RFL
Kigali

Tour du Rwanda 2019: Merhawi Kudus wa Astana Pro Team atwaye agace ka Huye-Rubavu anagumana umwenda w'umuhondo

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:26/02/2019 13:49
0


Merhawi Kudus umunya-Erythrea ukinira Astana Pro Team (Kazakhstan) wahagurutse muri Huye yambaye umwenda w’umuhondo (Yellow Jersey), umwenda yambaye kuri uyu wa Mbere tariki 25 Gashyantare 2019 nyuma yo kugera i Huye ari imbere, ni we wegukanye agace ka Huye-Rubavu.



Merhawi Kudus na Astana bari bafite akazi ko kurinda umwenda w'umuhondo kugira ngo Merhawi Kudus ataza kuwutakaza. Iyo ni yo Etape iruta izindi zose ziri muri Tour du Rwanda 2019 ndetse ikaba ari nayo itangiye kare kuko saa mbili ni bwo itangiye mu gihe izindi ari saa yine (10h00').


Merhawi Kudus umunya-Erythrea ukinira Astana Pro Team ni we wahagurukanye umwenda w'umuhondo i Huye


Team Rwanda basinya ko bagiye gutangira urugendo bameze neza



Rwanda Tea yazanye agashya kuko icyayi cy'u Rwanda gihabwa buri wese ku buntu


Ruberwa JD yerekana ko afite morale


Benediction Excel Energy basinya


Abakinnyi basinyira ku ruhimbi rwa SKOL umuterankunga mukuru w'umukino w'amagare


Abatekinisiye baba bikwije ibintu byose kugira ngo irushanwa rigende neza

UKO BYARI BIHAGAZE MU MUHANDA WA HUYE-RUBAVU (213,1 KM):

08H00': Abakinnyi 78 bahagurutse mu mujyi wa Huye bagana i Rubavu aho byari biteganyijwe ko bagera mu mujyi wa Rubavu saa saba n'iminota 34 (13h34').

08h08': Mu nzira ya Huye-Rubavu, abakinnyi bahuye n'utuzamuka dutanu (5) aho bagombaga gushaka amanota. Agasozi ka mbere bahuye nako ahitwa Rwakarimira, aha bari bamaze gukora ibilometero 85,4. Agasozi ka kabiri bahuye nako bageze i Myiha (116,5 Km), Kabaya (146,2 Km), Guriro (165,9 Km) na Bigogwe (182,6 Km).

08h20': Abasiganwa bayobowe na Pablo Torres Muno (Interpro Cycling Team/Japan), Michel Tientcheu (Team Cameron), Kangangi Suleiman (Kenya) na Azzedine Lagab (Algeria National Team), bakoze itsinda riri imbere y'igikundi (Peloton).

08h25': Hudry Florian ( Interpro Cycling Team- Japan) yacomotse igikundi ashaka kujya muri Break Away yari ikirimo abakinnyi twavuze haruguru.

08h30': Uwizeye Jean Claude (Team Rwanda), Navarro Gauthier (Interpro Cycling Team-Japan), Lozano David Riba (Team Novo Nordisk) bari imbere y'igikundi (Peloton) amasegonda 18".

08h32': Perring Quemeneur Directe Energie (France) yakoze akazi ko gutoroka igikundi ashaka kwinjira muri Break Away. Break Away yasigaga igikundi amasegonda 20".

Break Away ni itsinda ry'abakinnyi baba bahatanira kujya imbere ngo bayobore isiganwa, ashobora kuba umwe cyangwa abarenze umwe. Icyo gihe ashobora kuba yagira amahirwe yo gutwara isiganwa atagize imbogamizi zo gusatirwa na bagenzi be. Gusa biba gacye ko umukinnyi yakora Break Away agitangira urugendo ngo asoze ari uwa mbere kuko hari igihe usanga ari gukorera bagenzi be ngo baze gutsinda.

Peloton: Ni itsinda ry'abakinnyi baba bari inyuma ya Break Away bashaka kuba bayinjiramo cyangwa hanarimo abari gukorerwa na Break Away ngo baze gutsinda.

08h40': Uwizeye Jean Claude (Team Rwanda), Navarro Gauthier (Interpro Cycling Team-Japan), Lozano David Riba (Team Novo Nordisk) bari imbere y'igikundi (Peloton) amasegonda 50". Youcef Reguigui (Algeria) yashakaga kwigobotora igikundi (Peloton) akigira muri Break Away.

08h45': Du Plooy Rohan (Pro Touch), Kasperkiewicz Przemyslaw (Delko Marseille Provence KTM, France), Reguigui Youcef (Algeria) nibo bayoboye itsinda ry'abakinnyi batorotse igikundi (Break Away), aba basiga igikundi iminota ibiri n'amasegonda 20 (2'20").

08h55': Uwizeye Jean Claude (Team Rwanda), Navarro Gauthier (Interpro Cycling Team-Japan), Lozano David Riba (Team Novo Nordisk) bari imbere y'igikundi (Peloton) umunota umwe amasegonda 50 (1'50").

Mu isaha ya mbere y'urugendo (08-09h00'), abakinnyi bakoreshaga umuvuduko rusange wa kilometero 42 na metero 200 mu isaha (42,2 Km/h).

Mu 2017 ubwo hakinwaga Tour du Rwanda 2017, urugendo rurerure rwavaga i Nyanza-Rubavu baciye mu Ngororero (180 Km). Simon Pelaud wakiniraga Team illuminate (USA) yatwaye aka gace akoresheje 4h32'30". Jeannes Mathiru (Haute Savoie) yaje ku mwanya wa kabiri akoresheje 4h34',00").


Simon Pelaud ubwo yatwaraga agace ka Nyanza-Rubavu (180 Km) mu 2017 akanambara umwenda w'umuhondo (Yellow Jersey)

09h20': Du Plooy Rohan (Pro Touch), Kasperkiewicz Przemyslaw (Delko Marseille Provence KTM, France), Reguigui Youcef (Algeria) ni bo bari bayoboye itsinda ry'abakinnyi batorotse igikundi (Break Away), aba barasiga igikundi iminota itatu (3').

09h30'': Du Plooy Rohan (Pro Touch), Kasperkiewicz Przemyslaw (Delko Marseille Provence KTM, France), Reguigui Youcef (Algeria) ni bo bayoboye itsinda ry'abakinnyi batorotse igikundi (Break Away), aba barasiga igikundi iminota ibiri n'amasegonda 40 (2'40"). Aha biragaragara ko igikundi gikuyemo amasegonda 20".

09h35': Salim Kipkemboi (Kenya National Team) yavuye mu isiganwa nyuma y'ikibazo cy'imvune yagize kuri uyu wa Mbere mu nzira ya Kigali-Huye.

Muri 2015, Smuel Mwangi (Kenya National Team) yagize ikibazo cyatewe n'impanuka bituma acibwa ukuguru.

2012, John Njoroge wari wabaye uwa Gatatu muri Tour du Rwanda 2012 yitabye Imana ari mu isiganwa muri Phillipines (2014.

09h50': Du Plooy Rohan (Pro Touch), Kasperkiewicz Przemyslaw (Delko Marseille Provence KTM, France), Reguigui Youcef (Algeria) ni bo bari bayoboye itsinda ry'abakinnyi batorotse igikundi (Break Away), aba barasiga igikundi iminota itatu (3').

09h55': Mugisha Moise (Team Rwanda), Kasperkiewicz Przemyslaw (Delko Marseille Provence KTM), Adrien Guilonnet (Interpro Cycling Team-Japan) na Du Plooy Rohan (Pro Touch), bari imbere y'igikundi iminota 2'59".

10h00': Mugisha Moise (Team Rwanda), Kasperkiewicz Przemyslaw (Delko Marseille Provence KTM), Adrien Guilonnet (Interpro Cycling Team-Japan) na Du Plooy Rohan (Pro Touch), bari imbere y'igikundi iminota 2'25".

09h00'-10h00': Mu isaha ya kabiri y'urugendo, abayoboye isiganwa bakoreshaga umuvuduko w'ibilometero 36,3 mu isaha (36,3 Km/h). Umuvuduko rusange, isiganwa ryagenderaga muri kilometero 39,25 mu isaha (39,25 Km/h).

10h10': Mugisha Moise (Team Rwanda), Kasperkiewicz Przemyslaw (Delko Marseille Provence KTM), Adrien Guilonnet (Interpro Cycling Team-Japan) na Du Plooy Rohan (Pro Touch), bari imbere y'igikundi iminota 2'40".


Muri Tour du Rwanda 2017 ubwo Eyob Metkel umunya-Erythrea wakiniraga Team Dimension Data yari ayoboye igikundi binjira muri Ngororero (Photo: Saddam Mihigo_2017).

10h20': Mugisha Moise (Team Rwanda), Kasperkiewicz Przemyslaw (Delko Marseille Provence KTM), Adrien Guilonnet (Interpro Cycling Team-Japan) na Du Plooy Rohan (Pro Touch), bari imbere y'igikundi iminota 3'.

10h30': Du Plooy Rohan (Pro Touch), Mugisha Moise (Team Rwanda) na Guillonet Adrien (Interpro Cycling Team-Japan) bageze kuri sitasiyo SP ya Muhanga bakurikirana muri ubwo buryo. Aha hatangiwe amanota y'imbaduko yo hagati ibanziriza izindi (1st intermediate Sprint). Aha bari barangije ibilometero 72, 7.

10h45' Mugisha Moise yazamutse akazamuko ka mbere ari imbere ya Guilonnet Adrien (Interpro Cycling Team-Japan) cyo kimwe na Du Plooy Rohan (Pro Touch). Aka kazamuko kari ku kilometero cya 85, 4 i Rwakarimira ugana i Cyome.

10h55': Mugisha Moise (Team Rwanda), Kasperkiewicz Przemyslaw (Delko Marseille Provence KTM), Adrien Guilonnet (Interpro Cycling Team-Japan) na Du Plooy Rohan (Pro Touch), bari imbere y'igikundi iminota ibiri n'amasegonda 20 (2'20").

11h00': Mugisha Moise (Team Rwanda), Kasperkiewicz Przemyslaw (Delko Marseille Provence KTM), Adrien Guilonnet (Interpro Cycling Team-Japan) na Du Plooy Rohan (Pro Touch), bari imbere y'igikundi umunota umwe, amasegonda 20 (1'20").

11h05': Mugisha Moise (Team Rwanda), hano yari akomeje gusatira Du Plooy Rohan (Pro Touch) uri imbere ndetse na Kasperkiewicz Przemyslaw (Delko Marseille Provence KTM- France). Mu gihe yari gukomeza kubaba hafi kugera muri Rubavu, byari korohera Team Rwanda kubona umwanya wo gusatira mu minota ya nyuma (Sprint).

11h08': Umuvuduko rusange isiganwa ryari ririmo kugenderaho mu isaha ya Gatatu ni kilometero 38.7 mu isaha (38.7 Km/h). Break Away yari iri gukoresha kilometero 37.8 mu isaha (37.8 km/h).

11h10': Du Plooy Rohan (Pro Touch) yahawe amanota y'imbaduko yo kugera kuri sitasiyo SP ya Ngororero ku ntera ya kilometero 121.

Aha yahageze akurikiwe na Kasperkiewicz Przemyslaw +Delko Marseille Provence KTM- France) mu gihe Guillonet Adrien (Interpro Cycling Team-Japan) yahanyuze ari uwa gatatu. Mugisha Moise (Team Rwanda) ari inyuma yabo.

11h20': Du Plooy Rohan (Pro Touch) yashyizemo intera hagati ye n'abamukurikiye barimo Kasperkiewicz Przemyslaw (Delko Marseille Provence KTM- France) na Adrien Guilonnet (Interpro Cycling Team-Japan). Aba yari ari kubasiga 1'13".

11h45' Isiganwa ryahinduye isura kuko hano abakinnyi bari imbere y'igikundi bavuye kuri batatu (3) bari batandatu (6) barimo; Hailemichael Mulu (D.Data), Merhawi Kudus (Astana Pro Team), Perring Quemeneur (Directe Energie, France ), Badilatti Matteo (Israel Cycling Academy) na Aguire Caipa Hernan Ricardo (Interpro Cycling Academy -Japan). Aba bakinnyi bacitse igikundi bari imbere amasegonda 58''.

12h10': Umuvuduko rusange isiganwa ryari riri kugenderaho mu isaha ya Gatatu ni kilometero 33.3 mu isaha (33.3 Km/h). Break Away yari iri gukoresha kilometero 37.25mu isaha (37.25 km/h).

12h12': Perring Quemeneur (Directe Energie-France) yagiye imbere ya Break Away umunota umwe (1'). Perring Quemeneur akunze kwigaragaza mu kuyobora isiganwa kuko no mu rugendo rwa Kigali-Huye yakunze kuba hafi ya Break Away.

12h30': Mu gihe haburaga ibilometero 66 ujya i Rubavu, Merhawi (Kudus Astana Pro Team) yari ari imbere y'abandi batanu barimo; Rodrigo Contreras, Hailemichael Mulu, Matteo Badillati, Ricardo Aguire na Henok Mulueberhan. Basigaga igikundi 1'16".

12h31: Rodrigo Contreras wa Astana ni we wafashe amanota y'akazamuka ka Kabaya aza akurikiwe na Merhawi Kudus (Astana Pro Team) wari wambaye umwenda w'umuhondo (Yello Jersey).

12h45': Badillati Matteo (Israel Cycling Academy), Tesfom Sirak (Erythrea), Merhawi Kudus (Astana Pro Team), Aguire Caipa Hernan Ricardo (Interpro Cycling Academy-Japan) ni bo bari imbere y'igikundi.

13h10': MeraKudus Kudus atwaye amanota y'akazamuka ka nyuma k'uyu wa Kabiri nyuma yo kuzamuka mu Bigogwe ari imbere. Merhawi Kudus wambaye umwenda w'umuhondo, yaje akurikiwe na Badilatti na Taaramae yaje ari uwa Gatatu.

13h12': Mu isaha ya nyuma y'urugendo rwa Huye-Rubavu (213,1 Km), abasiganwa bakoreshaga umuvuduko rusange wa 37,3 Km/h. Abakinnyi bane bayoboye isiganwa bakoreshaga umuvuduko wa 37,5 Km/h.

13h13': Merhawi Kudus, Badilatti na Taaramae ni bo bari muri Break Away, bari gusiga igikundi amasegonda 21'.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND