RFL
Kigali

Rusheshangoga Michel na Hakizimana Muhadjili bafashije APR FC gutsinda Musanze FC

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:21/02/2019 22:41
1


Ibitego bya Rusheshangoga Michel na Hakizimana Muhadjili byafashije APR FC gukomeza kwibera ku mwanya wa mbere batsinda Musanze FC ibitego 2-0 mu mukino w’umunsi wa 17 wa shampiyona wakinwe kuri uyu wa Kane.



Ikipe ya APR FC yari mu rugo yafunguye amazamu ku munota wa 45’ ku gitego cyatsinzwe na Rusheshangoga Michel nyuma yo kubyaza umusaruro umupira yahawe na Buteera Andrew. Mu gice cya kabiri, Hakizimana Muhadjili yaje kubona igitego cya kabiri cya APR FC ku munota wa 53’ w’umukino nyuma y'uko yari yinjiye asimbuye Iranzi Jean Claude.

Undi mukino wabaye, Gicumbi FC yatsinze Sunrise FC igitego 1-0 i Gicumbi.

Zlatko Krmpotic umutoza mukuru wa APR FC yari yakoze impinduka imwe mu bakinnyi 11 yabanje mu kibuga ugereranyije n’abo yabanjemo ku mukino basuyemo Amagaju FC i Nyamagabe. Iranzi Jean Claude yari yaje mu mwanya wa Issa Bigirimana utagaragaye mu bakinnyi 18.


Abakinnyi ba APR FC bishimira igitego

Ku ruhande rwa Ruremesha Emmanuel umutoza mukuru wa Musanze FC, Habyarimana Eugene yari yaje mu bakinnyi 11 ari mu mwanya wa Shyaka Philbert wakinnye umukino wa AS Kigali ariko akaba yari amaze kuzuza amakarita atatu y’umuhondo bityo akaba atari yemerewe gukina umunsi wa 17 wa shampiyona. Abandi bakinnyi icumi (10) bose bari bakinnye umukino uheruka wa AS Kigali.

Ni umukino ikipe ya FC Musanze yakinnye ishaka amanota yatuma izamuka kuko nyuma yo gutsinda AS Kigali byari kubabera inzira nziza iyo babona amanota atatu y’umunsi ariko ntabwo byakunze kuko ubusatirizi bwa Kambale Salita Gentil butagize icyo butwara Buregeya Prince Caldo na Rugwiro Herve bari bamucunze.

Nyuma yo kubona ko igitego kuboneka biza kugorana, mu gice cya kabiri ni bwo Gikamba Ismael ukina hagati yasimbuwe na Imurora Japhet ukina asatira kugira ngo nibura bongere ingufu mu busatirizi ariko umukino urangira mu nyungu za APR FC yahise igira amanota 41 mu mikino 17.


Hakizimana Muhadjili yari yinjiye mu kibuga asimbuye Iranzi Jean Claude

FC Musanze iri ku mwanya wa 11 n’amanota 16 ikaba imaze gukina imikino 17 ifitemo umwenda w’ibitego 11. Hakizimana Muhadjili yayuzurijeho ibitego bitandatu (6).

Nyuma y'uko Gikamba yari amaze gusimbuzwa Japhet Imurora, Habyarimana Eugene yasimbuwe na Harerimana Obed mu gihe Kikunda Musombwa Patrick yasimbuwe na Tuyisenge Pekeake.

Ku ruhande rwa APR FC, Iranzi Jean Claude yasimbuwe na Hakizimana Muhadjili, Nshimiyimana Amran aha umwanya Ntwari Evode mu gihe Buteera Andrew yasimbuwe na Nizeyimana Mirafa.


Mukura VS irakira Rayon Sports kuri uyu wa Gatanu i Huye

Abakinnyi babanje mu kibuga:

APR FC XI: Ntwari Fiacre (GK,1), Rusheshangoga Michel 22, Rugwiro Herve 4, Buregeya Prince Caldo 18, Imanishimwe Emmanuel 24, Niyonzima Ally 28, Buteera Andrew 20, Nshimiyimana Amran 5, Iranzi Jean Claude (C,12), Nshuti Dominique Savio 27 na Byiringiro Lague 14

Musanze FC XI: Ndayisaba Olivier (GK,32), Mbonyingabo Regis 25, Dushimumugenzi Jean 24, Munezero Fiston 19, Habyarimana Eugene 2, Nduwayo Valeur (C,13), Gikamba Ismael 5, Niyonkuru Ramadhan 8, Mugenzi Cedric Ramires 22, Kambale Salita Gentil 9 na Kikunda Musombwa Patrick 4






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Nsanzimfura Innocent Tizzo5 years ago
    Apr Tukurinyuma Tanu Kwa Tanu.





Inyarwanda BACKGROUND