RFL
Kigali

SKOL barishimira Mugisha Moise ukomeje kuba ubukombe muri Tour du Rwanda 2019

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:2/03/2019 10:17
0


Tour du Rwanda 2019 isiganwa riri ku gipimo cya 2.1, Mugisha Moise akomeje kuba igihangange muri iri siganwa mu bijyanye no gutwara ibihembo by’ahazamuka (Best Climber).



Mugisha Moise umukinnyi ukiri muto wazamukiye muri Fly Cycling Team, ikipe iba mu biganza bya SKOL, umutera nkunga mukuru w’umukino w’amagare na Tour du Rwanda by’umwihariko.

Kuri ubu SKOL nk’uruganda barishimira ko uyu musore ahagaze neza muri iri siganwa mpuzamahanga ndetse akaba ari imbuto ya SKOL.


Mugisha Moise ukomeje kuba umukinnyi mwiza mu kuzamuka imisozi

Benurugo Kayihura Emilienne umukozi muri SKOL ushinzwe gutegura n’imigendekere myiza y’ibikorwa uru ruganda ruba rwateguye (Event Manager) akaba ari nawe uri muri aka kazi muri Tour du Rwanda 2019 avuga ko nka SKOL batewe ishema no kuba umukinnyi uva mu ikipe yabo ahagaze neza muri Tour du Rwanda 2019 ndetse akaba ari kwegukana ibihembo by’umukinnyi urusha abandi kuzamuka.

“Nka SKOL turishimye cyane kuko mu bantu bahembwe barimo Mugisha Moise, umukinnyi uturuka mu ikipe ya SKOL, ni ibyishimo kuri SKOL kuba umukinnyi wacu akomeje kwitwara neza mu isiganwa rikomeye nk’iri rya Tour du Rwanda”. Benurugo


Benurugo Kayihura Emilienne asobanura uko SKOL biyumva nyuma yo kwitwara neza kwa Mugisha Moise 

Mugisha Moise ukomeye kuba ubukombe mu gukakamba imisozi, yahawe iki gihembo mu gace ka gatandatuka Tour du Rwanda (Musanze-Nyamata), igihembo yari yahawe mu gace ka gatanu (Karongi-Musanze). Ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda 2019, Mugisha Moise yahembwe na Rwanda Tea nk’umukinnyi wari warushije abandi mu guhatana.


Mugisha Moise umukinnyi uri muri Team Rwanda 2019

SKOL Brewery Limited uruganda rwa mbere mu gihugu rwenga rukanacuruza ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye na SKOL Panache, uruganda rwa mbere rutera inkunga rukanashyigikira umukino w’amagare mu Rwanda, kuri ubu abarugana bari kurushaho kuryoherwa na Tour du Rwanda 2019 yinikije mu misozi y’u Rwanda.



Mugisha Moise afite abafana hirya no hino mu gihugu

Tour du Rwanda 2019 iri kuba ku gipimo cya 2.1 ikaba iya mbere ibereye kuri uru rwego kuko icumi (2009-2018) ziheruka zari 2.2 nk’uko impuzamashyirahamwe y’uyu mukino ku rwego rw’isi (UCI) babiteganya.

SKOL rero ni umuterankunga w’imena muri iri rushanwa n’umukino w’amagare muri rusange ndetse ikaba ari nayo ihemba umukinnyi wese uba watwaye agace ka Tour du Rwanda (Stage Winner).

Uretse kuba SKOL yahemba uyu mukinnyi, iba inafite aho yashyize serivisi zayo zose igira kugira ngo abazishaka batabura uko babyifatamo dore ko guhera kuri SKOL Panache kugeza kuri Virunga, ibiciro biba byakubiswe hasi bishoboka, bakabihanantura bakabigeza ku butaka kugira ngo borohereze buri umwe wishwe n’inyota iba ivuza ubuhuha ahatangirira n’ahasoreza isiganwa.

Benurugo Kayihura Emilienne umukozi muri SKOL ushinzwe gutegura n’imigendekere myiza y’ibikorwa uru ruganda ruba rwateguye (Event Manager) akaba ari nawe uri muri aka kazi muri Tour du Rwanda 2019 avuga ko ikibaraje ishinga nka SKOL ari ukunezeza Abanyarwanda bose by’umwihariko abari muri Tour du Rwanda 2019 bakaba bagomba kunezerwa byusumbuyeho.

“Dufite ibinyobwa byacu byose aho biva bikagera biri ku isoko uhereye kuri SKOL Malt, SKOL Select, SKOL Lager, SKOL 5, SKOL Panache, Virunga Gold na Virunga Miste. Ibyo byose birahari iyo uje utugana aho agace ka Tour du Rwanda 2019 iba iribusoreze usanga hari aho twateguye akabari gafite ibyo byose ku mafaranga macye ari munsi y’ayo usanzwe uguraho mu kabari”. Benurugo.


Benurugo Kayihura Emilienne aganira n'abanyamakuru

Benurugo avuga ko akarusho biba ari uko ibiciro biba byahanantuwe ndetse bakazana n’izindi gahunda zishamikiye ku mukino w’amagare nko kunyonga igare riziritse ku byuma watsinda ukaba wahabwa igare rya siporo rikomeye.

SKOL na FERWACY bafitanye amasezerano azagera mu 2022 bakaba bayongera kugira ngo bakomeze bateze imbere umukino w’amagare mu Rwanda. Kuri ubu rero muri ayo masezerano ni uko SKOL ariyo ihemba ikanambika umukinnyi wese uba yatwaye agace ka Tour du Rwanda ndetse bikaba ari nako bisanzwe muri Rwanda Cycling Cup.


Umukinnyi watwaye agace (Etape) yambikwa na SKOL

PHOTOS: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND