Abakinnyi b’abanyarwanda bazakina Tour du Rwanda 2019 basuwe n’abakozi b’ikigo cy’igihugu gishinzwe kujyana hanze no guteza imbere ibiva ku buhinzi (NAEB), muri gahunda yo kubatera ingabo mu bitugu mu isiganwa bagomba gutangira kuri iki Cyumweru tariki 24 Gashyantare 2019.
Tour du
Rwanda 2019 izaba ikinwa ku rwego rwa 2.1 nk’uko biteganwa
n’impuzamashyirahamwe y’umukino w’amagare ku isi (UCI), izatangira ku Cyumweru
tariki ya 24 Gashyantare 2019 kugeza ku Cyumweru tariki ya 3 Werurwe 2019. Ni
irushanwa ryateguwe mu ntangiriro z’umwaka muri gahunda yo korohereza amakipe
akomeye ku rwego rw’isi kugira ngo yitabire.
NAEB nk’ikigo
cy’igihugu n’ubundi gisanzwe kiri mu batera nkunga b’umukino w’amagare binyuze
mu gihingwa cy’icyayi (Rwanda Tea), basuye abakinnyi b’abanyarwanda bari mu
mwiherero mu kigo Nyafurika giteza imbere umukino w’amagare kiri i Musanze
(Africa Rising Cyclibg Center), gahunda yakozwe kuri uyu wa Kane tariki 21
Gashyantare 2019.
Abakinnyi barimo Hakiruwizeye Samuel (Ibumoso), Nsengimana Jean Bosco (hagati) na Ndayisenga Valens (Iburyo) bateze amatwi ikiganiro
Mu kiganiro
yagiranye n’abanyamakuru nyuma yuko abakozi ba NAEB babarizwa mu gice gishinzwe
guteza imbere icyayi bari bamaze kuganiriza abakinnyi babijeje ubufatanye
busesuye mu isiganwa, Nkurunzia Issa umuyobozi w’ishami ry’icayi muri NAEB yavuze ko ubutumwa bari
bazaniye abakinnyi ari ukubibutsa ko bagomba gushyiramo umwete bagatsinda
bakanitwara neza muri rusange bakagaragaza ibirango by’icyayi dore ko hari n’ahahembwa
umukinnyi warushije abandi guhatana agahabwa umwambaro wa Rwanda Tea.
“Nka Rwanda
Tea, ubutumwa twabazaniye ni ugushyira hamwe nk’abana b’abanyarwanda,
tubifuriza gutsinda kandi tukanafatanya mu gushyigikira no kwamamaza ibirango
by’icyayi cy’u Rwanda muri rusange muri Tour du Rwanda 2019”. Nkurunziza
Nkuruniza Issa ushinzwe ishami ry'icyayi muri NAEB
Muri
rusange, Rwanda Tea umwe mu batera nkunga bambika umwenda umukinnyi warushije
abandi guhatana cyane mu isiganwa (Best In Combativity). Abajijwe impamvu
nyamukuru yatumye NAEB by’umwihariko Rwanda Tea bafashe umwanya wo gusura
abakinnyi, avuga ko ari uko n’ubundi icyayi ari icy’abanyarwanda kandi ko
bifuza kuba hafi y’abakinnyi kugira ngo bumve ko babari inyuma.
“Icyayi cy’u
Rwanda ni icy’abanyarwanda kandi ahantu abakinnyi bari gukorera umwiherero mu
majyaruguru ndetse n’ibiurengerazuba niho hahingwa cyane icyayi cy’u
Rwanda. Kandi isi yose irabizi ko ari
icyayi cyiza kiryoha, gusura aba aba bakinnyi rero nuko tubafite ku mutima
kandi tubifitiye ishema kuko muri ibyo bice aho bazaca hose bazahasanga
abahinzi b’icyayi kugura ngo bumve ko tubati inyuma bityo umwenda w’umuhondo
uzasigare mu gihugu”. Nkurunziza
Nkurunziza Issa yijeje abakinnyi ko icyayi kizakomeza kubaba hafi mu isiganwa na nyuma yaryo
Muri Tour du
Rwanda 2019 igomba gutangira kuri iki Cyumweru tariki ya 24 Gashyantare 2019,
aho agace k’umunsi (Stage) kazajya gatangirira n’aho bazajya basoreza hazajya
haba hari icyayi ku buryo abakinnyi bagishaka bazajya bakibona mu buryo bwiza
kandi butunganye ku rwego rwo hejuru.
Uva ibumoso: Byukusenge Patrick, Uwizeye Jean Claude, Munyaneza Didier na Hakiruwizeye Samuel
Abakinnyi b’abanyarwanda
bemerewe na NAEB (Rwanda Tea) ko nyuma ya Tour du Rwanda 2019 bazahabwa icyayi
gihagije kugira ngo bazanasangize imiryango yabo bumve uburyohe bwacyo.
Abakinnyi b’abanyarwanda
bari mu mwiherero mu Karere ka Musanze barimo batanu (5) bazakinira ikipe y’igihugu,
batanu (5) bazakina mu mwambaro wa Benediction Excel Energy ndetse na Mugisha
Samuel uzakinira Team Dimension Data for Qhubeka ndetse na Areruya Joseph
uzakinira Delko Marseille Provence KTM yo mu Bufaransa.
Ruberwa Jean Damsecene ubwo yari ateze amatwi impanuro za NAEB
Benediction
Excel Energy (BEX) izaba iyobowe na Nsengimana Jean Bosco ubitse Tour du Rwanda
2015, Byukusenge Patrick, Manizabayo Eric bita Karadiyo, Munyaneza Didier na
Uwizeyimana Bonaventure. Iyi kipe izaba itozwa na Huppertz Simon.
Byukusenge Patrick umwe mu bainnyi bafite ubunararibonye
Hakiruwizeye Samuel umukinnyi wa Team Rwanda
Ikipe y’igihugu
y’u Rwanda (Team Rwanda 2019) izaba igizwe n’abakinnyi batanu barimo; Uwizeye
Jean Calude, Ndayisenga Valens kapiteni w’ikipe akaba anabitse Tour du Rwanda
ebyiri (2014, 2016), Hakiruwizeye Samuel na Ruberwa Jean Damascene. Ikipe
izsaba itozwa na Magnell Sterling nk’umutoza w’ikipe y’igihugu.
Imwe mu nyubako abakinnyi bakoreramo umwiherero i Musanze
Aba
bakinnyi, muri rusange bijeje NAEB (Rwanda Tea) ko gahunda ihari ari uguhatana
uko bazashobora kose kugira ngo barebe uko bashimisha abanyarwanda ndetse
bakanareba urwego bariho bitewe nuko igipimo Tour du Rwanda iriho kiri hejuru
bityo byorohereza amakipe akomeye kwitabira.
Tour du
Rwanda 2019 (2.1) ije nyuma y’inshuro icumi (2009-2018) za Tour du Rwanda zakinwaga ziri ku rwego rwa
2.2.
Itsinda ry’abakinnyi
b’abanyarwanda bazaba bahatana muri Tour du Rwanda 2019, ririmo abakinnyi
bakomeye batwaye Tour du Rwanda kuva mu myaka ine (4) ishize kuko Ndayisenga
Valens afite isiganwa inshuro ebyiri (2014, 2016), Nsegimana Jean Bosco yari
yaciyemo atwara Tour du Rwanda 2015.
Amwe mu makipe nka Direct Enerie (France) na Team Novo Nordisk acumbikiwe i Musanze muri iki kigo Nyafurika
Habarurema Roben umuyobozi wa Africa Rising Cycling Center (ARCC)
Areruya
Joseph abitse Tour du Rwanda 2017 mu gihe Mugisha Samuel yatwaye Tour du Rwanda
2018, isiganwa rya nyuma ryari ku rwego rwa 2.2. Bivuze ko mu mihanda y’u
Rwanda hazaba harimo Tour du Rwanda eshanu (5) zifitwe n’abanyarwanda.
Kuri iyi
nshuro, u Rwanda ruzaba rubara abakinnyi 12 bazatangira isiganwa barimo
abakinnyi batanu (5) ba Team Rwanda 2019, batanu (5) ba Benediction Excel
Energy (BEX). Aba baziyongeraho Mugisha Samuel wa Team Dimension Data Qhubeka
na Areruya Joseph umukinnyi wa Delko Marseille Provence KTM (France), aba
basore uko ari babiri nabo bamaze igihe bitoreza mu Rwanda ndetse baba bose uko
ari 12.
Amakipe azitabira Tour du Rwanda 2019 ni; Astana Pro
Team, Direct Energie, Delko Marseille Provence KTM, Team Novo Nordisk,
Dimension Data for Qhubeka, Pro Touch Team, Nice Ethiopia Pro Team, Bai Sicasal
Petro de Luanda, Interpro Stradalli Cycling, Benediction Continental Team,
Rwanda National Team, Equipe Nationale d’Algerie, Equipe Nationale du Cameroun,
Kenya National Team, Erythrea National Team na Equipe Nationale France U23.
Nyuma y'ibiganiro habayeho umwanya w'ifoto y'urwibutso
Dore inzira
za Tour du Rwanda 2019 (2.1):
1. Ku
Cyumweru tariki 24 Gashyantare 2019: Kigali-Kiagli:112,5 Km
2. Kuwa
Mbere tariki ya 25 Gashyantare 2019: Kigali-Huye: 120.3 Km
3. Kuwa
Kabiri tariki 26 Gashyantare 2019: Huye-Rubavu: 213.1 Km
4.Kuwa
Gatatu tariki 27 Gashyantare 2019: Rubavu-Karongi: 103 Km
5. Kuwa Kane
tariki 28 Gashyantare 2019: Karongi-Musanze: 138.7 Km
6.Kuwa
Gatanu tariki ya 1 Werurwe 2019: Musanze-Nyamata: 120.5
7.Kuwa
Gatandatu tariki ya 2 Werurwe 2019: Nyamata-Kigali: 84.2 Km
8.Ku
Cyumweru tariki ya 3 Werurwe 2019: Kigali-Kigali: Sunday 3 Mars: 66.8 Km
TANGA IGITECYEREZO