RFL
Kigali

Bimwe mu byakwereka ko witeguye kujya mu rukundo ruhamye

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:1/03/2019 19:20
1


Hari igihe kigera mu buzima bw’umuntu akumva ko hari ibyo twakita imikino arambiwe no kuryongora akumva ko akwiye kujya mu rukundo ruhamye atari ugucengacengana mu rukundo.



Icyo gihe rero, ntaho gihuriye no kubivuga ko urambiwe ubuzima bw’imikino mu rukundo, ahubwo biragera hakabaho bimwe mu bimenyetso byakwereka ko urwego ugezeho witeguye kuba waha umwanya urukundo nyarwo byaba na byiza rukazaba rumwe wita urw’ubuzima bwose, aho uzubaka ukibaruka rugakomera.

Bimwe mu bimenyetso bizabikwereka ni ibi:

1.Ntugiye kugerageza mu rukundo

Niba impamvu wumva ushaka umukunzi ari uko irungu rya wenyine warirambiwe cyangwa inshuti zawe zose ziri mu rukundo, nawe ubikoze waba ugiye kwipima. Igihe uzumva ko utabigiyemo ngo wipime wumve ko wabishobora, bivuze ko ugiye gushaka urukundo no kurutanga kandi ruhamye.

2.Urambiwe gutendeka

Iyo utangiye kumva gukundana na benshi, guheheta ndetse no kubeshya ubirambiwe, ushaka umukunzi umwe ni ibikwereka ko uri mu nzira z’urukundo ruhamye kuko urukundo nyarwo rusaba kwizerana byuzuye kandi ibyishimo by’umukunzi wawe ukabishyira imbere.

3.Amahitamo yawe arenga kureba ibigaragara

Utangiye kubona ko amahitamo yawe atareba ibigaragara inyuma gusa ku mubiri kuko uzi ko uko umuntu agaragara inyuma bishobora guhinduka? Witeguye kujya mu rukundo ruhamye kandi rwaramba.

4.Witeguye guhinduka

Niba hari ibintu bimwe na bimwe wumva ko ari ibyawe bitahinduka, utakwemera kubihindura n’ubwo byaba byoroshye guhinduka, utakemerera umukunzi wawe kubihindura, nturagera ku rwego rw’urukundo ruhamwe. Uwiteguye, yakemera guhindura ikintu icyo ari cyo cyose cyamugira urushijeho kuba ukwiye ngo urukundo rwe rurambe, bipfa kuba atari ibibi gusa.

5.Uzi icyo ushaka

Iyo uzi neza icyo ushaka, ntube wakemera kuvuga YEGO cyangwa OYA kuri buri wese uje mu nzira zawe, uba wajya mu rukundo ruhamye kandi witeguye neza kuko ntubihereza mu magambo cyangwa mu ntekerezo, ahubwo no mu bikorwa urabigaragaza.

6.Warekanye burundu n’uwo mwatandukanye

Ntiwaba ufite uwo mwatandukanye mukivugana bigiye kure ngo wumve ko washaka urukundo mu wundi ruhame. Igihe uzumva wabohotse utagishaka urukururano n’abo mwatandukanye ni uko uba ushaka urukundo ruhamye mu mutima wawe.

7.Wigira ku makosa y'ahashize

Iyo witeguye neza kujya mu rukundo rushikamye, ubasha kubona amakosa y’ahashize ukayigiraho bigatuma wirinda andi mu rukundo rwawe rushya kuko uba uhangayitswe no kutababaza umukunzi wawe.

8.Kugaragaza amarangamutima

Iyo umuntu ashaka kujya mu rukundo rukomeye kandi ruhamye, yirinda kwikomeza no kutagaragaza amarangamutima ye ku wo akunda. Ikindi ni uko yirinda kugira ibyo ahisha umukunzi we kuko mu rukundo nyarwo habamo ukuri no kakirana gusesuye.

Si ibi tuvuze gusa muri iyi nkuru dukesha Elcrema bishobora kuwerekako witeguye, ahubwo bijya kure y’ibyo utekereza, ibyo ubona n’ibindi buri wese agendeye ku ko yiyizi ndetse n’intego z’umuntu mu buzima bwe. Maze ibikorwa mu rukundo bigafata intebe, ubushake ndetse no kubahana bikubaka rugakomera.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • bought right5 years ago
    amakuru yumuhanzi bought right ko mutayavuga





Inyarwanda BACKGROUND