RFL
Kigali

Tuyisenge Yves wakoraga akazi ko kuvanga imiziki ubu yabaye rwiyemezamirimo

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:2/03/2019 8:24
0


Tuyisenge Yves uzwi nka Ivan-Migo wamaze imyaka itandatu avanga imiziki (DJ) kuri ubu yabihagaritse ayoboka inzira yo kwihangira imirimo irambye aho yahise ashinga kompanyi ya MIGO Ltd ifasha cyane mu bikorwa byo kwamamaza ibikorwa hakoreshejwe imodoka nini (Tracks).



Tuyisenge kuri ubu uri no muri Tour du Rwanda 2019 aho yamamaza Mobisol akoresheje imodoka kimwe n’izindi kompanyi ziri muri iri siganwa ahanini zamamaza hifashishijwe imodoka (Caravane).

Mu kiganiro yagiranye na INYARWANDA, Tuyisenge Yves yavuze ko aka kazi yagatangiye mu 2016 nyuma y'uko icyo gihe yari amaze imyaka itandatu (6) akora akazi ko kuvanga imiziki mu bikorwa bitandukanye ndetse no gukorana n’amasosiyete akomeye mu Rwanda nka MTN n’izindi.


Tuyisenge Yves ubu ni rwiyemeza mirimo umwe mu bari muri Tour du Rwanda 2019

Tuyisenge yunzemo ati“Nabaye mpagaritse kuvanga imiziki nzana MIGO Ltd, kompanyi ikora ibijyanye no kwamamaza ibikorwa ahanini mu bantu rwa gati (Road Show Branding). Twifashisha imodoka, dushobora no gufasha abantu mu bijyanye no gutegura (Protocole) n’ibindi”. Tuyisenge

“Tumaze imyaka itatu (3) dukora aka kazi muri Tour du Rwanda  aho twagiye dukorana n’amasosiyete atandandukanye. Uretse na Tour du Rwanda tujya no mu bindi  bikorwa bitandukanye cyane muri gahunda zo gutegura ibikorwa (Events Organisation) kuko turabishoboye”. Tuyisenge.


Tuyisenge Yves bita Ivan-Migo avuga ko umwuga wo kuvanga imiziki yawukoze imyaka 6

Tuyisene Yves, agaruka ku mwuga yamenyekanyemo wo kuvanga imiziki yagize ati “Naje kuba mbihagaritse ubwo nari mazemo imyaka itandatu nkorera kompanyi zitandukanye nka MTN, Airtel Tigo n’izindi zitandukanye twabanye muri icyo gihe cyose mbacurangira umuziki nk’umukozi”. Tuyisenge.

Tuyisenge avuga ko kuva mu mwuga wo kuvanga imiziki akagana iyo kwikorera byavuye mu kuba yarakoranye neza n’amakompanyi akomeye akagenda abigiraho ubumenyi bw’imikorere bityo akaza kubona ko nawe ashinze kompanyi ye byamubyarira umusaruro utubutse.

“Buriya uko umuntu atinda mu kazi agenda yunguka ubunararibonye mu bintu bitandukanye, ni yo mpamvu byahise bimpa igitekerezo cyo gukora kompanyi yanjye kugira ngo nkomeze nkore nk’ibyo nari nsanzwe mbamo nkorera abandi.



MIGO Ltd ya Tuyisenge ubu iri gukorana na Mobisol muri Tour du Rwanda 2019

Tuyisenge avuga ko umwuga wo kuvanga imiziki atawuhebye kuko ngo no muri MIGO Ltd bafitemo igice cyo kuba harimo abashoboye ako kazi ku buryo mu gihe yaba abonye ako kazi hatabura uwugakora avuye muri kompanyi ye yihangiye.




Imodoka zamamaza muri Tour du Rwanda zihaguruka mbere y'isaha ngo isiganwa ritangire   





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND