RFL
Kigali

Uganda: Batatu bacyekwaho kurasa umuraperi Gravity batawe muri yombi

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:21/02/2019 9:39
0


Mu gitondo cy’uyu wa kane tariki 21 Gashyantare 2019 Police yo mu Ntara ya Kassanda muri Uganda yazindukiye mu iperereza ku iraswa ry’umuhanzi Wabuyo Gilson wamenyekanye nka Gravity Omutujju warashwe mu ijoro ry’uyu wa Gatatu tariki 20 Gashyantare 2019.



Batatu bacyekwaho iki cyaha bamaze gutabwa muri yombi. Norbert Ochom, Umuvugizi wa Police muri Wamala, yahamirije Chimpreports ko umuraperi Gravity w’imyaka 25 y’amavuko yarashwe. Yavuze ko batangiye iperereza ku bacyekwaho icyaha.

Yakomeje avuga ko ibi byabereye “LK Pertoral Station" iherereye muri Bukuya mu Ntara ya Kassanda. Yagize ati “Byabaye ubwo uyu muhanzi yerekezaga mu gitaramo muri Mityana akanyura kuri sitasiyo ya ‘essance’.”

Gravity mu bitaro bya Lubaga

Avuga ko Muhemwa Amos umurinzi kuri iyi sitasiyo yahise atangira kurasa ku mudoka yarimo uyu muhanzi n’abandi bantu. Ngo uyu muhanzi yakomeretse hafi n’igifu, yihutanwa kwa muganga mu bitaro bya Bukuya. Yemeje ko batatu mu bacyekwaho icyaha bamaze gutabwa muri yombi.

Abaganga batangiye kumwitaho.





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND