RFL
Kigali

Ngarukiyintwali Jean de Dieu uzwi nka Maitre Dodian yakoze indirimbo igaruka ku bakundana baba ahantu hatandukanye-VIDEO

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:22/02/2019 14:04
1


Maitre Dodian umuhanzi ukizamuka ufite inzozi zo kuzagira aho ageze umuziki nyarwanda yagize ubutumwa agenera bakuru be mu muziki ndetse anatubwira inkomoko y’indirimbo ye nshya.



Uyu musore ukomoka I Rulindo, Jean de Dien Ngarukiyintwali ukoresha Maitre Dodian mu muziki, yabwiye umunyamakuru wa Inyarwanda ko yatangiye gukunda kuririmba afite imyaka 10 agakora indirimbo ya mbere muri 2017 ariko kubera ishuri ntabashe kubikomeza akongera gusa n’uwubuye umutwe muri 2018.

Amaze kugira indirimbo 4 ari zo; ‘Uwampa’, ‘Iruhande’, ‘Bya Nyabyo’ ndetse na ‘Nzahagera’ ari nayo ndirimbo ye nshya tugiye kugarukaho muri iyi nkuru, akaba yarayikoranye na Generous 44 aho yadutangarije impamvu ari we yahisemo ko bayikorana ati “Nzahagera nayikoranye na Generous 44 kuko nabonaga ari umwe mu barapper beza kandi ushoboye, wanagira icyo amfasha mu rugendo rwanjye rwa music.”

Ubwo twamubazaga icyo yashakaga kuvuga mu ndirimbo ye Nzahagera’ ndetse n’inkomoko yayo, yabisubirije hamwe avuga ko ari inkuru y’impamo ku nshuti ye yakundanye n’umukobwa ariko baba ahantu hatandukanye, akajya amubaza kenshi impamvu atamusura kandi ahora amubwira ko amukunda, kugeza ubwo afashe umwanzuro wo kureka ibyo yari arimo akabanza kujyagusura umukunzi we.

Dodian

Maitre Dodian avuga ko 'Nzahagera' yakoranye na Generous 44 ari inkuru mpamo ku nshuti ye

Yakomeje agira ati “Njye nk’umuhanzi numvise uburyo umukunzi we abyishimiye ko agiye kumureba, niko kwandika iyo ndirimbo numva ko abafite abakunzi bari kure yabo yabahumuriza mu gihe batarabageraho bakababwira ariya magambo naririmbye.” Iyi ndirimbo audio yakorewe muri T Time Pro Music ikorwa na Heavy Kick naho video ikorwa na Hirwa Sincerite wo mu Ipfundo Art. Byose hamwe bikaba byaratwaye akabakaba ibihumbi 500 by’amafaranga y’ururwanda.

Maitre Dodiane avuga ko afite intego zo kugeza aheza umuziki nyarwanda. Mu magambo ye bwite yagize ati “Intego zanjye ni ukuzamura music nyarwanda ikagera ku rundi rwego kuko nyikunda bya nyabyo. Kabone n’ubwo njye bitagira igifatika binjyezaho ariko nifuza gukora ku buryo abana bazaza mu myaka iri imbere bazasanga amayira aharuye bakabikora bibatunga nk’uko tubona ahandi bimeze bityo umuhanzi agahabwa agaciro akwiriye.”

Dodian

Maitre Dodian afite icyizere cyo kugira aho ageza umuziki nyarwanda

Dodian kandi avuga ko muzika nyarwanda hari aho itaragera kandi badakwiye gutinya kurwana kuko buri rugamba rugira ibitambo. Yaboneyeho gusaba abakunzi ba music nyarwanda kumuba hafi kuko nyuma yo gukora aribo baterankunga bakomeye yemeza ko afite. Asaba kandi abanyamakuru n’abandi bashobora kuzamura music nyarwanda ko bamurinda umuhengeri mucyo yise inyanja arimo ngo atarohama. Avuga ko imishinga ari myinshi mu gihe bamubaye hafi yiteguye kuba uwo bifuza kandi ukora ibinyura abakunda umuziki aho baba bari hose.

Mu ijambo rye risoza ikiganiro kiekire yagiranye n’umunyamakuru wa INYARWANDA yagize icyo asaba abahanzi bakuru babo ati “Nasaba abahanzi bakuru bacu ubufatanye n’abakizamuka kuko mu gihe ntagihindutse buri umwe akishimira kwamamara wenyine impinduka twifuriza abahanzi bahazaza biragoye kuzigeraho.”

Kanda hano urebe indirimbo ‘Nzahagera’ ya Maitre Dodian na Generous 44






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Niyitegeka Bernard5 years ago
    Ndumva maitre dodian ashoboye kdi abahanzi bagezeyo bagerageze gufatanya nabakizamuka kugira muzika nyarwanda itere imbere naho dodian nakomerezaho azabigeraho kdi Imana izabimufashemo





Inyarwanda BACKGROUND