RFL
Kigali

Chris Mwungura uyobora Rwanda Christian Film Festival yatangaje icyateza imbere sinema nyarwanda anakomoza kuri FESPACO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:4/03/2019 10:31
0


Chris Mwungura umuyobozi wa Rwanda Christian Film Festival akaba n'umu producer wa filime yishimiye intambwe Cinema y'u Rwanda igezeho ndetse agaragaza ko yanejejwe n'igihembo Joel Karekezi yakuye muri FESPACO imwe m uma serukiramuco ya sinema akomeye muri Afrika.



Chris Mwungura atewe ishema no kuba sinema yu Rwanda iri kugenda imenyekana ku ruhando mpuzamahanga. Aganira na Inyarwanda.com yavuze ko n'ubwo inzira ikiri ndende ariko ibiri kugerwaho muri sinema nyarwanda bitanga icyizere ko ejo hazaza ha sinema y'u Rwanda ari heza.


Chris Mwungura umuyobozi wa Rwanda Christian Film Festival

Chris Mwungura yadutangarije ko abashoramari nibashyira imbaraga muri sinema nyarwanda hakibandwa ku bukerarugendo bushingiye kuri sinema, bizateza imbere sinema nyarwanda ikagera ku rwego mpuzamahanga ndetse bikanateza imbere igihugu cy'u Rwanda. Ati: "Nibishyirwamo imbaraga n'abashoramari bakabona ko sinema yabyara umusaruro, bizadufasha mu iterambere ry'uruganda rwacu rwa sinema binadufashe no kumenyekanisha umuco wacu. 

Yakomeje yunzemo ati: "U Rwanda ni igihugu cyiza dufite na location nziza zakorerwamo filime." Chris Mwungura yakomeje agira ati: "Dushoboye kugera ku bukerarugendo bushingiye kuri Cinema byazamura uruganda rwacu rwa Cinema bikanadufasha mu iterambere ry'igihugu cyacu no kubona international production zikomeye ziza gukorerwa mu gihugu cyacu."


Chris Mwungura na Elias Holm uyobora Western Norway Film Commission ubwo bari bahuriye mu nama ya 'Audiovisual' iheruka kubera i Kigali umwaka ushize

Abinyujije ku rukuta rwa instagram Chris Mwungura yashimiye Joel Karekezi wegukanye igihembo muri FESPACO 2019 aho filime ye 'The mercy of the jungle' yegukanye igihembo cya filime ikoze neza. Yanditse ati. "Film is an incredible tool that can help shape everything from a business mindset, to the political, social, spiritual and cultural consciousness of a Nation.Congratulations Joel Karekezi"


Perezida Kagame na Perezida Roch Kabore bashyikiriza Karekezi igihembo

Kuba u Rwanda rwari umushitsi w'imena muri FESPACO 2019 imwe mu ma serukiramuco ya sinema akomeye muri Afrika, Chris Mwungura avuga ko ari amahirwe ku Rwanda nk'igihugu mu kumenyekanisha umuco n'ibyiza u Rwanda rumaze kugeraho.

Yunzemo ati: "Ndetse ni n'ishema kuri twe filmmakers baba Nyarwanda kuba Cinema yacu igenda imenyekana ku ruhando mpuzamahanga ndetse na Nyakubahwa Perezida wa Repuburika yu Rwanda H.E Paul Kagame akayitabira n'abandi bayobozi batandukanye mu gihugu cyacu. Ni ishema kandi ni n'ikintu nishimiye cyane."

Yasoje agira inama urubyiruko kuva mu bitabafitiye umumaro nk'ibiyobyabwenge ahubwo ko bakita ku byabazanira iterambere m ubuzima bwabo bakaba ab'umumaro.


Chris Mwungura avuga ko ari ishema ndetse n'amahirwe kuba abakuru b'ibihugu bitabira ibikorwa bya Sinema






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND