RFL
Kigali

Umunyamabanga mukuru wa OIF, Mushikiwabo yageze muri Burkina Faso aho yitabiriye FESPACO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:28/02/2019 9:17
1


Umunyambaga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa, Madamu Louise Mushikiwabo mu ijoro ry’uyu wa Gatatu tariki 27 Gashyantare 2019 yaraye ageze mu gihugu cya Burkina Faso aho yitabiriye iserukiramuco rigamije guteza imbere sinema nyafurika riri kubera mu Mujyi wa Ouagadougou.



Ni ku nshuro ya 50 muri Burkina Faso habera iserukiramuco rigamije guteza imbere sinema nyafurika (FESPACO).  Madamu Louise Mushikiwabo wasimbuye umunya-Canada Michaelle Jean ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa (OIF), yaraye ageze mu Burkina Faso ahari na Minisitiri w’Umuco na Siporo mu Rwanda, Nyirasafari Esperance, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inteko Nyarwanda y’Umuco n’Ururimi, Dr.Vuningoma James, Itorero Urukerereza, Mani Martin ndetse na Nirere Shanel.

U Rwanda rwahawe ubutumire bw’icyubahiro muri iri serukiramuco ryafunguwe kuya 23 Gashyantare 2019. Abanyarwanda Joel Karekezi na Dusabejambo Clementine bafite filime zihataniye ibihembo muri iri serukiramuco. Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame na we ategerejwe mu muhango wo gusoza iri serukiramuco uzaba kuya 02 Werurwe 2019.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Nsengimana Ericjustin5 years ago
    Ndashaka kwamamaza na bigenza gute?





Inyarwanda BACKGROUND