RFL
Kigali

“Nta kintu na kimwe ntazi kuri Marcus” Sheila Gashumba yiyamye bikomeye abakomeje kuvuga ku mukunzi we mushya

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:20/02/2019 16:36
0


Sheila Gasumba ufite inkomoko mu Rwanda no muri Uganda ni umwe mu byamamare byamenyekanye cyane mu mwuga w’itangazamakuru ndetse akaba akunze kugarukwaho cyane aho ubu ari kwiyama cyane abakomeje kuvuga ku mukunzi we mushya.



Umukobwa wamenyekaniye kuri televiziyo yo muri Uganda, NTV kuri ubu ufite imyaka 23, Gashumba Sheila amaze iminsi ari mu rukundo, ndetse yiyamye cyane abakomeje kumuvugaho we n’umukunzi we mushya witwa Marcus abibutsa ko baziranye kuri byinshi cyane atari ngombwa ko babimwibutsa ahubwo bakwiye kunywa amazi menshi bigashira.

Sheila Gashumba yabinyujije ku rubuga rwa Instagram aho yashyizeho ifoto ye ari kumwe na Marcus maze ayiherekeresha amagambo akubiyemo ubutumwa burebure cyane. Tugenekereje mu Kinyarwanda Sheila Gashumba yagize ati “Ubu reka mbisobanure neza ku batabashije kubyumva, Nta kintu na kimwe ntazi kuri Marcus kandi nawe ntacyo atazi kuri njye tuzabwirwa n’abo hirya. 

Ikindi kandi, dukundana uko turi, kuva ubu rero mukomeze kuryoherwa na post zacu igihe twemeje kuzishyiraho. Ndihanganishije cyane abakobwa badahwema gutera comments z’urwango kuko ibyo ntibizatuma turekana. Sindi umugande mwene wanyu muzatera ubwoba ngonaba ingaragu mumwirukire nk’imbwa kuko ntari ku rwego rwanyu."

Sheila
Umugabo w'inzozi za Sheila Gashumba ni Marcus

Yakomeje abifuriza gukomeza kuvuga amagambo muri ubu buryo, “Rero ubu mukomeze gusoma, mukore screenshot, mwohereze ibihuha ku bakobwa bagenzi banyu ariko ibyo byose bizaba nkiri kumwe n’umugabo w’inzozi zanjye. Reka mbibutse ukuntu mwigira injiji buri gihe. Abagande bakunda guhora batunga agatoki kandi ugasanga abirirwa bavuga ni bo batereta cyangwa bakaryamana n’abagabo b’abavandimwe babo cyangwa inshuti zabo nta n’isoni bibateye. 

None se ubu murashaka kugerageza kumbwira amateshwa nk’aho nta wakundanye n’umusore ufite umwana cyangwa uwo batandukanye? Kuva igisubizo mukizi rero, nzabareka munywe amazi menshi ubundi murebe ibyanyu. Bamwe muri mwe bagerageza kwiyitaho ngo base neza ariko mukanga mugakomeza gusa nabi, muzi impamvu? NI UKO MUTAREBA IBIBAREBA! (Birasekeje).”

Sheila
Abinyujije kuri Instagram ye, Sheila Gashumba yiyamye cyane abakomeje gutunga agatoki urukundo rwe

Sheila wababajwe n’ibimuvugwaho n’umukunzi we aho bagiye bazana impamvu nyinshi zo kubatanya aho batangiye bavuga ko atajya amushyira ku mbuga nkoranyambaga nk’uko umukobwa abikora, amushyizeho bavuga ko atigaragaza mu maso, abikoze bavuga ko basa n’abatishimye, ubundi ngo ntibaberanye n’ibindi byinshi aho bavuga ko uwo musore, Marcus afite umwana yanatandukanye n’undi mugore n’ibindi byinshi, avuga ko bibabaje rwose ariko abasaba kubyigumanira ntibakomeze kwinjiza se umubyara muri ayo mateshwa kuko ari umugabo ushyira mu gaciro kandi ufite byinshi byo kwitaho rwose.

Kuri konti ye ya Instagram, Sheila Gashumba yasoje agira ati “Ngiriye impuhwe cyane abanzi bo kuri interinete. Ndi kwibaza agahinda mwibanira mu buzima bwanyu, mu ngo zanyu no mu rukundo rwose ndabyumva ibibazo mwiberamo. Ndabihanganishije, Murware ubukira! Ndabasaba ko mutakirushya muburana na post yanjye, kuko sinzasoma comments zanyu cyane ko mpugiye mu gutegura ejo hazaza n’umukunzi wanjye, nkora ku bucuruzi bwanjye kandi ntegura ikiruhuko cy’ubutaha. Ubwo muganire na keyboard zanyu!”






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND