RFL
Kigali

U Buhinde: Ababyeyi batunguwe kandi bababazwa cyane no kubyara 'Madamusamake'

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:21/02/2019 11:56
0


Mu bitaro bya leta mu gihugu cy’u Buhinde mu ntara ya Maharashtra, mu karere ka Pete havutse umwana umeze nk’ifi hasi, hejuru akamera nk’umuntu.



Uko iminsi ishira ni ko isi itera imbere mu ikoranabuhanga, ndetse abantu bakunda kugira amatsiko yo kumenya icyo ejo habahishiye, nubwo bimeze gutyo abantu ntibabura gutungurwa rimwe n’ibyo batateganyaga.

Ababyeyi bagiye kubyara nk’ibisanzwe, ariko batungurwa no kubona babyaye umwana umeze nka Madamusamake; iyo witegereje uyu mwana utungurwa no kubona igihimba cye ari umuntu ariko wareba igice cyo hasi, kuva mu rukenyerero n’ahakabaye amaguru ugasanga ni nk’ifi.

Mu gihugu cy’u Buhinde mu ntara ya Maharashtra, mu karere ka Pete mu bitaro byaho bya leta niho habereye iri sanganya. Uyu mwana akimara kuvuka ntiyatinze ku isi kuko nyuma y’iminota 15 gusa yari amaze gushyiramo umwuka.

Nk’uko bitangazwa n’umuganga wakurikiranaga ubuzima bw’uyu mwana Dr Sanjay Bunzot atangaza ko uyu mwana yavukanye igice cyo hepfo (aricyo cyakabaye amaguru ariko kuko atari igice cy’umuntu ahubwo kimeze nk’umurizo w’ifi) gipima 1.8 kg, akomeza atangaza ko bigoye kumenya igitsina cye kuko kuva ku gihimba kugeza hepfo yari ameze nk’ifi bityo umuntu akaba atabasha kubona igitsina cye.

Dr Sanjay Bunzot yavuze ko uyu mwana yari arwaye indwara ya sirénomélie, ikunze kwitwa nanone Madamusamake ni ikibazo kibaho gake mu gihe umwana ari kuremwa, kirangwa no gufatana kw’ibice bizavamo amaguru no kugorama kw’igufwa ry’umurundi ndetse no kugorama k’urutirigongo , hakiyongeraho kutagira ibice bisohora imyanda nk’ikibuno n’igitsina ahubwo byose bigakorwa n’igice cy’urura rumugaburira, akunze kandi kugira impyiko imwe nayo idakora neza, kubera kandi uko gufatana kw’amaguru akunze kugorama amagufa yo mu matako.

Nyuma yo kubyara, ku bw’amahirwe uyu mubyeyi ameze neza kuko ari kwitabwaho n’abaganga n’umuryango we naho urwo ruhinja rwo rwamaze kwitaba Imana.

Src: Daily Mail






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND