RFL
Kigali

Urujijo ku irushanwa ry’ubwiza Miss Africa ryateguwe n'umunyarwanda

Yanditswe na: Editor
Taliki:21/02/2019 16:12
0


Amezi abiri arihitse irushanwa ry’ubwiza Miss Africa ryateguwe n’umunyarwanda riheze mu magambo. Iri rushanwa ryari riteganyijwe kuba kuya 21 Ukuboza 2018, ryateguwe na Sosiyete ya Mind Africa isanzwe itegura amarushanwa ya ba nyampinga mu makaminuza.



Kuya 23 Ugushyingo 2018, Mukubu Jordan Umuyobozi wa Mind Africa ari nayo iri gutegura aya marushanwa, yabwiye IMVAHO NSHYA ko irushanwa rizaba ku wa 21 Ukuboza 2018 muri Kigali Convention Centre.

Yahamije ko iri rushanwa ari ngaruka mwaka, kandi ko rizajya rihuriza hamwe abakobwa babaye ba nyampinga ba mbere mu bihugu byabo baturutse hirya no hino muri Afurika.

Kuwa 15-20 Ukuboza 2018 hari hateganyijwe ‘boot camp’ y’abakobwa bose bitabiriye irushanwa. Ubu amezi abiri arashize, irushanwa ritegerejwe, amaso yaheze mu kirere.

Jordan yabwiye umunyamakuru wa Inyarwanda.com ko irushanwa rizaba. Yunzemo ko ari gutegura ikiganiro n’itangazamakuru mu minsi iri imbere kigamije gusobanura byimbitse iby’iri rushanwa. Ariko kandi ngo amafaranga ari mu byagiye bikoma mu nkora itegurwa ry’iri rushanwa.

Yagize ati “Irushanwa ririho. Ndashaka kubandikira nkabatumira muri ‘press conference’ kuko hari ibintu nari ntegereje. Nkubwije ukuri hari igihe amafaranga atinda kuboneka.

“Kandi ni ‘edition’ ya mbere urumva akenshi ni agafaranga kaba kabuze. Naho ibya tekiniki byo biba byarangiye abantu bari tayari, ndashaka kubatumira muri ‘press conference’.”

Yakomeje avuga ko muri iki kiganiro azasobanura niba irushanwa rya Miss Africa rizakomeza cyangwa se niba rizahagarikwa. Amakuru aravuga ko iri rushanwa rishobora kuba kuwa 30 Werurwe 2019.

2017 mu Rwanda hagombaga kubera irushanwa rya Miss Africa ryategurwaga n’abo muri Afurika y’Epfo, ariko byarangiye ritabaye.

Irushanwa rya Miss Africa 2018 ryagombaga kuba kuya 21 Ukuboza 2018.





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND