RFL
Kigali

Areruya Joseph yatangaje impamvu adatewe ubwoba n’ikipe ya Astana muri Tour du Rwanda 2019

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:25/02/2019 20:54
0


Areruya Joseph umunyarwanda ukinira ikipe ya Delko Marseille Provence KTM mu Bufaransa avuga ko muri Tour du Rwanda 2019 (2.1) ikomeje kubera mu Rwanda adatewe ubwoba na Astana Pro Team imwe mu makipe ahabwa amahirwe yo kuzakora ibitangaza muri iri siganwa.



Kuri iki Cyumweru tariki ya 24 Gashyantatre 2019 ubwo Tour du Rwanda 2019 yatangiraga ni bwo abari bakurikiye babonye ko ikipe ya Astana Pro Team ishobora kuzagora andi makipe ubwo bari bafite amahirwe yo kwegukana agace ka mbere (Kigali-Rwamagana-Kigali) bikaza kwanga ku munota wa nyuma.


Astana Pro Team ni ikipe izi kugenzura isiganwa

Kuri uyu wa Mbere tariki 25 Gashyantare 2019 ubwo Tour du Rwanda 2019 yakinwaga ku munsi wayo wa kabiri bava i Kigali bagana i Huye (120,5 Km), Merhawi Kudus Umunya-Erythrea yatwaye aka gace ahita anambara umwenda w’umuhondo. Nyuma y'uko Merhawi Kudus amaze kwambara umwenda w’umuhondo, Astana Pro Team nayo yahembwe nk’ikipe yahize izindi muri aka gace (Team of the Day).


Benediction Excel Energy iraba itsura umubano n'abafana bayo kuri uyu wa Kabiri

Abanyamakuru n’abasesenguzi b’umukino w’amagare babona ko Astana Pro Team ari ikipe ifite amahirwe yo kuba yakwegukana isiganwa riri kuba ku gipimo cya 2.1.

Abajijwe niba nawe abona ko kuba Astana Pro Team ariyo kipe ifite umwenda w’umuhondo bitayiviramo kuba yatwara isiganwa ndetse ikaba yanigaragaza mu nzira ndende ya Huye-Rubavu (213,1 Km), Areruya Joseph yavuze ko bitapfa gukunda ko babigeraho kuko ngo atabyumva ko babasha kugenzura isiganwa ari abakinnyi bane mu makipe akomeye ari mu isiganwa.

“Biragoye kuba yahita iyobora isiganwa kuko hano harimo amakipe akomeye. Ikipe yacu ya Delko Marseille Provence KTM irakomeye, Directe Energie irakomeye, Team Erythrea irakomeye, nta muntu wamenya uko bizarangira kuko bibeshye bagashaka kuzenzura isiganwa rigitangira ntibyakunda kuko ni abakinnyi bacye (4), ntabwo twazagera ku musozo bakiri kumwe”. Areruya

Agaruka ku gace ka Huye-Rubavu (213,1 Km), Areruya avuga ko ari umuhanda ukomeye kandi uzaba ari urugamba kuri Delko Marseille Provence KTM izaba ishaka umwenda w’umuhondo mu gihe byananirana ikaguma ku mwanya wayo iriho.

“Ni agace karekare kanakomeye. Ni umunsi ukomeye kuri Delko Marseille Provence KTM, ni ugukoresha imbaraga tugashaka umwenda w’umuhondo cyangwa tukanagumana umwenya dufite kuko ntacyo udutwaye”. Areruya


Areruya Joseph umunyarwanda ukinira Delko Marseille Provence KTM (France)

Iyo urebye ku rutonde rusange rw’irushanwa usanga abakinnyi 10 bose barushwa amasegonda abiri na Merhawi Kudus (Astana Pro Team). Muri abo bakinnyi harimo abanyarwanda babiri (2), Areruya Joseph (Delko Marseille Provence KTM, France) na Mugisha Samuel (Team Dimension Data, South Africa/Italy).

Amaze kugera ku mu mujyi wa Huye ayoboye isiganwa, Merhawi Kudus yavuze ko inzira ya Kigali-Huye asanzwe ayizi kuko mu 2012 yari ahari ariko ntatsinde bitandukanye n’uyu mwaka aho ari kumwe n’ikipe y’abakinnyi bakomeye ku rwego rw’isi.

“Mu 2012 nari mu Rwanda kandi muri rusange nari ku mwanya mwiza. Ni imihanda nzi neza kuko hari ahazamuka n’ahamanuka mu buryo bwiza. Ubu rero bitandukanye na 2012 kuko ubu ndi mu ikipe ikomeye ku rwego rw’isi, Astana Pro Team ni ikipe ikomeye”. Kudus

Kudus akomeza avuga ko umwenda w’umuhondo yambariye mu Karere ka Huye igisigaye ari ukureba uko yafatanya na bagenzi be bakarinda ko bawutakaza mu mihanda ya Huye-Rubavu kuri uyu wa Kabiri tariki 26 Gashyantare 2019.

Merhawi Kudus avuga ko muri iri siganwa ikipe ya Astana ifite amakipe ari kuyicungira hafi ku buryo bigoye ko yazabasha kwigobotora amakipe nka Erythrea na Team Rwanda.

“Ubu birasa n'aho bikomeye kuri twe nka Astana kuko amakipe yose ni twe ari kureba nk’amakipe akomeye arimo nka Erythrea na Team Rwanda nubwo ubona bari kubikora mu buryo butari ubwa kinyamwuga. Gusa tuzagenda tureba uko isiganwa rigenda ryicuma”. Kudus


Merhawi Kudus (Iburyo) avuga ko Astana Pro Team bafite gahunda yo gutwara isiganwa

Merhawi Kudus ukomoka muri Erythrea avuga ko ikimushimisha mu Rwanda ari uburyo abafana baba ari benshi ku mihanda banyuramo kimwe mu bintu bituma Tour du Rwanda ayifata nk’isiganwa riruta ayandi muri Afurika.


Directe Energie (France) ni indi kipe ikomeye abantu bagomba kwitaho

PHOTOS: Tour du Rwanda & Saddam MIHIGO






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND