RFL
Kigali

BURKINA FASO: Filime “Icyasha” y’umunyarwandakazi Clementine Dusabijambo yerekanywe mu iserukiramuco 'FESPACO' –AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:27/02/2019 16:20
0


Kuva tariki 23 Gashyantare 2019 muri Burkina Faso hari kubera iserukiramuco Nyafurika rya sinema rizwi nka ‘FESPACO’, iri serukiramuco riri kuba ku nshuro ya 50 cyane ko ryatangiye kuba mu mwaka wa 1969. Aha hari guhatanamo filime eshatu z’abanyarwandakazi, ebyiri muri zo zikaba zamaze kwerekwa abitabiriye iri serukiramuco.



Ku ikubitiro filime The Mercy of the Jungle" y’umunyarwanda Joël Karekezi niyo yabanje kwerekanwa, hari hasigaye filime ebyiri z’abanyarwanda nazo kuri ubu hakaba hamaze kwerekanwa imwe muri zo ariyo yitwa ‘Icyasha’ y’umunyarwandakazi Clementine Dusabijambo nayo ikaba imwe mu zihatana yerekanywe mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 27 Gashyantare 2019.

Nyuma y’izi ebyiri zamuritswe ubu hasigaye filime imwe y’umunyarwanda ariyo “Inanga" (Inanga, guardians of tradition) ya Jean Claude Uwiringiyimana. Tubibutse ko iri serukiramuco byitezwe ko rizarangira tariki 2 Werurwe 2019, ryitabiriwe kandi n’itorero ry’igihugu Urukerereza, abahanzi banyuranye barimo Masamba Intore, Mani Martin na Miss Shanel. Minisitiri w’Umuco na Siporo Nyirasafari Esperance na we yitabiriye iri serukiramuco ndetse yanatanze ikiganiro kuri uyu wa Kabiri tariki 26 Gashyantare 2019.

Clementine Dusabijambo

Clementine Dusabijambo

Clementine Dusabijambo yabanje gusobanura muri macye iyi filime...






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND