RFL
Kigali

Clarisse Karasira yashyizwe mu banyafurika batanga icyizere mu kurema impinduka mu mibereho y’abantu

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:28/02/2019 15:12
0


Umuhanzikazi Clarisse Karasira umaze iminsi mike yinjiye mu ruhando rw’abanyamuziki mu Rwanda, yatoranyijwe nk'umwe mu banyafurika bato batanga icyizere mu kurema impinduka mu mibereho y'abantu binyuze mu bikorwa bakora.



Umuryango ‘Why do I exist’ [Kuki ndiho] watoranyije Clarisse Karasira n’abandi ni umuryango mugari mpuzamahanga ugamije kuzamura imibereho ya muntu ku Isi cyane cyane gufasha imfubyi; washinzwe n'abanyarwanda baba mu mahanga.

Karasira ari ku rutonde rumwe n’umunya-Uganda Josephine Sandra usanzwe utuye mu Bwongereza, akaba afite umushinga wo kwita ku batishoboye bakiri bato bo muri Uganda.

Janet Rangi ni umunya-Kenya wifashishije imbuga nkoranyambaga mu gufasha urubyiruko rwo muri Afurika gusobanukirwa no kumenya ireme ry’uburezi muri Amerika. Umunya-Senegal Isseu Diouf, ni umuyobozi wa ‘Africa in Harlem’ ifasha abanyafurika batuye ku y’indi migabane kumenya ibibera wabo.

Umunya-Burkina Faso Madi Sakande, yatwaye ibihembo byinshi mu bushabitsi, ubu atuye mu Butaliyani. Avuga neza Igifaransa, Icyongereza, Igitaliyani yize mu gihe gito. Akora ubushabitsi mu Butaliyani agafasha mu iterambere ry’igihugu ndetse no ku ivuko.

Bazona Barnabe Bado umunya-Burkina Faso nawe uri ku rutonde. Ni umuyobozi w’igitangazamakuru ‘African Journal’ yakoresheje mu kwigisha no kumenya abanyafurika babarizwa mu muhanga n’ahandi.

Clarisse Karasira washyizwe ku rutonde.

Karasira uherutse gushyira hanze indirimbo ‘Ntizagushuke’ ikunzwe cyane muri iyi minsi, yashyizwe kuri uru rutonde hagendewe ku buvugizi akorera abana cyane cyane abo ku muhanda kuva 2015 binyuze mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga.

Yatoranyijwe kandi hagendewe ku mishinga mito yagiye akora yo kuzamura impano z'abana yahurije mu itsinda Angels Union Rwanda yashinze mu 2017. Ni itsinda ry’abana bato yashinze agamije impinduka mu mibereho y'abana binyuze mu mpano zabo no kubatoza uburere mbonera gihugu.

Kuva yatangira ibi bikorwa byeruye mu 2017; abana 14 bamaze gusubira mu rugo bavuye mu muhanda. Yabahuje n'ababyeyi babo. Ubu abari kwiga ni 12 bo mu karere ka Muhanga mu Ntara y’Amajyepfo. Yafashije abana bafite impano zo kuririmba no guhanga imivugo kubikora ndetse bivuga ku burenganzira bw'abana.

Clarisse Karasira yabwiye INYARWANDA ko afite icyerekezo gihamye cy'umushinga mugari ukomatanyije ibikorwa by'ubuvugizi no kuzamura impano z'abana bizatangizwa ku mugaragaro muri Kamena mu 2019.

Umuyobozi w’umuryango ‘Why do i exit’ yandikiye Karasira Clarisse amushimira ibikorwa yagiye akora, yongeraho ko babisuzumye kuko bagendaga babibona ku mbuga nkoranyambaga. Ati “Bambwiye ko ubutumwa bwazo bwahindura imibereho y'abantu."

Umunya-Uganda Josephine Sandra.

Janet Rangi wo muri Kenya.

Isseu wo muri Senegal.

Bazona wo muri Burkina Faso.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND