RFL
Kigali

Ndayishimiye Celestin wa Police FC yabazwe imvune yari amaranye igihembwe

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:20/02/2019 13:39
0


Ndayishimiye Celestin myugariro w’ibumoso muri Police FC n’Amavubi yabazwe imvune yari amaranye amezi arenga atatu, imvune yagize mu ntangiriro z’umwaka w’imikino 2018-2019 akaba yabazwe kuri uyu wa kabiri mu bitaro byitiriwe umwami Faisal.



Ndayishimiye Celestin yakinnye imikino yo mu ntangiro za shampiyona 2018-2019, kuri ubu yari amaze igihe kingana n’amezi atatu abaganga ba Police FC bagoragoza ariko kuri ubu akaba yabazwe bisa n'aho byatinze kuko bagiye bamuha igihe ngo aruhuke bizera ko yakira.


Ndayishimiye Celestin yabazwe mu ivi

Ndayishimiye Celestin yageze muri Police FC avuye muri Mukura Victory Sport, ikipe nayo yagezemo avuye mu ikipe y’abato ya FERWAFA.


Abaganga ba Police FC bakomeje kwizera ko Ndayishimiye azakira ariko biza kwanga






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND