RFL
Kigali

Imyaka umuntu akwiye gushakiraho umugore/umugabo

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:19/02/2019 14:25
0


N'ubwo benshi mu rubyiruko bakunze guhubuka bagashaka abagabo cyangwa abagore imburagihe bitewe n’ubushyuhe bw’imibiri yabo ariko hari ibitekerezo byatanzwe ku rukuta rw’urubuga rwa Facebook no mu matsinda y’abantu atandukanye y’uru rubuga, byagaragaje imyaka umukobwa cyangwa umusore akwiye gushakiraho.



Imwe muri iyo myaka ni iyi ikurikira:

2,78% by’abatanze ibitekerezo, bavuze ko icyiciro cyiza umukobwa akwiye gushakiraho umugabo ari hagati y’imyaka 18-20, abandi 28,70% bavuze hagati ya 20-25, naho 52,78% bavuze hagati ya 25-30, abandi 7,40% bavuze hagati ya 30-35, abandi 4,63% bavuze hagati ya 35-40, naho 3,71% bavuze ibindi bitandukanye.

Dukurikije ibyavuye mu bitekerezo by’abantu, dusanga imyaka myiza umukobwa akwiye gushakiraho umugabo ari hagati ya 25-30. Ubu bushakashatsi bwagaragaje ko ku myaka 18-20, abakobwa baba bakiri abana; naho hagati ya 20-25, baba bakuzeho gato ariko batarafatisha neza icyerekezo cy’ubuzima: kuko abenshi bagize amahirwe yo kwiga baba batararangiza kaminuza, naho hagati ya 25-30, baba bamaze kubona neza icyerekezo cy’ubuzima bwabo n’abagize amahirwe yo kwiga bararangije.

Naho hagati ya 30-35, ni imyaka y’ikigeragezo cyo kubura umugabo ku mukobwa. Hejuru y’imyaka 35, umukobwa aba atangiye gusaza ndetse amahirwe yo gushaka aba ari macye. Ikindi muri ubu bushakashatsi, abenshi mu bakiri bato bagiye bavuga imyaka yo hasi, bitandukanye n’ibyo abubatse cyangwa urubyiruko rukuze bavuze.

Imyaka umusore akwiye gushakiraho umugore

Ibitekerezo byatanzwe ku rukuta rw’urubuga nkoranyambaga facebook no mu matsinda y’abantu atandukanye y’uru rubuga, byagaragaje ibi bikurikira:

1,26% by’abatanze ibitekerezo, bavuze ko icyiciro cyiza umusore akwiye gushakiraho umugore ari hagati y’imyaka 18-20, abandi 2,53% bavuze hagati ya 20-25, naho 22,80% bavuze hagati ya 25-30, abandi 55,70% bavuze hagati ya 30-35, abandi 11,40% bavuze hagati ya 35-40, naho 6,33% bavuze ibindi bitandukanye.

Dukurikije ubushakashatsi bwavuye mu bitekerezo by’abantu, dusanga imyaka myiza umusore akwiye gushakiraho umugore ari hagati ya 30-35. Ubu bushakashatsi bwagaragaje ko ku myaka 18-20 abasore baba bakiri abana, naho hagati ya 20-25 baba bakuzeho gato ariko batarafatisha neza icyerekezo cy’ubuzima: kuko abenshi bagize amahirwe yo kwiga baba batararangiza kaminuza.

Naho hagati ya 25-30, ni bwo umusore aba akuze ashobora kurongora, ndetse n’abagize amahirwe yo kwiga baba bararangije kaminuza, ariko nyuma y’ibyo: umusore aba agomba gufata igihe cyo gutegura urugo rwe no kubaka yitegura kurushinga. Hagati ya 30-35, ni igihe cyiza umusore ashobora kubaka urugo, mbese imyiteguro yose yararangiye, naho hejuru y’imyaka 35, umusore aba ari mu kigeragezo cyo kudashaka bitewe n’impamvu zitandukanye abantu bahura nazo nk’ubukene…..Gusa igihe cyose umusore aboneye uburyo ashobora kurongora, bitandukanye no ku bakobwa.

Src: Brides.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND