko shampiyona yicuma?

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:4/03/2019 20:11
0


Imikino 18 ya shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda irihiritse ari nako amakipe arwanira igikombe, imyanya myiza no kutamanuka mu cyiciro cya kabiri. Bugesera FC yatangiye shampiyona bahiga kuba mu myanya myiza ariko byabaye amateka nyuma y’uburyo bubi ikipe ibayemo.



Mu mupira w’amaguru w’u Rwanda cyane mu cyiciro cya mbere, amakipe ntasiba kurira ubushobozi bucye bw’amikoro aho usanga abakinnyi bashobora kurenza igihembwe batarabona umushahara cyangwa agahimbazamusyi k’umukino baba batsinze.

Mbere y'uko shampiyona itangira, Bugesera FC yabonye miliyoni 180 z’amafaranga y’u Rwanda (180,000,000 FRW) bahawe na Safe Gas mu masezerano y’imyaka itanu (5) bagiranye. 

Tariki 26 Kanama 2018 ni bwo hasinywe aya masezerano y’ubufatanye hagati y’ikipe ya Bugesera FC na Safe Gas ndetse n’Akarere ka Bugesera gafite iyi kipe mu nshingano.

Muri aya masezerano, Safe Gas izajya igenera Bugesera FC inkunga ya miliyoni 3 buri kwezi bivuze ko ari miliyoni 36 ku mwaka  mu myaka 5 zikaba miliyoni 180.


Ubwo Bugesera FC na Safe Gas basinyanaga amasezerano 

Nyuma y’ibi byose, abakunzi n’abasesenguzi b’umupira w’amaguru bagize icyizere ko nibura kuba Bugesera FC ari imwe mu makipe abonye umuterankunga ari ibintu bizatuma iba ikipe ikomeye ndetse ishikamye mu mwaka w’imikino 2018-2019, gusa ntabwo ariko bimeze magingo aya.

1.Ibya Bugesera FC byatangije impungenge mu maza:

Nyuma yo kuba Bugesera FC yari ibonye isoko izajya ivamo amafaranga yo kuyifasha kubaho neza, byaratunguranye abayobozi b’iyi kipe batangaje ko gahunda bafite ku isoko ry’abakinnyi ari uko nta mukinnyi bazagura ahubwo ko abifuza kujya muri iyi kipe bayisanga aho ikorera mu murenge wa Nyamata bagakora imyitozo bashimwa bakaba basinya amasezerano.


Seninga Innocent umutoza mukuru wa Bugesera FC nawe ari mu batoza batishimye muri iyi minsi 

Iyi ngingo yatumye abantu bakomeza kwibaza ukuntu ikipe ibonye amafaranga igize ubwoba bwo kuba yanyarukira ku isoko ngo ibe yashaka abakinnyi babiri cyangwa batatu bakomeye baza bagafatanya n’abahasanzwe bagashaka amanota atuma n’umuterankunga akomeza kwishimira kubana n’ikipe itsinda ahubwo byaje kuba urusobe abakinnyi bakomeye ikipe yari ifite bayivamo nabi bigira ahandi nka Farouk Ruhinda Saifi, Kitegetse Bogarde, Nininahazwe Fabrice, Rucogoza Aimable Mambo, Turatsinze Heritier , Uwacu Jean Bosco, Mwemere Ngirinshuti n’abandi.

2.Bugesera FC yatangiye shampiyona mu buryo butari bubi

Tariki 26 Kanama 2019 nibwo Bugesera FC yasinyanye amasezerano na Seninga Innocent ngo ababere umutoza mukuru mu gihe cy’umwaka wimikino 2018-2019, aha abakunzi ba Bugesera FC bagize icyizere ko babonye umutoza uzabafasha kwishima abashakira intsinzi.

Mu mizo ya mbere ya shampiyona 2018-2019, Bugesera FC ntabwo yari ihagaze nabi kuko yagiye ibona amanota amwe n’amwe ndetse yaje no kugera mu myanya umunani ya mbere hagati yayo n’amakipe yari imbere harimo amanota atari menshi ku buryo bari kuvuga ko birangiye ko bazabura mu makipe atandatu (6) meza mbere y'uko ikipe itangira kuzamo umwiryane, kwitana ba mwana no kudahuza amagambo.


Bugesera FC iheruka kunyagirwa na MVS ibitego 3-0 i Nyamata 

3.Umwiryane no kwitana ba mwana muri Bugesera FC

Akenshi usanga kugira ngo ikipe itsinde bidasaba gusa kuba abakinnyi bakoze imyitozo, bahembwe cyangwa babonye imyambaro myiza ahubwo usanga bisaba no kuba abatoza, abakinnyi n’abayobozi bose buri ruhande rwibonamo urundi nta guhishanya no kwishanya kurimo kuko bitanga umusaruro mu kibuga ndetse bikaba byagora abafana kuba banamenya ikibazo kiri mu ikipe.

Mu ikipe ya Bugesera FC, umutoza, abayobozi (bamwe na bamwe) n’abakinnyi ntabwo bari mu ruhande rumwe ku buryo bagira aho bahuriza mu gushaka icyatuma ikipe ikomeza kuba imwe.

Umwiryane muri Bugesera FC watangiye ubwo amakuru yajyaga hanze ko Seninga Innocent umutoza mukuru w’ikipe na Sam Karenzi umunyamabanga w’ikipe badahuza ibiganiro ku buryo binagoye ko umwe yaba yakwicarana n’undi ngo baganire, ibintu na n’ubu bitaracyemuka.

Iki kibazo cyatumye abakinnyi basa n’aho bagumutse bahengamira ku mutoza ku buryo n’ikibazo bahuye nacyo babanza kukimubwira mbere y'uko ubuyobozi bukimenya bitewe n'uko Seninga Innocent ari we babona hafi ndetse bakanamwibonamo kurusha umunyamabanga wabo, ikintu Sam Karenzi umunyamabanga atishimira ndetse akaba yarabwiye bamwe mu bakinnyi ko kuba bizera Seninga Innocent ari ukwibeshya ndetse ko ari wa mugani abanyarwanda baca bavuga ko “Umuheto woshya umwambi bitari bujyane”. Ndacyayisenga Ally ni umwe mu bakinnyi babwiwe iri jambo ubwo yashinjwaga icyaha cya ruswa muri Mutarama 2019 bamaze gutsindwa n’Amagaju FC.


Nyuma yo gutsindwa na MVS igihuha cya ruswa cyaragarutse muri Bugesera FC

Ikindi kiri gutuma ikipe ya Bugesera FC itakaza umwimerere n’ubukana ni intero ya ruswa yayadutsemo buri uko batakaje amanota cyangwa bagatsindwa umukino. Ibi byadutse nyuma y’umukino batsinzwemo n’Amagaju FC (1-0) tariki ya 7 Mutarama 2019 ndetse n’umukino baheruka kunyagirwamo na Mukura VS ibitego 3-0.

Ubwo bari bamaze gutsindwa n’Amagaju FC no kunganya na Kirehe FC igitego 1-1, abayobozi n’abakinnyi ntabwo babyakiriye kimwe kuko umukino w’Amagaju FC wasize Ndacyayisenga Ally kuri ubu atakiri umukinnyi wa Bugesera FC kuko yirukanwe burundu azira iyo nkubiri yo kutizerana kuri hagati y’abayobozi, abakinnyi n’abatoza ba Bugesera FC.

4.Komisiyo zifatwa n’abayobozi ku bakinnyi bashya nazo ziramanura Bugesera FC

Nyuma y'uko ikipe ya Bugesera FC yari ifashe umwanzuro wo gukoresha abakinnyi badahenze, baje kubona ko hari imbaraga bakeneye kongeramo ndetse batabyihutisha bahita bongeramo abakinnyi mu mikino yo kwishyura.

Gusa uburyo bamwe muri aba bakinnyi bajemo ntabwo buvugwaho rumwe kuko usanga n’abakinnyi ubwabo batabona uburyo abakinnyi badafite agashya bazanye bafatwa neza kurusha abaruhiye ikipe.

Kuri ubu mu ikipe ya Bugesera FC bafite abakinnyi bashya barimo; Ndayisenga Kevin na Nkusi Prince baje muri iyi mikino yo kwishyura. Gusa ku kibazo cya Ndayisenga Kevin amakuru ahari ni uko yaba yarazanwe mu buryo umutoza atazi ndetse bakina na Mukura VS, Seninga Innocent yabajijwe uko yabonye uyu mukinnyi abura icyo avuga.

Ndayisenga Kevin ni rutahizamu w’umurundi wanaciye gato muri Rayon Sports bamugerageza biza kwanga, kuri ubu akaba yarasinye mu ikipe ya Bugesera FC. Gusa ubushobozi bucye yagaragaje batsindwa na Mukura VS, byatumye abanyamakuru babaza Seninga icyo yakunzemo uyu mukinnyi kugira ngo bamuhitemo.

Mu magambo ye yagize ati "Njyewe uko Kevin bamumbwiye siko namubonye. Ni umukinnyi waje aje gucyemura ikibazo mu busatirizi ariko ndabona bitazakunda niba azakomeza gukina gutya”.


Ndayisenga Kevin, umukinnyi hibazwa icyo yaje kumarira Bugesera FC

Ibi bigaragaza ko hari bamwe mu bakinnyi bagurwa mu ikipe ya Bugesera FC bitari mu busabe bw’intebe ya tekinike ndetse bamwe bakaza mu ikipe ari ukuyihombya nta wundi musaruro bizazana.

Umwe mu bafana waganiriye na INYARWANDA ariko uba hafi y’ikipe n’ubuyobozi kuva ikiri mu cyiciro cya kabiri avuga ko uburyo Bugesera FC iri kugayika imbere y’andi makipe abishinja ubuyobozi bubazanira abakinnyi badashoboye.

“Turabizi ko ikipe yacu yari ikomeye ariko abayobozi bayifite ubu nta kintu kidasanzwe bayikoreye. Baratubeshya ngo bazanye abakinnyi bo kudufasha ariko turabizi ko babaryamo komisiyo, umukinnyi ukomeye ntabwo wamuryamo komisiyo. Nibakomeza kutubeshya bizarushaho kuba bibi tunamanuke mu cyiciro cya kabiri”. Umufana

Uyu mufana yakomeje avuga ko umuyobozi bashinja ikibazo ari Sam Karenzi kuko ngo kuva yaza mu ikipe yabo batigeze bagira umwuka mwiza kuko ngo akora nk'umutoza, ushakira ikipe abakinnyi ndetse rimwe na rimwe agafata ibyemezo bigira ingaruka ku ikipe.

"Ntabeshye mbona Karenzi atwiciye ikipe kuko yazanye umwiryane mu bakinnyi n'abatoza , ujya kumva ngo yazanye umukinnyi utazi n'aho avuye ejo ukumva ngo wa mukinnyi byanze. Abantu turashaka meya ngo azatubwire impamvu ikipe ikomeje guhomba mu buryo butumvikana".

Dukomeje ku gihombo Bugesera FC ikomeza guhura nacyo, ni uko mu minsi ishize ari bwo basinyanye amasezerano na Mbogo Ali, myugariro wari uvuye muri SC Kiyovu, nyuma yo kuba yarasinye amasezerano, agahabwa amafaranga ndetse na SC Kiyovu ikishyurwa, ubu Mbogo Ali ni umukinnyi wabuzwe na Bugesera FC, abura abafitiye amasezerano n’amafaranga.


Sam Karenzi, umunyabanga w'ikipe ya Bugesera FC itameze neza 

Ibi byose by’abakinnyi baza muri Bugesera FC mu buryo budasobanutse ndetse abandi bakayihombera bijya ku mutwe wa komite iriho kuko ari bo babasha kugera ku kibuga bakabenguka umukinnyi runaka.

5.Abakinnyi ba Bugesera FC babayeho nabi:

Kuri ubu Bugesera FC ni imwe mu makipe amaze igihe kinini adahemba abakinnyi kuko bari kubara amezi ane (4) batabona amafaranga yatuma bakomeza kubaho neza mu karere ka Bugesera.

Nyuma yo kuba bamwe mu bakinnyi ba Bugesera FC baragiye birukanwa mu mazu bakodeshaga, bamwe bagiye bihuza ugasanga barafata nk’inzu y’ibihumbi 40 by’amafaranga y’u Rwanda bakaba bayijyamo ari umunani (8) ku buryo umwe azajya asabwa ibihumbi bitanu by’amafaranga y’u Rwanda (5,000 FRW) buri kwezi.

Umwe mu bakinnyi twaganiriye yagize ati "Tubayeho nabi muri iyi minsi kuko bamwe birukanwe mu nzu babagamo bitewe no guhora wizeza nyir'inzu ko uzamwishyura akabona amezi abaye abiri nta gisubizo. Tumaze amezi atatu abayobozi batubwira ko tuzayabona mu cyumweru gitaha na n‘ubu nta kintu kizima turabona”.

Undi mukinnyi wahuye n’ikibazo cyo kwirukanwa mu nzu yakodeshaga waganiriye na INYARWANDA yagize ati "Njyewe na mugenzi wanjye twirukanwe mu nzu tubura aho tujya biba ngombwa ko tujya gucumbikirwa na mugenzi wacu kuko we ababyeyi be bamwishyurira, abandi bagiye bihuza wenda ugasanga muri abakinnyi umunani mukajya mu nzu y’ibihumbi 40 mukajya mwishakamo ibihumbi bitanu buri umwe”.

Yakomeje agira ati "Ubu tumeze nk’abantu batagira aho babariza ibibazo byabo kuko nta muyobozi tubona utwegera nibura ngo aduhe icyizere cyangwa ngo adutere imbaraga nka mbere. Mbese ni kwa kundi umuntu abura ikindi yakora akavuga ati reka ntuze naho ubundi tubayeho nabi”.

Bugesera FC imaze imikino itanu yikurikiranya idatsinda, iri ku mwanya wa cumi (10) n’amanota 19 mu mikino 18. Mu mikino 18 imaze gukina, batsinzemo ine (4), banganya irindwi (7) batsindwa 7.


Abafana ba Bugesera FC bakumbuye amanota 3       





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND