RFL
Kigali

Bosco Nshuti yamaze kubona umujyanama (Manager) ndetse agiye gukora igitaramo gikomeye ari gutegurirwa na 'Manager' we

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:21/02/2019 14:45
0


Bosco Nshuti wamamaye mu ndirimbo 'Ibyo Ntunze' ndetse uherutse kwegukana igikombe cy'umuhanzi wahize abandi muri 2018 muri Groove Awards Rwanda, yamaze kubona umujyanama (Manager) uzamufasha mu bikorwa bye by'umuziki.



Mu kwezi kwa Nzeli umwaka ushize wa 2018 ni bwo Bosco Nshuti yakoze igitaramo cy'imbaturamugabo muri Kigali Serena Hotel. Ni igitaramo cyitabiriwe n'abantu benshi ndetse gihembura benshi. Bosco Nshuti ari mu bahanzi bakora umuziki wa Gospel batumiwe ndetse bakanitabira ibitaramo byinshi muri 2018. 

Indirimbo ze nka: Ibyo ntunze, Narababariwe n'izindi nyinshi zakomeje kubaka imitima y'abantu benshi, bituma agira abakunzi benshi cyane mu Rwanda no hanze, binamugeza ku gihembo cy'umuhanzi mwiza mu Rwanda muri 2018 igihembo yahawe na Groove Awards Rwanda. Abantu batari bacye bibazaga igihe bazongera kumubonera dore ko akunzwe mu buryo butangaje.


Bosco Nshuti ni we wabaye umuhanzi w'umwaka muri Groove Awards Rwanda 2018

Kuri ubu rero amakuru meza ku bakunzi ba Bosco Nshuti ukunzwe cyane mu ndirimbo 'Ibyo ntunze' ni uko yamaze kubona umujyanama witwa Mugabe Sam, uyu akaba ari umugabo w'umuhanzikazi ADA Bisabo Claudine. Mugabe Sam ni umunyarwanda uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, gusa akunze kuza mu Rwanda inshuro nyinshi ndetse n'umwaka ushize wa 2018 yari ahari ari nabwo yahuye bwa mbere na Bosco Nshuti bahuriye mu gitaramo ADA Bisabo yari yatumiyemo Bosco Nshuti n'icyamamare Papane Bulwane wo muri Afrika y'Epfo.


Mugabe Sam umujyanama wa Bosco Nshuti

Ikindi Bosco Nshuti yatangaje ni uko ari gutegurira abakunzi be igitaramo kizaba muri uyu mwaka tariki ya 22/9/2019, akaba ari igitaramo ari gutegurirwa n'umujyanama we Mugabe Sam baherutse gusinyana amasezerano y'imikoranire. Bosco Nshuti witegura gushyira hanze indirimbo nshya yise 'Umutima' yakoze nyuma yo kubona Manager, aganira na Inyarwanda.com yagize ati: "Yego twabiganiriyeho (Aravuga Sam Mugabe). 

UMVA HANO 'IBYO NTUNZE' YA BOSCO NSHUTI


Twabajije Bosco Nshuti inyungu abona azakura mu gukorana n'umujyanama we Sam Mugabe kuruta uko yakabaye akora ku giti cye, adutangariza ko bizamufasha mu muririmo w'Imana no kuzamura urwego rwe rw'imiririmbire. Ati: "Hanyuma ni byiza kuko bizamfasha gukora umurimo no kuzamura urwego rwanjye." Ku bijyanye n'igihe bazamara bakorana nk'uko biri mu masezerano bagiranye, yagize ati: "Tuzakorana imyaka igera kuri ibiri."  Sam Mugabe nawe yabwiye Inyarwanda ko yishimiye cyane gukorana na Bosco Nshuti.


Bosco Nshuti ibumoso na Sam Mugabe (uwa kabiri uhereye iburyo) mu itsinda ryari riherekeje Papane Bulwane 



Igitaramo Bosco Nshuti aheruka gukora cyitabiriwe mu buryo bukomeye






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND