RFL
Kigali

Mudeyi Modeste ukomokaho Abadeyi yitabye Imana

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:21/02/2019 8:29
0


Mudeyi Modeste wabyaye ibihangange mu mupira w’amaguru w’u Rwanda yitabye Imana kuri uyu wa Gatatu tariki 20 Gashyantare 2019 azize urupfu rutunguranye.



Mudeyi Modeste wari utuye mu Karere ka Rusizi, ni we ubyara Muvara Valens wakinnye mu makipe atandakunye mu Rwanda, yabyaye amazina azwi mu mupira w’u Rwanda arimo; Mudeyi Yves, Mudeyi Dieudonne, Mudeyi Gustave, Elois na Tigana ndetse na Mudeyi Emilien se wa Mudeyi Suleiman ukina muri Rayon Sports.

Mudeyi Modeste wabyaye ibihangange mu mupira w’amaguru nawe yabaye muri uyu mwuga wo gukina umupira cyane aho yakunze gukina i Burundi aho yanakinnye muri Rwanda FC nka rutahizamu wari ufite ubuhanga mu gutera imipira icaracara imbere y’izamu. Mudeyi Modeste yabaye muri Rwanda FC (1963-1969), ikipe yatangiye ikinamo Abanyarwanda babaga mu Burundi.


Mudeyi Modeste (Iburyo) aha yari kumwe n'umuhungu we Mudeyi Dieudonne (Ibumoso)

Mudeyi Modeste kandi ni sekuru wa Mudeyi Suleiman ukina mu mpande z’ikibuga muri Rayon Sports ndetse na Ngiriyeze Mudeyi Abdoul ukina hagati muri Espoir FC iba mu karere ka Rusizi.

Gahunda ihari nuko uyu munyabigwi azashyingurwa kuri iki Cyumweru tariki 24 Gashyantare 2019 nyuma y'uko abenshi mu muryango we baba hanze y’u Rwanda bazaba bageze mu Karere ka Rusizi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND