RFL
Kigali

Songa Isaie yazamuye umubare w’ibitego afasha Police FC kunyagira Gicumbi FC-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:1/03/2019 10:37
0


Kuri uyu wa Kane tariki ya 28 Gashyantare 2019 ubwo hakinwaga umunsi wa 18 wa shampiyna 2018-2019, ikipe ya Police FC yagwije amanota 33 inyagiye Gicumbi FC ibitego 4-0 birimo bibiri bya Songa Isaie.



Police FC kuri ubu iri ku mwanya wa gatanu n’amanota 31 inyuma ya Kiyovu Sport ya kane ifite amanota 33 yagwije itsinze Etincelles FC igitego 1-0 cyatsinzwe na Yamini Salum.



Songa Isaie yishimira igitego

Ibitego bya Police FC byatsinzwe na Songa Isaie (2), Mushimiyimana Mohammed na Hakizimana Kevin bita Pastole. Muri uyu mukino, Nsengayire Shadad (Gicumbi FC) yahawe ikarita itukura.

Nyuma yo gutsinda ibi bitego, Songa Isaie yahise agira ibitego bitandatu (6) ajya ku mwanywa wa 9 w’abamaze gutsinda byinshi muri shampiyona.

Dore uko umunsi wa 18 uteye:

Kuwa Kane tariki 28 Gashyantare 2019

-SC Kiyovu 1-0 Etincelles FC

-Police FC 4-0 Gicumbi FC

Kuwa Gatanu tariki ya 1 Werurwe 2019

-Rayon Sports FC v Sunrise FC (Stade de Kigali)

-Amagaju FC vs Espoir FC (Nyagisenyi grounds)

-Bugesera FC vs Mukura V S(Nyamata grounds)

Kuwa Gatandatu tarki 2 Werurwe 2019

-Musanze FC vs AS Muhanga (Stade Ubworoherane)

-Kirehe FC vs APR FC (Kirehe)

-AS Kigali vs Marines FC (Stade de Kigali)

Mushimiyimana Mohammed yishimira igitego

Abakinnyi batemerewe gukina umunsi wa 18:

1. Munyabuhoro Jean d’Amour (Bugesera FC)

2. Tuyisenge Niyonkuru Vivien (Sunrise FC)

3. Uwambazimana Leon (Sunrise FC)

4. Ngarambe Leon (SC Kiyovu)

5. Habanamahoro Vincent (SC Kiyovu)

6. Tuyisenge Hakim (Etincelles FC)

7. Rugwiro Herve (APR FC)

8. Djuma Iddy Said (Mukura VS)

9. Twizerimana Onesme (Mukura VS)


Mitima Isaac agenzura umupira 


Police FC yagwije amanota 31 mu mikino 18 ya shampiyona 







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND